00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikomere cyo kwitwa umugore mubi ku Isi cyashibutsemo ihumure ku bakomeretswa n’ababanegura

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 15 January 2023 saa 05:27
Yasuwe :

Mu buzima bwa muntu habamo ibyiza, ibibi, ibishimishije cyangwa ibibabaza bitandukanye bigendanye n’ibyo anyuramo umunsi ku wundi. Bimwe bitubera isomo hakaba n’ibitubera ibikomere mu buzima bwacu.

Twese turibuka ko kuvuka kwacu nta ruhare twabigizemo, wakuze wisanga uko usa uko kandi nta muntu ukwiye kubikugayira, nyamara usanga hari ababyirengagiza bakifatira ku gakanu bagenzi babo buririye ku nenge ibariho.

Kuri Lizzie Velásquez, umukobwa w’imyaka 33, wamenyekanye nk’umugore mubi ku Isi kubera uburwayi yavukanye bwafashe umubiri, butuma agaragara nk’ushaje mu maso akagira umunwa muto, izuru rirerire, umubiri unanutse bikabije n’ijisho rimwe ryahumye nawe agendana igikomere.

Lizzie yafashwe n’indwara yitwa ‘Marfanoid-progeroid-lipodystrophy syndrome’ ifata abana bavutse imburagihe, bigatuma batabasha kugira ubushobozi bwo kugira umubyibuho n’isura ibagaragaza nk’aho bakuze mu myaka.

Elisabeth Anne Velásquez uzwi ku izina rya Lizzie Velásquez yavukiye muri Texas mu gace ka Austin muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 13 Werurwe 1989, avuka imburagihe afite ibiro bibiri.

Agize imyaka ine, yabuze imboni y’ijisho rimwe ry’iburyo ku mpamvu zitabashije kumenyekana, bituma risa umweru. Nubwo uyu mukobwa yari muto cyane mu mubyibuho ubwonko bwe, amagufwa n’ibice by’imbere, bikora nk’iby’abantu basanzwe.

Bimwe mu byatumye Lizzie Velásquez amenyekana cyane harimo kuba afite imyaka 17 yaje gutumirwa mu kiganiro kuri televiziyo, amashusho ye isakara ku mbuga nka YouTube, abamubonyeho batangira kumwita umugore mubi ku Isi.

Ayo magambo mabi yahererekanywaga ku mbuga nkoranyambaga avuga kuri Lizzie, yamwangije mu mutwe bikomeye mu gihe yayasomaga, nk’uko akunda kubivuga mu biganiro agirana n’itangazamkuru n’abantu batandukanye.

Nubwo byari bisanzwe ko abantu bamwibazaho uburyo ateye ku bamurebaga aho yacaga hose, icyo gihe byariyongereye ku rushaho amafoto ye akomeza guhererekanywa ku bwinshi.

Kuva akiri muto yabwiwe kenshi ko ari mubi n’abantu bahuraga n’ababimubwira ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo byashoboraga gutuma yumva ko ntacyo amaze ku Isi bigatuma yiyahura.

Amagambo yabwiwe ku mbuga nkoranyambaga yatumye yiyemeza kuba umwe mu batanga itandukaniro, agafasha bamwe mu bahura n’ihungabana ry’amagambo babwirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu 2014, yatangiye urugendo rwo kuganira n’abantu batandukanye ku ngingo ivuga ngo ‘How do you define yourself’, bisobanura ni gute usobanura uwo uri we, amashusho ye yatangiye kurebwa cyane n’abarenga miliyoni 54 z’abamukira kuri YouTube.

Lizzie Velásquez yanditse ibitabo bihindura ubuzima bwa benshi babwiwe amagambo mabi ku miterere yabo y’umubiri, bibaha icyizere cyo kuba itandukaniro ndetse no kutangizwa n’amagambo babwirwa buri munsi.

Kuva mu 2010 yatangiye kwandika ibitabo ahereye ku cyo yise ‘Lizzie Beautiful: The Lizzie Velásquez story’ kivuga ku buzima yahuye nabwo kuva akivuka, n’amabaruwa nyina umubyara yamwandikiraga akiri muto yamuhaga kugira icyizere cy’ejo hazaza.

Lizzie yanditse ibindi bitabo birimo ‘Be Beautiful, Be you’ avuga ku byiza byo kumenya uwo uri we, impano n’imigisha ufite ku giti cyawe, ‘Choosing happiness’ kivuga ku ngorane yahuye nazo n’uburyo yize guhitamo kwishima mu gihe byari byoroshye kuba yareka ubuzima.

Amagambo ye afatwa nk’inkomezi ku bantu bakomerekejwe n’amagambo babwirwa arebana n’imiterere ya bo kandi nyamara nta ruhare baba barabigizemo.

Kubera uko asa byatumaga abwirwa amagambo mabi, bavuga ko ari we mugore mubi ku Isi
Igikomere cya Lizzie Valasquez cyo kwitwa mubi ku Isi cyashibutsemo ihumure ku bakomeretswa n’amagambo babwirwa
Lizzie w'imyaka 33 yavukanye uburwayi bufata abana bavutse imburagihe butuma bagaragara nk’abakuze mu myaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .