00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwizera Christelle yegukanye ‘Global Citizen Prize’, igihembo cyanahawe abarimo Sir Elton John (Video)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 December 2020 saa 10:55
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Kwizera Christelle, washinze Umuryango ugeza ku batishoboye amazi meza, ‘Water Access Rwanda’ ni umwe mu bantu begukanye ibihembo mpuzamahanga bya Global Citizen Prize by’umwaka wa 2020.

Global Citizen Prize ni ibihembo mpuzamahanga ngarukamwaka bihabwa abantu batanze umusanzu ugaragara mu gufasha abakene ndetse no guhindura ubuzima bw’abandi bantu bari mu kaga.

Umuhango wo gutanga ibihembo by’uyu mwaka wabaye ku wa 19 Ukuboza 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19. Hahembwe abantu mu byiciro bitandukanye.

Kwizera Christelle washinze ‘Water Access Rwanda’ ni umwe mu begukanye iki gihembo, aho yatsinze mu cyiciro cy’abakiri bato yegukana igihembo kizwi nka ‘Cisco Youth Leadership Award’ gihabwa umuntu ukiri muto uzana impinduka mu mibereho y’abatuye Isi.

Iki gihembo gihabwa umuntu uri hagati y’imyaka 18 na 30. Uwacyegukanya ahabwa ibihumbi $250, akabakaba miliyoni 244 Frw azifashishwa mu kurushaho kuzamura ibikorwa bye.

Kwizera yabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye iki gihembo ahigitse Suhani Jalota wo mu Buhinde na Ryan Gersava wo muri Philippines bari bahanganye.

Inkuru y’uko uyu mukobwa ari we wegukanye iki gihembo yayimenyeshejwe n’umuhanzi w’Umunyamerika akaba n’umukinnyi wa filime, Nick Jonas.

Kwizera wari wasazwe n’ibyishimo yamugaragarije ko yishimiye iki gihembo ahawe, aboneraho no gutangariza abatuye Isi uko kigiye kumwongerera imbaraga mu byo yakoraga.

Yagize ati “Akazi dukora ko gutuma amazi agera ku bihumbi amagana by’abantu, tugiye kwagura agere kuri miliyoni, kubera ko turi guhashya ikibazo kikiri imbogamizi ku bantu miliyoni 400 hirya no hino muri Afurika n’abarenga miliyari ebyiri ku Isi.’’

"Turi kwaguka ndetse iki gihembo kitwongereye imbaraga, mu myaka 10 tuzaba tugera ku bantu nibura miliyoni 30, tuzahanga imirimo irenga ibihumbi 13 kubera ko iyo dutanga amazi duhanga n’imirimo.”

Water Access Rwanda iheruka gutangaza ko iri gushakisha amafaranga azayifasha kugera ku ntego zayo zo kurushaho kugeza amazi meza ku baturage bari mu buzima bubi, ikaba iteganya ko uyu mwaka wa 2020 uzarangira imaze kugeza ku ntego yihaye yo kubona 490.000 $.

Kwizera aheruka kuvuga ko babonye abashoramari ba mbere bemeye ko bafatanya, babarizwa mu Muryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite intego yo kurandura ubukene ku Isi witwa “3rd Creek Foundation, ushora imari mu mishinga igamije guhanga imirimo no gushyigikira ibyara inyungu ku bantu bari mu bukene bukabije.

Mu bandi begukanye ibihembo bya ‘Global Citizen Prize’ harimo umuririmbyi w’Umwongereza, Sir Elton John wahawe ikizwi nka ‘Global Citizen Artist of the Year’ mu busanzwe gihabwa umuntu wakoze ibihangano bizana impinduka.

Hahembwe kandi Temie Giwa-Tubosun wahawe igihembo cy’umuntu ufite ufite igikorwa cy’ubucuruzi ariko kinahindura ubuzima bw’abantu kizwi nka ‘Global Citizen Prize for Business Leader’, hanahembwe Bryan Stevenson wahawe ikizwi nka Global Citizen of the Year.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo wayobowe n’umuririmbyi w’icyamamara John Legend.

Ikigo cya Water Access Rwanda cyatangiye imishinga yacyo yo kugeza amazi meza ku baturage cyane mu bice by’icyaro mu mwaka wa 2014.

Mu Ugushyingo 2019 cyahawe igihembo cya $100,000 muri gahunda ya Africa Netpreneur Prize Initiative, ANPI yatangijwe na Jack Ma Foundation y’umuherwe Jack Ma washinze Alibaba Group, igamije kuzamura ba rwiyemezamirimo bato muri Afurika.

Water Access Rwanda ikorera mu turere dukunze guhura n’ikibazo cy’amazi adahagije afasha abaturage mu ngo n’ayifashishwa mu bindi bikorwa nko kuhira. Uyu muryango ugeza amazi ku baturage hifashishijwe ahantu hasanzwe amasoko, afukurwa hanyuma agacomekwa ku ipompo ifatwa nka moteri iyazamura akagezwa ku baturage.

Uko umuhango wo gutanga ibi bihembo wagenze

Kwizera Christelle yegukanye iki gihembo gifite agaciro k'ibihumbi $250

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .