00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibereho ibabaje y’umugore w’abana bane “washowe” mu buraya n’umugabo we

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 July 2022 saa 08:47
Yasuwe :

Uwase (izina ryahinduwe)ni umugore w’abana bane utuye mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Rukiri, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, wemeza ko amaze imyaka itanu atunzwe no kwigurisha kugira ngo abone ikimutunga we n’abana be bane.

Iyo uganiriye n’uyu mugore w’imyaka 35 akakubwira uburyo umugabo we ariwe wamusabye kujya yicuruza kugira ngo abashe kwitunga we n’abana be ugira agahinda ukanamugirira impuhwe.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugore yemeje ko yatangiye kwicuruza mu 2017 afite imyaka 28 y’amavuko afite abana babiri gusa nabwo nyuma yo kubisabwa n’umugabo we.

Yemeza ko umugabo we yari afite ingeso y’ubusambanyi cyane ku buryo nyuma yo kubyarana abana babiri, yaje kumwerurira ko agomba kwicuruza kugira ngo yitunge we n’abana be nk’uko abandi babikora, ahita abata mu nzu arigendera.

Yagize ati “Mbese yaranjyanye tumaze kubyarana abana babiri atangira kujya ajya gusambana akanabinyereka nyuma nibwo yambwiye ngo ngomba kumenya ubwenge nkajya nicuruza kugira ngo ntunge abana banjye ahita aduta mu nzu.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko uwo mugabo amutanye abo bana ubuzima bwamushaririye biba ngombwa ko nawe atangira kwicuruza.

Ati “Hari umugore duturanye nawe wicuruza niwe wanjyanye anyereka abandi bagore bateze arambwira ngo urabona se bariya mutangana aho kugira ngo abana bawe bicwe n’inzara se cyangwa usohorwe mu nzu ntiwakwicuruza?”

Avuga ko yahise atangira kwicuruza kugira ngo abana be babashe kubaho ariko ashimangira ko kugeza ubu biba bitamworoheye kubera ko amaze kubyariramo abandi bana babiri.

Uwase ahamya ko yicuruza atabikunze, ahubwo ari ukugira ngo abana be babone uko babaho ku buryo abonye abagiraneza bamufasha yasezera uburaya.

Ati “Ni ukugira ngo batansohora mu nzu no kugira ngo abana bige kuko umukuru ubu yiga i Byumba mu babikira kandi yishyura ibihumbi 120Frw ku buryo binsaba gukora ikiyede ku manywa nkicuruza nijoro kugira ngo mbone uko mwishyurira we na barumuna be.”

Yongeyeho ko uburaya nta cyiza cyabwo na kimwe, anashimangira ko indaya ziba zifite imico mibi cyane.

Ati “ Nta cyiza cy’uburaya kuko amafaranga abuvuyemo ntacyo akora ikindi abagabo baraguhuguza ukavugwa nabi mbese uba usa nk’uwavumwe ku buryo mbonye ibindi nkora nahita mbureka kuko indaya nta rukundo zigira kandi ni n’abicanyi n’ibisambo by’ingufu.”

Yaboneyeho gusaba bagiraneza bafite umutima utabara kumufasha bakamutera inkunga kugira ngo abone igishoro atangire gucuruza kuko akora uburaya atabukunze.

Uyu mugore w'abana bane ashinja umugabo we kumushora mu buraya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .