00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Narahiriwe kuba ngufite nk’umugore: Byiringiro Lague abwira Uwase bamaranye umwaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 December 2022 saa 08:04
Yasuwe :

Rutahizamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Byiringiro Lague, yateye imitoma umugore we, Uwase Kelia, mu gihe bizihiza isabukuru y’umwaka umwe ushize basezeranye kubana akaramata.

Byiringiro na Uwase basezeranye imbere y’Imana nyuma yo gusaba no gukwa, byose byabaye ku wa 7 Ukuboza 2021.

Ahagana saa Tanu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2022, Byiringiro Lague yagiye kuri Instagram yandika amagambo yifuriza umugore we, Uwase Kelia, isabukuru nziza y’umwaka ushize bashinze urugo.

Yagize ati "Isabukuru nziza y’igihe gishize dushinze urugo ku mugore wanjye utangaje. Umugore mwiza w’igikundiro nkawe ni inzozi ziba zibaye impamo ku mugabo uwo ari we wese. Ndi umunyamahirwe kuba nkufite nk’umugore wanjye."

Byiringiro na Uwase Kelia bashinze urugo nyuma y’imyaka ine bakundana. Mu mwaka umwe bamaranye, bibarutse imfura y’umukobwa ku wa 23 Kanama 2022.

Byiringiro akinira ikipe nkuru ya APR FC guhera muri Mutarama 2018. Yayigezemo avuye muri Intare FC mu gihe yakuriye muri Vision FC.

Rutahizamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Byiringiro Lague yateye imitoma umugore we Uwase Kelia, mu kwizihiza umwaka umwe bamaze babanye
Byiringiro Lague n'umugore we Uwase Kelia, ni ababyeyi bizihiwe
Byiringiro Lague ni umugabo ufite umwana umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .