00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prince Harry na Meghan bavuze uburyo bakundanye bahuriye kuri Instagram

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 9 December 2022 saa 11:15
Yasuwe :

Igikomangoma Harry na Meghan Markle ni imwe muri Couple ziri kugarukwaho cyane muri iki gihe nyuma yo guhurira muri filime mbarankuru ya Netflix yatangiye gusohoka guhera ku wa 8 Ukuboza 2022.

Iyi filime yiswe “Harry & Meghan” yitezweho kuvuga ukuri kuri byinshi byabaye muri uyu muryango wikuye mu nshingano z’ibwami ukajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi filime ifite ibice bitandatu, mu gice cyasohotse Igikomangoma Harry avuga ko urukundo yari afitiye Meghan Markle rwakuze mu buryo bwihuse ku buryo ntacyo umuryango w’ibwami wari kubikoraho.

Aba bombi bahishuye ko bahuriye kuri Instagram mu mpeshyi ya 2016.

Harry yagize ati “Nari nibereye kuri Instagram ndi kumwe n’inshuti tureba amashusho ariho, umwe mu nshuti zacu yari yashyizeho amashusho ya Snapchat nibwo nabonye Meghan ari kumwe n’imbwa ye ndabazi nti uyu ninde?”

Markle avuga ko inshuti ye yaje kumubwira ko Harry yifuza guhura na we, uyu mukinnyikazi wa filime ntiyabyitaho aramubaza ati “Uwo se ni inde?.”

Nyuma yahisemo kureba amafoto ya Harry ari kuri Instagram asangaho menshi yafatiye muri Afurika ibintu byashimishije cyane uyu wari ukiri umukobwa.

Nyuma kuganira by’akanya gato bahise bahana nimero, batangira kuvugana batyo gusa Meghan nta gahunda yo gukundana yari afite icyo gihe.

Muri iyo mpeshyi ya 2016, Meghan yari yarahisemo kuba wenyine ashaka kwishimira ibihe by’umukobwa utari mu rukundo.

Aba bombi bavuga ko ubwo bahuraga bwa mbere bahuriye i Londres mu Bwongereza muri Soho House, icyo gihe Harry yaje atinze abeshya ko byatewe n’ umuvundo w’imodoka.

Igikomangoma Harry yagize ati “Mpagera nari mfite ubwoba, nacitse intege, Natangiye kubira ibyuya.”

Meghan yumvaga ko Harry ari umuntu w’umwirasi wiyemera gusa muri uko guhura kwabo kwa mbere kwatumye abona ko ibyo yibwiraga atari byo.

Ntibamaranye umwanya munini, nyuma y’isaha imwe Meghan yahise agenda kuko yari afite gahunda nyinshi.

Bongeye guhura ku mugoroba w’uwo munsi barasangira , gusa Meghan ni we waje akerewe.

Harry ati “Icyo gihe nibwo naje kubona ko uyu mukobwa ari byose nashakaga, arishimye cyane kandi arisanzura ku bantu bari kumwe."

Meghan wari ufite ibiraka byo gukina filime muri Amerika ntibyari byoroshye kuba yahorana n’umusore bari bacuditse, gusa Harry yamusabye ko bajya bahura niibuze nyuma y’ibyumweru bibiri.

Aha Meghan yagize ati “Ibintu byose byacaga mu butumwa bwanditse, tukavugana amasaha menshi biciye mu mashusho gusa byari byiza.”

Yakomeje agira ati “Nk’uko abandi bose babigenza twaraganiriye turamenyana, tubazanya bya bibazo ngo ukunda kurya iki? ni iki ukunda guteka ? filime ukunda kureba n’ibindi n’ibindi.”

Harry avuga ko yari afite ubwoba bwo kwegurira Meghan Markle umutima we gusa yafashe icyo cyemezo ngo azarebe aho bizerekeza.

Harry yavuze ko uburyo Meghan Markle yitwara ku bantu, agira impuhwe, kandi akigirira icyizere bisa neza n’imyitwarire nyina Princess Diana.

Ibi ni byo byatumye Harry w’imyaka 38 afata umwanzuro wo gusezerana n’uyu mukobwa umurusha imyaka itatu kubera ko hari ibyo amwibutsa kuri nyina gusa yabanje kubiganiriza Umwamikazi Elizabeth II.

Nyuma amaze kubyemererwa nibwo yagiye gusura Meghan yitwaje icupa rya Champagne nubwo we adasanzwe ayinywa abona kumusaba ko yazamubera umugore.

Aba bombi bakoze ubukwe tariki 18 Gicurasi 2018, gusa nyuma y’imyaka ibiri baba ibwami bahisemo kureka ishingano z’ibwami mu 2020 bajya gutura muri Amerika.

Harry na Meghan ubu bafitanye abana babiri, Archie w’imyaka itatu na Lilibet w’umwaka umwe.

Doria Ragland umubyeyi wa Meghan Markle yavuze ko yatunguwe no kumva ko umukobwa ari mu rukundo n’Igikomangoma Harry, gusa akibabona bari kumwe yabonye ko baberanye.

Prince Harry avuga ko yahisemo kugira ibanga umubano we na Meghan Markle kuko yumvaga utari kuramba iyo ujya mu itangazamakuru.

Prince Harry yavuze ko bwa mbere ahura na Meghan Markle yari afite ubwoba abira icyuya kubera gukererwa
Doria Ragland, umubyeyi wa Meghan Markle ubwo bari basuye Prince Harry mu ngoro ya Kensington mu 2018
Ifoto ya mbere Meghan Markle yabonye ubwo yasuraga konti ya Instagram y'Igikomangoma Harry
Ifoto ya mbere Prince Harry yabonye akifuza kumenya Meghan Markle
Prince Harry na Meghan bashyize ukuri hanze ku mubano wabo muri filime yaciye ibintu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .