00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iraha ryatumye ataba Padiri! Urugendo rw’imyaka 41 rwa Pasiteri Rutayisire mu ivugabutumwa (Video)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 27 January 2024 saa 02:24
Yasuwe :

Rev Past. Dr Antoine Rutayisire ni umwe mu bagabo bamaze kumenyekana cyane mu bijyanye n’ivugabutumwa mu Rwanda, dore ko yabaye Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, ariko kuva mu 2023 ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Pasiteri Rutayisire azwi kandi nk’umwanditsi w’ibitabo w’umuhanga, ndetse benshi bamufata nk’umugabo w’umunyakuri kandi w’imico myiza.

IGIHE yaganiriye na Pasiteri Rutayisire, agaruka ku rugendo rw’imyaka 41 yigisha ivugabutumwa.

IGIHE: Wize mu Iseminari, none ubu uri Pasiteri. Kuki utabaye Padiri?

Antoine Rutayisire: Nkiri muto nifuzaga kuba Padiri. Ndabyibuka neza rwose nk’aho byabaye ejo. Hari kuri Noheli yo mu 1966, nari mfite imyaka umunani y’amavuko.

Nabonye ibintu bitatu bintera kumva kuba Padiri ari yo mahitamo y’ahazaza. Umwana wavukiye mu cyaro cyo mu Rwanda rw’icyo gihe yabonaga inzu hafi ya zose ari nyakatsi, abo tungana n’abanduta barabyibuka.

Nagiye ku Kiliziya bwa mbere mbona inzu nini ndende, nziza ntigeze mbona. Yari ndende hasi no hejuru, ndavuga nti “Niba Imana ifite inzu ingana gutya, burya Imana irakomeye. Rero nimba mukuru, nzaba Padiri, nkorere Imana kugira ngo nimpfa nzajye mu ijuru.” Ni bwo butumwa bwa mbere nakiriye mbubwirijwe n’inzu.

Ngeze imbere mbona ishusho ya Bikiramariya, ndibaza niba ari we nyina wa Yesu, umugore usa gutya. Nahise niyemeza gukorera ijuru, nkazarijyamo kugira ngo mbone Bikiramariya.

Nabonye Padiri yambaye ikanzu nziza, aturutse mu nguni, ari kumwe n’abana bavuza inzongera, akora imigenzo. Nahise mbona inzozi zanjye ariko nari mfite umubyeyi umbwira ko yifuza kuzambona nambaye ikanzu.

Nize mu Iseminari ndi umuhanga, uretse ibibazo twahuye na byo hagati mu 1973. Baratwirukanaga ariko amashuri y’iseminari yagaruraga abanyeshuri bayo. Ndangiza mu Iseminari mu 1977, numva bya bindi byose byarayoyotse.

Narangije mfite imyaka 19, nareba hanze nkabona inkumi, natega amatwi nkumva imitingito myinshi. Hari igihe nabivuze, abapadiri barandakarira. Nakuze Mama ambwira ko iyo urahiriye ikintu ukagihindura, uba uri umutindi. Nibajije uko bizagenda nimba Padiri nkajya nsambana, nkabyara abana, nkabihisha ko nzaba mbaye umutindi. Narabiretse, nigira muri Kaminuza.

Byari bikaze kuko hari uburenganzira bwo gukora ikintu cyose ushaka kuko twari dufite amafaranga. Wabyinaga igihe ushakiye, ukanywa inzoga ushaka, ukaryamana n’abo ushaka, ukaryama igihe ushakiye.

Nabyo numvise atari ubuzima bwanjye. Narangije kaminuza ariko numva ndihebye. Numvaga atari ibyanjye. Naje gusoma Bibiliya nsitara kuri Yesu, ntangira mfata icyemezo cyo gukizwa.

Ikintu umuntu akunda cyamuhinduye kandi cyamugiriye umumaro ntabwo bisaba ubundi buhanga kugira ngo ukibwire abandi. Ubona ibintu umuntu ari gukora, ukamubwira uti “Ubiretse ugakora nk’ibyo nkora, ubuzima bwahinduka.” Ni uko natangiye kubwiriza.

Iyo witegereje mu kubwiriza kwanjye, nkunda ibintu bihindura ubuzima bw’abantu, bakava mu bibi bakajya mu byiza, bakava mu gahinda bakajya mu munezero, kandi Bibiliya ibikora neza. Ni na cyo agakiza kamariye.

Rev Dr Rutayisire ari mu kiruhuko cy'izabukuru nyuma y'imyaka 41 mu murimo w'Imana

Wavuye mu Idini Gatolika ryari?

Nakijijwe mu 1983, nkomeza kunywa inzoga kugeza mu 1985. Nari umugatolika kandi nkunda idini ryanjye, nta nubwo nayivuyemo. Nakijijwe mu 1983, nkomeza kuba umugatolika kugeza mu 1990.

Ni ibiki byakugoye umaze guhindura idini?
Nagowe no kuba umugatolika ushaka kubwiriza ubutumwa. Naterwaga agahinda no kubona abakirisitu 3000 bicaye imbere ya Padiri ariko akabapfunyikira amazi kubera inyigisho zirimo filozofi nyinshi, mbese ihanitse ku buryo bigoye kubihuza n’ubuzima bwa buri munsi. Ntunababwire ikintu gishobora guhindura ubuzima bwabo, mbese bimeze nko kurangiza umuhango.

Nari umugatolika ariko badashobora kumpa umwanya ngo mbwirize. Natangiye kwikorera udutsinda hirya no hino, i Rulindo nabwirije abantu benshi barahinduka. Kuba umugatolika ubwiriza Abarokore ni imbogamizi ya mbere nahuye na yo kugeza mu 1990.

Mu yandi matorero ho barakwemeraga?

Mu yandi matorero na bo nta mwanya bampaga ngo mbwirize, byageze aho Abangilikani n’andi matorero yantumiraga bazi ko ndi uwabo.

Mu 1990 hashinzwe umuryango w’abanyeshuri bo muri Kaminuza, noneho bantorera kubayobora ariko wari umuryango w’Abaporotesitanti. Abanyarwanda baca umugani ngo “Imana y’inka iba ku iriba.”

Nagize amahirwe, umukobwa twuzuraga ambwira ko adashaka kujya gushyingirwa kwa Padiri. Namubwiye ko namaze gufata icyemezo, njya muri Angilikani kuko ni ho yasengeraga. Ya kanzu nakuze nifuza kwambara narayambaye. Ni uko ninjiye muri Angilikani kubera umugore wanjye.

Politiki mbi yakugizeho izihe ngaruka?

Nakijijwe nsoma Bibiliya, mpita nyemera yose. Noneho ariko kubera ibyatubayeho mu 1963, 1973, byabaye bibi cyane. Muri Nyakanga yo mu 1983 barandinganije, bankura muri kaminuza aho nigishaga Icyongereza, banyohereza i Rulindo kwigisha mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye. Nari narabonye buruse yo kujya gukorera Doctorat muri Amerika.

Narimo nitegura ko umwaka w’amashuri urangira nkitegura, nkazagaruka ndi umuntu wubashywe. Muri Kamena yo mu 1983 ni bwo nabonye ibaruwa ivuye muri Minisiteri yari ishinzwe za kaminuza yagiraga iti “Kubera impamvu za Leta, ukuwe muri kaminuza, ujyanywe mu mashuri yisumbuye.” Nta kosa nari narakoze.

Umuyobozi wa kaminuza yabanje kwanga kubyemera, avuga ko nta kosa nakoze muri kaminuza, ariko Minisiteri yarategekaga bikaba. Ndabyibuka hari umuyobozi wo muri Minisiteri wanyitegereje njyanye ibaruwa kugira ngo ansinyire, arandeba araseka cyane, mbona anciye amazi.

Yakubwiye iki niba ubyibuka neza?

Yarambwiye ngo “Mwagize igihe cyanyu.” Numvise mu mutwe byivanze. Naramubwiye ngo “Nyakubahwa nta gihe nagize, ndi muto. Igihe cyanjye ni uyu munsi.” Yarongeye arandeba, agira isesemi, aransubiza ngo “Niba atari wowe, ni so. Niba atari so, ni sogokuru wawe. Bagize ibihe byabo, ubu ni igihe cyacu.”

Hakurikiyeho iki nyuma yo kwirukanwa mu kazi k’ubwarimu muri kaminuza?

Nasubiye iwacu mu cyaro, ndarwara. Ariko narwaye umujinya, ndwara inzozi zipfuye. Ibaze kuba wari umaze umwaka wubaka icyerekezo cy’ubuzima bwawe, mu mwanya muto umuntu agacishamo umukasi!

Ntabwo watekereje gushaka akandi kazi?

Nyuma y’amezi atatu, ubukene bwarandiye, nigira inama yo kujya gushaka akazi muri Minisiteri ishinzwe amashuri yisumbuye. Ndabyibuka cyane. Ninjiye mu biro, nahahuriye n’umuyobozi w’ikigo bari baranyoherejeho cy’i Rulindo ariko nari ntariyakira, naranze kujyayo.

Uwo muyobozi w’ikigo yabajije ushinzwe abarimu ati “Ariko se bigeze mu kwezi kwa 11 Mutarama umwarimu w’Icyongereza?” Nagezeyo numva umuyobozi wo muri Minisiteri wari ushinzwe abarimu abwiye umuyobozi w’ishuri ati “Jya kuri radiyo, utange itangazo, urangishe umwarimu witwa Rutayisire Antoine wo muri Komini Murambi.”

Wumvise ayo magambo yo kukurangisha, ni iki cyakujemo ako kanya?
Nari mpagaze inyuma ye ariko atanzi. Nari namaze kumenya aho banyohereje ariko sinahise njyayo. Niyongeje ibyumweru bibiri. Mu kwezi kwa 11 kwenda kurangira, nagiyeyo ariko mfite umujinya.

Amezi atatu namaze nicaye mu rugo numvaga iyo haza kuza Inkotanyi, zikansaba kubafasha nari kujya ku rugamba nta muntu ngishije inama. Mu 1990 bampaye pasiporo njya muri Togo. Ngarutse, Inkotanyi zateye mu kwezi kwa 10. Hari nijoro, ibyo bita “Ijoro ry’ukwa 10”.

Umusirikare wo kwa Habyarimana yaje mu rugo, arambaza ngo “Ko wagiye hanze, wari wagiye gukora iki?” Namubwiye ko nagiye mu mahugurwa. Yanze kubyemera ambaza ibintu byinshi, aramfata anjyana mu byitso ariko ku bw’amahirwe ntacyo bankozeho.

Rev Dr Rutayisire ari kumwe n’umugore we Pasiteri Kayitesi Peninah Rutayisire

Ntabwo muri icyo gihe washidikanyaga ku Mana?

Nasomaga Bibiliya, nkumva irivuguruza. Imana imbwira gukunda abanzi banjye. Mu gisibo nakundaga kujya mu nzira y’umusaraba, ndeba Yesu bamufata, bamucira urubanza, bamukatira, mbona Abayahudi bafite icyo bapfana n’Abahutu ba hano.

Imana yarambwiye ngo nanga Abahutu. Ntakubeshye narabangaga ariko sinabiberekaga. Abanyeshuri nigishije mu 1983 nkigera i Rulindo banyitaga ‘Kibazo’. Nari umuntu warakaye ariko nagera hanze, ngaseka.

Hari abarimu n’abanyeshuri banyibazagaho, bakavuga ngo “Uriya we afite nyina wamugaye.” Abandi bati “Afite ibibazo byo mu mutwe.” Mama yari isasu, nta hantu yamugaye, n’uyu munsi aragenda.

Ukuntu amanywa atandukana n’ijoro ni ko nari meze. Mu ishuri narasekaga, nasohoka ngashinga iryinyo ku rindi. Nigeze gusoma umurongo wo muri Bibiliya hariya Yesu atera isengesho ngo “Data bababarire kuko batazi icyo bakora.” Nanjye numvise batazi impamvu banyanga, kuva ubwo niyemeza kubabarira buri wese wangiriye nabi.

Ariko rero nabanje kumva bigoye kwakira iryo sengesho kuko kwiyemeza kubabarira abantu bishe Data mu 1963, noneho mu 1973 bakatujujubya, banatwirukana mu ishuri, mu 1983 banyiciye ahazaza hanjye, ubuzima bwanjye barabwonona burundu. Numvaga bigoye kubababarira.

Ko wari warakijijwe, kuki utaretse umujinya ngo ubabarire abakugiriye nabi?

Nyuma naje kwicara, nsubiza amaso inyuma, ndatekereza cyane, mbona nahisemo icyo ngomba kuba cyo. Nahisemo kuba umukirisitu, sinigeze mpitamo aho navukiye, singiye kubaho nkurikije aho navukiye. Nafashe umunsi umwe, njya imbere y’Imana, mfata Bibiliya, nsoma imirongo yose irimo kubabarira abakugiriye nabi.

Nabwiye Imana ko bigoye ariko nyisaba imbaraga zo kubikora. Nakoze urutonde rw’abantu bose nangaga, nshyiraho n’impamvu mbanga, mbereka Imana. Narabanje ndihana kuko hari abo nangaga ari inzirakarengane, batazi ibyambayeho.

Nasabye Imana imbabazi kuko ibyo nishyizemo ntibyari byo. Igihe Yesu yari amanitse ku musabara, abamubeshyeye bari bahari, abatambyi bakuru bari bahari, abanditsi b’itorero bari bahari, abasirikare n’abamukubise bari bahari. Muri make abo yababariye ni abakoze ibintu bifatika. Nawe rero babarira abakoze ibintu bifatika, use na Yesu.

Nakijijwe mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi, noneho nyuma mbona ni bwo bwa butumwa bukenewe. Imana yarambwiye ngo “Iki ni cyo gihe cya bwa butumwa.” Imana yarambwiye ngo “Haguruka ubwirize Abanyarwanda.” Narabwirije kuri radiyo, mu nsengero, muri za gereza, muri za sitade... ahantu hose.

Numvaga ari ubutumwa bw’igihugu kubwiriza ubumwe n’ubwiyunge, ariko sinakwirigita ngo nseke kuko indwara ntirakira. Tugomba kurwanya ikintu cyose gitanya Abanyarwanda. Nzishima nimbona Abanyarwanda bose bavuga ko ari Abanyarwanda batishishanya.

Reba ikiganiro na Pasiteri Antoine Rutayisire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .