Madamu Jeannette Kagame yabonye izuba ku itariki ya 10 Kanama 1962, bivuze ko ubu yujuje isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.
Mu butumwa bumwifuriza isabukuru nziza, Perezida Kagame yavuze ko imyaka 60 yumvikana nk’aho ari mike, anashima ko hafi icya kabiri cyayo bayimaze babana.
Ati “ Isabukuru nziza Jeannette! Imyaka 60 ni nk’aho ari mike. Ibaze ko hashize irenga 30 turi kumwe. Ni bwo twagize umuryango n’igihugu dufite ubu."
Madamu Jeannette Kagame yasubije ubutumwa bwa Perezida Kagame amushimira.
Ati “Warakoze ku kuba imyaka 33 tumaranye ingejeje ku isabukuru yanjye y’imyaka 60, yaragenze neza. Ntabwo nakwifuza ibirenze umuryango mwiza mfite, igihugu yewe n’abuzukuru beza b’abakobwa. Ndanyuzwe!”
Bombi bafitanye abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe. Baherutse no kwakira abuzukuru babiri, bombi b’umukobwa wabo w’ubuheta, Ange Kagame.
Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989 bakiri mu buhungiro muri Uganda.
A very Happy BD Jeannette!
60years sounds short. IMAGINE for 30+ we've been together-It is when everything FAMILY & COUNTRY we could look up to happened. Gets harder every day to ask for more or better. Bless ALL of us!!! 😁😍— Paul Kagame (@PaulKagame) August 10, 2022
Thank you for making our 33 yrs 2gther, leading to my 60th bday worth living! Indeed, couldn't have asked for a better family, country, and now 2 adorable granddaughters! Forever grateful 🥰🙏🏾🙏🏾🙏🏾 -JK. https://t.co/suRmvgfSjN
— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) August 10, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!