00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intabaza ku Munyarwandakazi uri gukorerwa ihohoterwa muri Oman ririmo gusambanywa n’abagabo batanu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 December 2022 saa 02:48
Yasuwe :

Kagabo (izina ryahinduwe), ni umugabo utuye mu Murenge wa Kiramuruzi wo mu Karere ka Gatsibo, ufite umugore , umaze umwaka yaragiye gushakisha ubuzima muri Oman ariko ubu ubayeho mu buzima bubi bitewe n’iyicarubozo arimo gukorerwa.

Iyo uganiriye n’uyu mugabo akakubwira uburyo umugore we w’imyaka 31 y’amavuko banafitanye abana batatu abayeho nabi muri Oman bitewe n’iyicarubozo ririmo no kumusambanya ku ngufu rimwe na rimwe n’abagabo barenga batanu icyarimwe umugirira impuhwe.

Aganira na IGIHE, Kagabo yavuze ko umugore we amaze umwaka umwe muri Oman ndetse yagiyeyo gushakisha ubuzima kugira ngo arebe ko ubuzima bwabo bwahinduka.

Avuga ko imirimo yagiye yijejwe gukora atariyo akora ahubwo asigaye akorerwa iyicarubozo ritandukanye ririmo gukubitwa no gusambanywa ku ngufu.

Ati “Ubu abayeho nabi yanyoherereje video ari kurira cyane ngo baramurongora ku ngufu ari nk’Abarabu batanu ngo yacitse umugongo ntabwo abasha kugenda ku buryo ngo ubu yirirwa yambaye Cotex kuko asigaye avirirana buri gihe.”

Yakomeje avuga ko aherutse no koherereza ibihumbi 200Frw kugira ngo arebe uko yagaruka mu Rwanda ariko abo Barabu banze umurekura.

Yagize ati “Uwamufashije kugira ngo agende njye simuzi namuboneraga kuri WhatsApp gusa ashobora kuba ari Umurundi ariko umugore wamfashije kohereza ayo mafaranga akorana n’abo bantu bo muri Oman we atuye ino i Kiramuruzi ariko ikibabaje n’uko nayo bayariye bakanga kumurekura.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko umugore we atiriye telefone akamubwira ko agiye gupfa nabi atageze mu Rwanda ikibazo cye yahise acyigeza mu Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera mu Murenge wa Kiramuruzi , Akarere ka Gatsibo.

Mu majwi uyu mugore , uri gukorerwa iyicarubozo muri Oman, yoherereje umugabo we, IGIHE ifite, yumvikana arimo kurira cyane agaragaza ko bamaze kumwangiza imyanya ndangagitsina ku buryo asigaye ahora yambaye Cotex.

Ati “ Iyo tugeze muri za etaje niho turara habamo abandi bagabo benshi, iyo tugezemo ni ukugufata bakakurongora bakakwica urupfu rubi, umura waratobaguritse n’ubwo nazanataha ntabwo ndiho nabaye ikimuga.”

Ubundi butumwa Uwamahoro yohereje bugira buti “Waramutse ute? noneho ndapfuye pe! ndapfuye aho bigeze noneho inkoni zigiye kunyica mu ijoro ryo ku wa Gatandatu baraye baturongoza Abarabu, ibaze abantu badatinya gufata abagabo batanu bakabaguha ngo bakurongore, Ngiye gupfa umura waratobotse nsingaye mvirirana ubu nirirwa nambaye Cotex.”

Yakomeje asaba umugabo we kumutabariza kugira ngo Leta y’u Rwanda imufashe agaruke mu Rwanda kubera ko abo barabu banze kumurekura.

Uyu mugore arimo gukorerwa iyicarubozo muri Oman aratabaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .