00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama za Uwase ku nyungu z’umwana wanyuze mu irerero akiri muto

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 16 December 2022 saa 09:20
Yasuwe :

Amarerero ni kimwe mu byashyizwemo ingufu ndetse hirya no hino mu gihugu akomeje kubakwa ubutitsa, kugira ngo ababyeyi bashobore kubona aho basiga abana bakiri bato.

Uwase Eugénie ni umwe mu nzobere mu bijyanye n’uburezi bw’abana bato cyane cyane mu bijyanye n’amarerero. Ni umwe mu bashinze Isaro Nursery, irerero riherutse gufungura imiryango mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro. Yafatanyije na Kayirangwa Stephanie, bize ibijyanye n’Icungamutungo [Business Management] muri Kaminuza yo mu Mujyi wa Portsmouth mu Bwongereza.

Mu kiganiro na IGIHE, Uwase yavuze ko umwana wanyuze mu irerero mu mitekerereze, imikorere bye biba bitandukanye cyane n’utararinyuzemo.

Yagize ati “Ingaruka nziza ku mwana wanyuze mu irerero ni uko bimufungura Isi kurusha utarakandagiramo. Bituma amenya kubana n’abandi kandi akamenya kwifatira imyanzuro.”

Ku marerero umubyeyi ahasiga umwana we akajya mu yindi mirimo ntacyo yishisha kuko akenshi hakoramo abazobereye kwita ku mikurire y’abana bato.

Uwase yavuze ko kenshi impamvu ababyeyi muri Afurika batarakangukira kujyana abana babo mu marerero, biterwa ahanini n’ubushobozi buke ndetse “n’imyumvire yo kurekura umwana kare atinye.”

Uwase yavuze ko umwana ukiva ku ibere ni ukuvuga guhera ku mezi atandatu ashobora kujyanwa mu irerero kuko haba hari inzobere.

Ati “Nkatwe ku Isaro Nursery twafunguye gahunda ifasha ababyeyi gusiga abana mu gihe bagiye ku kazi, guhera ku bafite amezi atandatu kugeza ku myaka itanu.”

Yavuze ko icyiza cyo kujyana umwana mu irerero ari uko umubyeyi abona umwanya uhagije wo gukora ibimuteza imbere kandi akaba yizeye ko aho umwana yasigaye yitaweho n’ababifitiye ubumenyi, bamutoza imico myiza, indimi n’andi masomo amufasha gutangira amashuri asobanukiwe byinshi.

Yatanze urugero rwo mu Isaro Nursery hari ibyumba by’amashuri, aho abana baryama baruhuka, igikoni gitegurirwamo amafunguro, ibibuga byo gukiniraho n’ibindi.

Muri gahunda ya Leta NST1, Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko ibikorwa by’amarerero hirya no hino byashyirwamo imbaraga ku buryo bahabwa ibikoresho bikenerwa birimo ibitabo, imfashanyigisho, kongerera ubushobozi abita ku bana, ibikorwaremezo by’ibanze n’ibikenerwa byose kandi iyi gahunda ikagera ku bana bose bari hasi y’imyaka itandatu y’amavuko.

Umunyamakuru akaba n'Umushyushyarugamba, Anita Pendo, ni umwe mu basururukije abana
Hagaragajwe ko ibyiza byo kujyana abana mu marerero ari uko abana bakurana ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo
Umujyanama mu masomo muri Isaro Nusery, Martine Uwacu Karekezi, ni umwe mu bagaragaje ibyiza byo kujyana abana mu marerero
Uwase Eugénie ni umwe mu bashinze Isaro Nursery, irerero riherutse gufungura imiryango mu Karere ka Kicukiro
Umunyamakuru Niyongira Antoinette ni umwe bashinzwe kumenyekanisha Isaro Nursery
Ngoga Clément ukuriye ababyeyi barerera mu Isaro Nursery yavuze ko kujyana abana mu irerero ari inyungu ku mikorere myiza y'ababyeyi
Mu marerero abana bakorerwa ibirori bitandukanye mu rwego rwo kubatoza gusabana n'abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .