00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’inkumi yigaruriye umutima wa B Threy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 July 2022 saa 12:48
Yasuwe :

Muri iyi minsi B Threy ni umwe mu bahanzi bakeye ku mutima kubera urukundo akunzwe n’inkumi yiyita Keza ku mbuga nkoranyambaga.

Iyo witegereje ku mbuga nkoranyambaga, woroherwa no kubona ko urukundo rwa B Threy na Keza atari rushya cyane ko bamaze igihe bakundana.

Aba bamaze ukwezi batangiye kugaragaza urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga, icyakora amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko bamaze igihe bakundana nubwo bari barabanje kubigira ibanga.

Ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B Threy yizihizaga isabukuru y’amavuko, Keza yamubwiye amagambo agaragaza urukundo bafitanye.

Yagize ati “Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n’ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri njye […] isabukuru nziza Rukundo rwanjye. Ndagukunda cyane.”

Ni amagambo yakiriwe neza n’uyu muraperi wagize ati “Nanjye ndagukunda.”

Bertrand Muheto wiyise B-Threy ni umwe mu baraperi bamaze kuzamura izina ryabo. Mu 2019 uyu muraperi yasezeye muri Green Ferry Music ya Dr Nganji yamufasha we na bagenzi be bakoranaga injyana ya Kinyatrap yiyemeza gutangira urugendo rwe mu muziki.

B Threy amaze kugira album eshatu na EP imwe arizo ‘Nyamirambo’ na ‘2040’ yasohoye mu 2019, EP yise ‘Shwiii dah!’ yasohoye mu 2020 na album ye ya gatatu yise ‘Muheto wa mbere’ yasohotse mu 2022.

Mu magambo ye Keza yabwiye B Threy ko amukunda by'ubuziraherezo
Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya B Threy na Keza
B Threy n'umukunzi we Keza bari mu buryohe bw'urukundo
Keza wigaruriye umutima wa B Threy
Ngiyo inseko y'umwari wiyeguriye umutima w'umuraperi uri mu bagezweho...
Umukunzi wa B Threy mu mwambaro wa Kinyarwanda. Araberewe
Keza ni inkumi y'uburanga yigaruriye umutima wa B Threy
Keza akunda kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga
Keza amaze igihe akundana na B Threy nubwo amakuru y'urukundo rwabo ari mashya
Keza aheruka kubwira umukunzi we amagambo yuje urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .