00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joan Mugabo yabaye Umunyarwanda muto urangije amasomo yo gutwara indege

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 29 January 2024 saa 04:57
Yasuwe :

Joan Mugabo ni Umunyarwandakazi w’imyaka 20 akaba umusirikare w’u Rwanda uherutse gutsinda neza amasomo y’ibijyanye no gutwara indege, mu masomo y’imyaka ibiri yaherewe mu Kigo AYJET Flight School cyo muri Turikiya.

Joan Mugabo ari mu itsinda ry’abanyeshuri 20 b’Abanyarwanda bajyanwe muri Turikiya gukarishya ubumenyi mu byo gutwara indege baherutse guhabwa impamyabumenyi, mu bufatanye u Rwanda rufitanye n’icyo gihugu mu guhanahana ubumenyi.

Ibinyamakuru byo muri Turikiya byatangaje ko muri abo 20 bahawe impamyabumenyi harimo n’Abanyarwandakazi babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda, umuto muri bo akaba Joan Mugabo w’imyaka 20.

Uyu mukobwa avuga ko atewe ishema no kuba umwe mu Banyarwanda bafite ubumenyi ku gutwara indege, umwuga usanzwe wiganjemo ab’igitsina gabo.

Ati ‘‘Hari harimo ibikomeye, ariko ntewe ishema no kuba ngeze kuri iyi ntsinzi. Ntewe ishema no kuba umukobwa mu mwuga mwiganjemo abagabo. Ibi bizatera ishyaka abakobwa bo mu cyiciro kizakurikiraho mu kwiga ibijyanye no gutwara indege.’’

Ubu butumwa kandi Joan Mugabo abuhuriyeho na bagenzi be, barimo uwitwa Maurice Nshuti w’imyaka 26 y’amavuko wavuze ko bahagarariye u Rwanda neza muri urwo rugendo rw’imyaka ibiri, dore ko abo 20 bose bahawe amasomo batsinze neza.

Umuhango wo guha impamyabumenyi abo banyeshuri wabereye ku Kibuga cy’indege cya Hezarfen, witabirwa n’abarimo Umuyobozi wa AYJET Flight School, Celal Cingöz, Umujyanama wihariye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya, Brigadier General Joseph Demali, ndetse n’abandi batwara indege.

Umuyobozi wa AYJET Flight School, Celal Cingöz, yatangaje ko guhera mu 2005 ari bwo Turikiya yatangiye guha ubumenyi abanyeshuri b’abanyamahanga, ku bijyanye no gutwara indege.

Yanakomoje ku kuba itsinda ryo muri Turikiya ryahisemo abo banyeshuri 20 bo mu Rwanda ryarakoze amahitamo meza kuko bose ari abahanga, dore ko batsinze neza bose.

Joan Mugabo yabaye Umunyarwanda muto urangije amasomo yo gutwara indege
Joan Mugabo ni we Munyarwandakazi muto ufite ubumenyi ku gutwara indege
Aba Banyarwandakazi babiri barangije amasomo yo gutwara indege muri Turikiya
Abanyarwanda barimo n'abakobwa babiri bo mu Ngabo z'u Rwanda ni bo baherutse guhabwa impamyabumenyi mu gutwara indege, nyuma y'imyaka ibiri biga muri Turikiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .