00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bushaririye bw’umwana w’imyaka 17 ukora uburaya muri Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 December 2022 saa 11:34
Yasuwe :

Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko utuye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge amaze imyaka atunzwe no kwicuruza kugira ngo abashe kubaho.

Uyu mwana ubusanzwe uvuka mu Karere ka Ruhango, avuga ko yaje mu Mujyi wa Kigali gushakisha ubuzima azanywe n’undi mukobwa bavuka mu gace kamwe nyuma y’uko ababyeyi be bari bamaze kwitaba Imana.

Akigera i Kigali mugenzi we yamujyanye mu Murenge wa Muhima, aho yabanaga na bagenzi be babiri bakora uburaya.

Ati “Nagiye kubana nawe ntazi ko ari ndaya nkihagera bagenzi be bahita bambwira ko ari wo mwuga ubatunze kandi ubamo amafaranga nanjye ngomba kuwukora kugira ngo nzajye mbona ibintunga.”

Yakomeje avuga ko abo bakobwa bamutunze iminsi ine gusa ku munsi wa gatanu bamubwira ko nawe akwiye kujya ajya gushakisha abagabo ku mihanda kugira ngo babone amafaranga yo kurya n’ayo kwishyura inzu.

Ati “Babanje bahaha nk’iminsi ine bakajya noneho bazana abagabo bakaryamana ndeba nyuma batangira kwanga kungaburira barambwira ngo bamaze kunyereka ikibuga nanjye ngomba kujya ntega. Ntangira uburaya uko ariko nyine ntabyishimiye kuko nta kindi kintu nari gukora.”

Avuga ko umugabo wa mbere baryamanye yamwishyuye 1000 Frw ndetse ari abo bakobwa bamumuzaniye ngo abanze yumve uko bimera.

Uyu mwana avuga ko agitangira uburaya yararanaga n’umugabo umwe gusa ku munsi ariko ubu hari gihe anararana n’abarenga bane.

Ati “Ubu n’abagabo bane ku munsi turararana nta kibazo kugira ngo mbone ayo kwishyura inzu n’ayo kuntunga gusa ikibazo ni uko amafaranga yo mu buraya ntacyo amara.”

Byukusenge yavuze ko kugira ngo abone amafaranga menshi mu kwezi aryamana n’abagabo bagera ku 100. Ateganya kureka uwo mwuga kubera ibizazane ahura nabyo.

Ati “Namaze kubona ko nta cyiza cy’uburaya kuko hari n’ubwo umugabo musambana yambaye agakingirizo nyuma akagakuramo cyangwa akanagenda atakwishyuye ikindi hari ubwo uba wagiye gutega bakagusanga ku muhanda bakajya kugufungira kwa Kabuga. Nta cyiza cy’uburaya."

Yemeza ko nyuma y’uko yipimishije agasanga nta Virusi tera Sida yanduye, ashaka kwiga umwuga wo kudoda imyenda kugira ngo arebe niba wamutunga.

Yaboneyeho kugira inama abandi bakobwa bava mu cyaro bagiye gushakisha akazi i Kigali cyangwa bakijejwe n’abantu batazi neza, kujya babyitondera kugira ngo batazashorwa mu ngeso mbi nk’uko byamugendekeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .