00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimye Madamu Jeannette Kagame wizihije isabukuru

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 10 August 2022 saa 03:34
Yasuwe :

Perezida Kagame yashimiye Madamu Jeannette Kagame wujuje imyaka 60 y’amavuko, amugaragaza nk’umuntu ufatiye igihugu n’umuryango we runini.

Madamu Jeannette Kagame yabonye izuba ku itariki ya 10 Kanama 1962, bivuze ko ubu yujuje isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Mu butumwa bumwifuriza isabukuru nziza, Perezida Kagame yavuze ko imyaka 60 yumvikana nk’aho ari mike, anashima ko hafi icya kabiri cyayo bayimaze babana.

Ati “ Isabukuru nziza Jeannette! Imyaka 60 ni nk’aho ari mike. Ibaze ko hashize irenga 30 turi kumwe. Ni bwo twagize umuryango n’igihugu dufite ubu."

Madamu Jeannette Kagame yasubije ubutumwa bwa Perezida Kagame amushimira.

Ati “Warakoze ku kuba imyaka 33 tumaranye ingejeje ku isabukuru yanjye y’imyaka 60, yaragenze neza. Ntabwo nakwifuza ibirenze umuryango mwiza mfite, igihugu yewe n’abuzukuru beza b’abakobwa. Ndanyuzwe!”

Bombi bafitanye abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe. Baherutse no kwakira abuzukuru babiri, bombi b’umukobwa wabo w’ubuheta, Ange Kagame.

Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989 bakiri mu buhungiro muri Uganda.

Perezida Kagame yifurije isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame
Hashize imyaka 33 Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashinze urugo
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame muri siporo rusange izwi nka Car Free Day

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .