00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzobere mu kuvura ubwonko n’umuhanga muri ‘Taekwondo’: Ibyo utamenye kuri Dr Hakizimana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 January 2023 saa 01:43
Yasuwe :

Buri wese muri twe avukana inzozi, ariko biba ibyishimo bisendereye iyo icyo yakuze arota akigezeho nk’uko yabitekerezaga mu bwana bwe, ibi nibyo byabaye kuri Dr David Hakizimana, umwe mu bagaga batanu b’inzobere u Rwanda rufite mu bijyanye no kubaga indwara zifata ubwonko, urutirigongo n’imitsi ibikomokaho.

Iyo uganira n’uyu mugabo ukora mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akubwira ko yakuze akunda cyane umwuga w’ubuvuzi, abitewe no kuba se umubyara ari ibintu yifuzaga kuzakora ariko kubera amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi aza kwirukanwa mu ishuri atabigezeho.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mateka y’ubuzima bwa Dr David Hakizimana n’inama agira abakiri bato bifuza kwinjira mu mwuga w’ubuvuzi.

IGIHE: Umuntu utazi Dr Hakizimana wamubwira ko ari muntu ki?

Dr Hakizimana: Abatazi uwo ndiwe nababwira ko ndi Umunyarwanda. Navukiye mu Rwanda, ndahakurira ndanahigira tujya tubiteramo urwenya na bagenzi banjye ngo ndi ‘Made in Rwanda’ kubera ko ibintu byose nabikoreye mu Rwanda.

Amashuri abanza nayigiye ku ishuri rya Remera Catholique, bubatse amashuri yo ku Kimironko mba njyiye kwigayo ariko Jenoside iba irabaye twimukira i Gikondo, ikindi gice cy’amashuri abanza nkiga mu ishuri rya Mburabuturo.

Amashuri yisumbuye nayakomereje i Nyamirambo muri College St Andre ari naho nize imyaka itandatu ndangiriza muri Bio-Chimie mpita nkomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare niga ubuvuzi rusange.

Nk’uko amategeko abivuga nabanje gukora igihe gito nk’umuganga usanzwe mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yaho ngaruka kwiga nshaka kuba inzobere.

Natangiye kwiga kwigisha ibyo kubaga ubwonko bitaraza ntangira niga kubaga muri rusange, ariko ngeze mu wa kabiri Inama y’Abaminisitiri iba yemeje iyo porogaramu mpita nyikomerezamo ndangiza mu 2017.

Naje kongeraho ubundi bumenyi aho nakomereje muri Denmark mu byo kubaga igice cy’ubwonko cyihariye kizwi nk’igitereko cy’ubwonko ‘Base of skull’ mpita nkora hano mu bitaro by’Umwami Faisal, aho 70% by’akazi nkora ari ukubaga urutirigongo mu gihe 30% ari ukubaga ubwonko.

IGIHE: Urukundo rwo kuba umuganga uvura ubwonko rwaje rute?

Dr Hakizimana: Papa umbyara yifuzaga kuba umuganga ariko kubera amateka y’igihugu ntibyamukundira bamwirukana mu ishuri atabigezeho. Njyewe umukomokaho niyemeje kuzaba umuganga bityo ngize imyaka 17 aho ntangiye gukora imikino njyarugamba nibwo naje kumenya ubuvuzi bw’indwara zifata ubwonko icyo ari cyo.

Nabikundaga gutyo nkumva ari nk’inzozi ariko inzozi zanjye zose, uko nabitekerezaga niko byabaye.

Ntangiye gukora imenyerezamwuga nabonye umuganga wabikoraga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK Dr Muneza ndushaho kubikunda cyane kugera ubwo nanjye nabyize.

Mu bitabo batwigishirizagamo iyo mikino njyarugamba nibwo nasomaga ubuvuzi bujyajye no kubaga indwara zifata ubwonko, nabisomaga mu gifaransa, bihurirana n’aya mateka yanjye nagendanaga buri munsi.

IGIHE: Ese indwara zibasira Abanyarwanda ku kihe kigero?

Dr Hakizimana: Indwara tuvura ni nyinshi kubera ko harimo igice umuntu wese yahita yumva cy’abakora impanuka bagakomereka ku mutwe.

Ikindi ni abarwara umugongo nabo ni benshi cyane, hakaba n’ibindi bimaze kumenyekana byitwa ‘stroke’ hamwe n’ibibyimba byo mu bwonko, ibibyimba byo mu rutirigongo n’izindi.

Akazi kacu tugira abarwayi benshi, ndetse amasaha 24 y’umunsi tuba turi mu kazi ku buryo niyo utashye ntabwo usinzira uba uri ku izamu.

Twakira abantu buri munsi kuko tugira indembe nyinshi.

Dr David Hakizimana iyo yabonye umwanya ajya gusangiza abandi ubumenyi afite

IGIHE:Ni iki mubona cyabafashije kugera ku nzozi zanyu?

Dr Hakizimana: Icya mbere ni amahirwe kuko burya ibyo umuntu agerageza gukora byose habamo n’amahirwe. Ikindi ni ubuyobozi bwiza bwatumye abantu biga bakagera kuri byo bifuza. Iyo Leta idashyiraho izo gahunda byari kungora.

Kuba naragize amahirwe yo kuba muri iki gihe cyiza nicyo nita amahirwe. Icya kabiri cyamfashije ni uguhozaho no guhorana intego.

Abantu bari hafi yanjye bambaye hafi cyane bakangira inama. Ikindi nshobora kuvuga ni siporo nakoraga (Taekwondo) ariyo impa imbaraga z’umubiri n’imbaraga zo mu bitekerezo nkumva ko nubwo byaba ari ibikomeye nkomeza guharanira kugera ku cyo niyemeje.

IGIHE: Mu barwayi benshi babanyuze imbere, ni uwuhe mudashobora kwibagirwa? Kubera iki?

Dr Hakizimana: Buriya twebwe abantu tubaga izi ndwara zo mu bwonko usanga duhuriye ku kintu cy’uko abarwayi bacu hafi ya bose tubibuka kubera ko baba bafite uburwayi bufata ahantu habi.

Nzi neza ko bagenzi banjye ubabajije abarwayi bibuka baguha urutonde rurerure bahereye ku wo bafite wa hafi.

Bamwe mu barwayi bacu baba bafite ibibazo bikomeye cyane, abenshi ndabibuka cyane kuvuga ngo nkubwire uwo ntakibagirwa kubera impamvu zitandukanye biragoye.

Uwo nahitamo uhagarariye abandi ni umwana navuye afite urutirigongo rwagoramye afite inyonjo umugongo ukagororoka.

Namubaze afite imyaka 15 afite iyo nyonjo kuva avutse, yarivuje ahantu hatandukanye kandi ageze aho ituma adahumeka neza. Ubu ni umwana mwiza cyane mfite icyizere ko nawe ashobora kuzaba umuganga. Mutekerezaho kenshi ariko hari n’abandi benshi.

IGIHE: Iyo abantu benshi ari abana baba bafite inzozi zo kuzaba abaganga ariko abenshi birangira batabigezeho mubona biterwa n’iki?

Dr Hakizimana: Ikintu kijya gituma abantu batagera ku nzozi zabo zo kuba abaganga ntabwo ari kimwe ni byinshi. Usanga ibyo dukunda n’ibyo twifuza gukora bihinduka. Ntabwo buri gihe biguma ari bya bindi, oya.

Bitewe n’aho uri n’ibyo urimo iki gihe ushobora gutekereza kuzaba umuganga ariko hashira igihe ugasanga ubonye ko bukugoye cyane, wamara kumenya neza ubuganga icyo ari cyo ukavuga uti ndabona atari byo byanjye.

Icya kabiri ni amahirwe, hari igihe ubishaka ariko imbogamizi ugasanga zirakurusha imbaraga. Ngira ngo murabizi ko kugira umuntu ajye kwiga ubuganga bisaba kuba yaratsinze neza cyane mu bintu byose kuko haba hari benshi baba babishaka.

Hari igihe nubwo uba uri umuhanga mu ishuri ubyuka nabi ukajya gukora ikizamini ku munsi wawe mubi, ugasanga niba bafatira kuri 90/100 ugize 70%.

Ibindi ni uko hari igihe tugera dukeneye inama z’abakuru ngo batugire inama ku murimo dushobora guhitamo tutigeze tubona n’ibindi binyuranye.

IGIHE: Ni izihe nama wagira umwana ufite inzozi zo kuzaba muganga?

Dr Hakizimana: Kuba umuganga ni byiza cyane. Umbajije ngo ese ngusubije inyuma wakongera ugafata ibyemezo wafashe mbere? Igisubizo cyaba yego.

Ni umwuga mwiza kuko ibyo ukora ubona umusaruro wabyo mu bo ukorera. Uwifuza kuba umuganga yagerageza kudacibwa intege n’ibyo yumva hirya no hino ahubwo bikamubera ibimutera imbaraga kugira ngo ibitagenda neza azabe umwe mu babikosora.

Ikindi ni uko umuntu ugiye kurangira amashuri yisumbuye cyangwa uyarangije yifuza kuba umuganga akwiye kujya gusura ibitaro agasaba ko bamwemerera kureba ibikorerwayo. Tukakira umwana muto akareba akabona ukuri ku bikorerwa mu bitaro. Icyo gihe umwana afata icyemezo azi neza icyo agiye gukora.

IGIHE: Uretse kuba umuganga muri na bamwe mu bakinnyi ba Taekwondo u Rwanda rufite, urukundo rw’uyu mukino rwaje ryari? Muri ku ruhe rwego muri wo?

Dr Hakizimana: Mfite umukandara w’umukara na dani ya kane. Uku kwezi kwa mbere cyangwa ukwa kabiri nzakorera dani ya gatanu.

Ni umukino nkunda cyane kuko usibye kuvura nicyo kintu kindi nkora. Nawukunze kuva kera nubwo natangiye nkina Karate mfite imyaka 15, nko mu 2003 haje umutoza w’Umunya-Koreya atangiza Taekwondo hano mu Rwanda nza kuyikunda kurusha uko nakundaga ibindi, mpita nyinjiramo nayo iranyemerera ndayimenya ku buryo nigishije n’abandi benshi bakuru dufite mu gihugu.

Ubu ninjye Perezida w’Ishyarahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda twashinze 2010 kandi rirakora neza muribuka ko no mu minsi ishize twakiriye shampiyona ya Taekwondo ku rwego rw’Afurika.

Usibye kuba ari umukino hari indangagaciro abantu bawigiramo nyinshi zitandukanye. Buri wese aba afite ikimufasha ariko njyewe ku giti cyanjye taekwondo niyo imfasha mu gukora akazi kanjye ka buri munsi.

Uretse no kuba ari siporo ariko ihereza n’umuntu ubwirinzi aho ajya hose. Nubwo dufite umutekano ariko nawe ubwawe uba ukeneye ubwirinzi kandi uretse n’ibyo yigisha ikinyabupfura.

Ushobora kwifashisha uyu mukino ukarinda abana bato kuba bajya mu biyobyabwenge kubera ko umubiri uba ufite uburyo ukora ku buryo utajya muri ibyo kandi ni n’amahirwe umwana aba abonye ku gukura akarenga imbibi ze nko mu gihe cy’amarushanwa.

Icyo ukunda ukibonera umwanya. Si ukuyikunda gusa ahubwo nibwo buzima bwanjye, mu gitondo mbere yo gutangira akazi mba ngomba gukora imyitozo ubundi rimwe mu cyumweru nkayikorana n’abandi.

Dr David Hakizimana ni umwe mu nzobere nke mu buvuzi bw’ubwonko u Rwanda rufite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .