00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu ukwiye kwitondera kugira inshuti

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 22 July 2022 saa 10:53
Yasuwe :

Abantu bafite imico n’imitekerereze itandukanye. Habaho abantu bafite imico myiza banatekereza mu buryo buzima, hakaba hari n’abandi bafite imico idasobanutse umuntu akwiriye kwirinda.

Hari ibintu umuntu ashobora kubona ku wundi agahita amenya ko bitazavamo, kuko bimubangamiye cyangwa se abona ko bibatandukanya cyane. Hari n’ibindi abantu badakunda kubona kandi bishobora kuzabagiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Hari n’igihe umuntu atabona ko iyo mico itandukanye ishobora kuzagira ingaruka mbi ku mubano dore bimwe mu bintu wagenderaho wirinda gukundana n’umuntu.

Umuntu ubeshya bitari ngombwa

Hari abantu bakunda kubeshya bakanabeshya mu gihe bitari ngombwa, nka kumwe umuntu akubaza ngo uri he , ukamubwira ko uri mu nzira utarava no mu buriri.

Hari n’igihe umuntu akubaza ibibazo ashaka kukumenya ukamusubiza ibintu bitari byo kuko ushaka kugaragara nk’umuntu w’igitangaza. Hari n’ababeshya aho akazi bakora naho bakorera kandi rwose bitari ngombwa.

Iyo umuntu ashobora kugenda abeshya cyane no ku bintu bitari ngombwa, niho uzasanga azajya abeshya muri byose. Ni ha handi azajya agusaba amafaranga ayafite, akubeshye ko yagize ikibazo kandi ntacyo afite.

Umuntu uhora uvuga abandi

Hari abantu bavuga abandi ukibaza niba bishyurwa. Nigeze kugira inshuti yahoraga ifite udukuru twinshi, akajya ahora akubwira ibyabaye kuri kanaka. “Wamenya ibyabaye kuri uyu?”, “noneho ntabwo uzi ibyo kanaka yakoze” “noneho ntabwo uzi ibyo kanaka yambwiye”.

Yari umuntu uhora uvuga abandi, uhora ufite udukuru twinshi ashaka kumbwira kandi akenshi asebya abandi.

Ibi njye numvaga ari ibintu bisanzwe kugeza igihe mboneye ko abo aza kumbwira abasubiramo ajya kumvuga, ndetse nibyo mubwiye nabyo ajya kubivuga.

Umuntu nk’uyu ntabwo wamwizera. Uyu muntu rero nuhura nawe cyangwa se niba umuzi ujye umugendera kure kuko aho avugira abandi niho nawe azakuvugira.

Umuntu ucudikana n’abantu badahuje igitsina

Abantu ntibajya bakunda kubyemeraynaho cyane ariko umuntu ucudikana cyane n’abo badahuje igitsina ni uwo kwibazaho. Nk’urugero iyo umuhungu afite inshuti z’abakobwa nyinshi kurusha iz’abahungu, bikwiye kwibazwaho.

N’umukobwa ufite inshti nyinshi z’abahungu kurusha abakobwa nawe ni uwo kwibazaho. Nta kibi mu kugira inshuti mudahuje igitsina ariko iyo arizo zonyine nabyo bigaragaza ko hari ikibazo.

Umuntu usa nk’aho adashaka kukumenya

Niba uhuye n’umuntu ukaba wamukunze kandi nawe akakwereka ko yagukunze ariko bigahora bisa nk’aho ntacyo ashaka kumenya kuri wowe, na we ni uwo kwitondera.

Urugero mushobora kuba mukunda kuganira ariko ntihagire ikibazo na kimwe akubaza kuri wowe, buri gihe aba ashaka kwivugira ibindi. Nta na rimwe yari yanakubaza icyo ukora cyangwa se ngo akubaze abo muvugakana.

Amahirwe menshi ni uko mu by’ukuri atitaye ku kumenya . Brashoboka cyane hari ikindi agushakaho kitari ubushuti n’urukundo.

Umuntu wumva ko adashobora gukora ikosa

Hari abantu batajya bemera ko bakora amakosa nk’abandi, abo ni abantu badashobora no gusaba imbabazi kuko n’ubundi ntibajya bemera amakosa ayo ariyo yose.

Uyu ni wa muntu wumva ko buri gihe ariwe wakosherejwe kandi ko ariwe abantu bakwiriye gusaba imbabazi. Uyu muntu kubana na we cyangwa se gukundana na we biragorana cyane kuko buri gihe wisanga ari wowe uhora uhendahenda, birarambirana cyane!

Umuntu wirengagiza amarangamutima yawe
Umuntu wirengagiza amarangamutima y’undi ashobora kubikora mu buryo butandukanye, hari igihe ashobora kuvuga amagambo atuma umuntu yumva ko atamwereka amarangamutima.

Urugera uyu muntu ashobora kuvuga ngo “reka kuba umwana”, “ubwo se urakajwe n’iki”, “ubwo ugiye kurira koko”, “uri gukabya” …Aya ni amagambo atuma undi muntu yumva ko amarangamutima afite adakwiriye kuyagira.

Uyu muntu nawe byaba byiza umugendeye kure kuko kugaragaza amarangamutima ni ngombwa ku buzima bwo mu mutwe. Iyo umuntu ugukunda kandi ukwitayeho yakira amarangamutima yawe, uko yaba ameze kose agerageza ku kumva.

Umuntu ubana nabi n’abandi

Niba umuntu afitanye umubano mubi n’abantu benshi mu buzima bwe, ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko hashobora kuba hari ibitagenda neza muri we.

Ni umwe ushobora gutukana n’abantu ahuye nabo mu nzira, kubwira nabi abantu bamwakiriye kurwana n’ibindi. Ushobora kwibwira ko kuba atarakubera mubi ari ukubera ko agukunda, ntabwo aribyo ahubwo ni ukubera ko igihe cyawe nawe kitaragera.

Inshuti zikunda kukubwira buri gihe ibibi by'abandi ni izo kwitondera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .