00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko y’u Bwongereza igiye kongera gutorera gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 January 2024 saa 08:44
Yasuwe :

Sena yo mu Bwongereza igiye gutorera gahunda ya Guverinoma y’icyo gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda mu Kuboza 2023 zavuguruye amasezerano yo kohereza abimukira i Kigali, nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rwari ruherutse gutesha agaciro iyi gahunda.

Muri aya masezerano, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yakoze amavugurura atuma u Rwanda rudafatwa nk’igihugu kidatekanye ku bimukira; ibyatuma boherezwa i Kigali bidasabye ko urukiko rubanza kubyemeza.

Abadepite mu nteko yo mu Bwongereza tariki ya 12 Ukuboza 2023 batoye iyi gahunda ivuguruye, 313 muri bo barayishyigikira, abandi 269 bo mu ishyaka Labour ntibyayishyigikira.

Kugira ngo iyi gahunda yemerwe bidasubirwaho, bisaba ko abagize Sena nabo bayitora, bakayemera ku bwiganze bw’amajwi.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko iri tora riraba kuri uyu wa 17 n’uwa 18 Mutarama 2023, mu gihe hari abo mu ishyaka Conservateurs rya Minisitiri w’Intebe Sunak bagaragaza ko bashyigikiye iyi gahunda n’abagaragaza byeruye ko batayishyigikiye.

Sunak arifuza ko Inteko itora yemeza amavugurura bakoze mu mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda, hagamijwe guhangana n'abinjira mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .