00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yagiye nk’umushyitsi birangira ari Umuyobozi wa Zipline Rwanda: Ubuzima bwa Shami wakuze akunda indege

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré, Iradukunda Serge
Kuya 23 January 2023 saa 07:46
Yasuwe :

Zipline ni kimwe mu bigo ku Isi bikomeje kubaka izina mu bijyanye no koroshya serivisi zo kugeza ku mavuriro, amaraso n’imiti, uhereye mu Rwanda cyatangiriye gutanga izi serivisi.

Mu 2016 ubwo Zipline yatangiraga gukorera mu Rwanda nibwo bwa mbere igihugu cyo muri Afurika cyari kigiye gutangira kwifashisha drones za gisivile mu gutwara ibintu.

Kugeza ubu Zipline ifite ibibuga bibiri bishobora gukoreshwa n’izi ndege birimo icy’i Muhanga mu Murenge wa Shyogwe n’icy’i Kayonza.

Imiti, amaraso n’ibindi drones zitwara biba kuri ibi byicaro aho zihagurukira zibishyiriye umuganga wabitumije.

Kugeza ubu Zipline itanga imiti mu ntara zose mu bitaro n’ibigo nderabuzima birenga 400.

Ku rwego rw’Isi Zipline imaze gutwara imizigo irenga ibihumbi 467 irimo irenga ibihumbi 167 batwaye mu Rwanda gusa.

Mu rwego rwo gukomeza kwagura imikorere ya Zipline mu Rwanda, iki kigo giherutse kuvugurura amasezerano gifitanye na Guverinoma yongerwaho imyaka irindwi.

Muri aya masezerano mashya, Zipline yiyemeje ko serivisi zayo zizagera ku bantu miliyoni 11 mu Rwanda no kuba urugendo drones zayo zizakora ruzarushaho kwiyongera.

Iki kigo gikomeje kwesa iyi mihigo biturutse ku gukora cyane kw’itsinda ry’abakozi bacyo bayobowe na Shami Eden Benimana nk’Umuyobozi Mukuru.

Mu Ugushyingo mu 2021 nibwo Shami yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zipline Rwanda.

Nawe ushobora kuba uri umwe mu bafite byinshi bibaza kuri uyu muyobozi mukuru, uyoboye itsinda ry’abakozi barenga 140 bakorera Zipline Rwanda, aho yakuriye, aho yize n’ibindi. Uyu munsi turakumara amatsiko binyuze mu kiganiro twagiranye kigaruka ku buzima bwe.

IGIHE: Shami ni muntu ki? Yize he? Yize iki?

Shami: Nitwa Shami Eden Benimana, ndi Umunyarwanda wakuriye mu Rwanda. Nize kuri ku ishuri ribanza rya Kicukiro (Ecole Primaire de Kicukiro) nkomereza amashuri yisumbuye mu Isemineri nto ya Rwesero mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge nyuma ngeze mu mwaka usoza biba Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi.

Amashuri ya kaminuza nayize hanze y’igihugu muri Hendrix College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma nkomereza amasomo y’icyiciro cya gatatu muri Oklahoma Christian University, ariko mbifatanya n’akazi kuko nahize ndi mu Rwanda.

Wakuze ufite intego yo kuzaba iki?

Nagize Imana kuko nakuze nshobora gusoma ibitabo kubera amashuri nigagamo, Urubuga rwa YouTube rutangiye kuza ndarwifashisha ndetse na internet ije nyibyaza umusaruro. Nakundaga ibintu byose bijyanye n’indege ndetse n’ibyogajuru ku rugero ruri hejuru.

Twakumenye cyane muri Zipline Rwanda, hari ahandi wakoze?

Navuye kwiga nkora kuri Transform Africa Summit gato nturutse mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, nza kumenyana n’abantu baje kuba inshuti zanjye turanakorana muri AC Group dukora kuri Tape&Go. Niho nakoze igihe kinini cyane kuva tugitangira umushinga i Kanombe kugera usakaye mu mujyi wose. Hari n’igihe namaze mu Kigo cya Water Access Rwanda mbere y’uko nza muri Zipline.

Umunsi ugirwa Umuyobozi Mukuru wa Zipline Rwanda, amakuru wayamenye ute, wari hehe?

Ntabeshye ntabwo nakwibuka umunsi ariko nakwibuka uwo naganiriye n’abantu bo muri Zipline. Yari inzira y’ikizamini cy’ibazwa bikozwe mu buryo bw’ibiganiro. Nagize amahirwe yo guhura n’abantu nka 15 bose tugirana ikiganiro cy’iminota 30.

Najyanye n’umugore wanjye i Muhanga tugiye gusura abari bantumiye i Muhanga nganira na bo. Nahereye ku bakorera mu Rwanda kugeza kubakora muri Zipline ku rwego rw’Isi.

Wari umunsi w’ibyishimo birenze kuko twaganiraga ku byo Zipline ikora ndetse n’intego zayo.

Ubusanzwe iyo mbyutse numva ko ejo hazaza ari heza, rero ibyo twaganiraga byose byanyeretse ko ari abantu bifuza ko Isi yaba nziza kurushaho batekereza uko ibintu byaba bimeze mu myaka 10, 15 cyangwa se 50 iri imbere ndetse n’uruhare Zipline ibikoraho ngo icyo gihe Isi izabe ari nziza.

Njye nk’Umunyarwanda byaranshimishije kuko nkunda ikoranabuhanga cyane. Nabonaga ibyo Zipline ikora ndetse n’ibyo itekereza kuzakora nkumva ko ari ho ngomba kuba.

Iyo umunsi wawe wagenze neza uba waranzwe n’iki? Iyo wagenze nabi urangwa n’iki?

Ni umunsi nganira n’abantu bakanyibutsa impamvu dukora ibyo dukora. Akazi karagorana hose ariko iyo wibutse ko ibyo ukora hari abo bifasha cyangwa hari icyo byatumye uyu munsi kiba cyangwa kizaba ejo, biba ari ibintu byiza cyane.

Kubona abantu bishimye cyane, kubona abantu bari gukura mu kazi kabo ndetse nawe bagatuma ukura mu byo ukora biranshimisha cyane. Iyo ibyo byose nabibuza umunsi uba wagenze nabi.

Ni uwuhe mukino ukina? Ese ni iyihe kipe ukunda?

Twavuga ku Gikombe cy’Isi. Ejo bundi nari nishimye cyane, [umukino wahuje u Bufaransa na Argentine] ubanza ari wo wa mbere nakurikiye iminota 90 nta kinshika. Icyanshimishije ni uko harimo ibihangange bibiri buri wese afite inzira ye.

Numvaga ko uwatsinda wese byanshimisha. Gutsinda kwa Messi byari kuba byiza kurushaho kuko urugendo rwe mu mupira w’amaguru yarusoje neza. Mbappe nubwo yatsinzwe ariko yerekanye ko akomeye ndakeka bizamufasha gukura.

Nkunda guterera imisozi (Hiking) kuko biramfasha cyane. Nkunda kujya mu misozi nkiruka amasaha make bituma mpumeka neza.

Hari ikipe ufana mu Rwanda?

Oya. Ntabwo mfana cyane gutyo.

Mu byo kurya cyangwa kunywa ukunda iki?

Nkunda ibishyimbo, urumva nakuze mbirya haba no ku ishuri hose rero iyo bidahari simba nishimye. Iyo biri kumwe n’umuceri biba ari byo byiza cyane. Ibijyanye n’ibyo kunywa nkunda amazi cyane.

Ni ukubera ko iyo ndi mu kazi mfite icupa ry’amazi ndi kunywa bituma nkomeza kugira imbaraga zihagije.

Iyo usubije amaso inyuma ubona ari irihe banga ryakugejeje aha uri?

Naba mbeshye mvuze ko hari ibanga uretse Imana. Iyo usubiye inyuma usobanukirwa neza uko wakoze n’uko hamwe hagufashije kugera ahandi. Tuvuge ndangije amashuri yisumbuye ntabwo nari kumenya ko nzabona ibyo nabonye byose ubu.

Urumva gukora ibyo ushoboye byose hamwe no gukunda ibyo ukora birafasha kuko nanjye byaramfashije cyane kuva mu myaka nka 12 ishize.

Iyo utabikunda ntabwo ubiha umwanya uhagije nk’uko wabikora ubikunda. Niyo mpamvu navuze ko umunsi mwiza ari umunsi mpura n’unyibutsa ibyo nkora.

Hari abo ufata nk’icyitegererezo mu byo ukora mu buzima bwa buri munsi?

Ni benshi, harimo ababyeyi banjye, Umukuru w’Igihugu na barumuna banjye. Buri wese yagiye anyigisha isomo mu bihe bitandukanye.

Barumuna banjye si abo tuvukana gusa n’abo tuba turi kumwe ni ko mbafata. Abantu nka ba Steve Jobs (uri mu bashinze Apple), Elon Musk (uherutse kugura Twitter) ndetse hari abantu benshi cyane muri Afurika bagiye bahindura uko umunyafurika yitekerezaho. Abo bose mbafata nk’icyitegererezo.

Hari inama wagira urubyiruko rwumva ko rutagera mu myanya ikomeye ku myaka mike?

Icyo navuga nkunze kugenderaho ni cya kindi navuze mbere, hari byinshi bikeneye gukemuka ku Isi. Iyo umenye neza ibyo ukora ndetse witayeho birashoboka cyane ko wabikora ku buryo bushimishije.

Iyo urebye ukabona ko hari ibintu igihumbi ariko ugahitamo kimwe wakoraho gikore kandi ugikore neza. Ibyo nkora mbikora kubera abantu turi kumwe, iyo umwe muri bo adafite icyo akeneye mba numva bimbangamiye. Ibyo mbikora ntyo kuko hari abantu biba bifasha.

Ababitekereza batyo ni bo mbona bifasha ariko buri wese agira ikimutera gukora ikintu ku bwe. Icyo wiyemeje ugikora kubera ko wacyiyemeje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .