00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku mushinga wa Kwizera Christelle wahembanywe n’abarimo abahoze ari abakuru b’ibihugu

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 5 April 2023 saa 08:54
Yasuwe :

Kwizera Christelle ni Umunyarwandakazi rukumbi wahembwe mu birori byari bigamije guha agaciro no gushimira Abanyafurika bo mu nzego zitandukanye bagize uruhare mu bikorwa bizamura umugabane, byiswe "The African Heritage Concert and Awards".

Ibi bihembo byatanzwe ku wa 1 Mata 2023 byarimo abanyabigwi bagize uruhare mu gusubiza Abanyafurika agaciro binyuze muri gahunda batangije mu bihugu byabo ndetse n’ubwitange bamwe bagaragaje ubwo bari ku bayobozi.

Abo barimo Dr. Goodluck Jonathan wahoze ayobora Nigeria, John Pombe Magufuli wahoze ayobora Tanzania, Lt. Gen. Seretse Khama Ian Khama wahoze ayobora Botswana, Visi Perezida wa Liberia, Dr. Jewel Howard-Taylor n’abandi.

Kwizera na we yari muri bo aho yahawe igihembo kijyanye n’umushinga yatangije wo kugeza amazi meza ku Banyarwanda ‘Water Access Rwanda, (WAR)’.

Icyiciro yahembewemo cyarimo Victoria Nalongo Namusisi, washinze Umuryango w’Ubugiraneza yise Bright Kids Uganda, Dr. Ifie Sekibo uyobora Ikigo African Chairman of International Energy Insurance na Olumide Akpata Esq wigeze kuyobora Urugaga rw’Abavoka muri Nigeria.

WAR imaze guhabwa ibihembo bitandukanye bijyanye n’uko igamije gutanga ibisubizo ku babikeneye nta kunyura ku ruhande, bigashimangirwa n’udushya turimo gukoresha ingufu zituruka ku zuba.

Ikorwa hacukurwa imyobo mito igera kure mu bujyakuzimu, bakifashisha imashini mu gukurura amazi, noneho bagakora imigezi aho umuturage ugiye kuvoma abanza guhaga amazi yifashishije imashini yabugenewe amazi akaza.

Uyu rwiyemezamirimo w’imyaka 25 amaze kugeza amazi ku Banyarwanda barenga ibihumbi 100 kuva yatangiza umushinga we mu 2014.

Ubwo yashyikirizwaga iki gihembo Kwizera yagaragaje ko intego y’ikigo yashinze ari iyo kugeza amazi meza kandi ahagije ku Banyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, bigakorwa hifashishijwe uburyo bworoheje.

Ati “Kubona amazi ni uburenganzira bwa buri wese utuye Isi. Turi gushaka ibisubizo byihuse bituma abantu babona amazi ku buryo bworoshye. Nubwo abagera ku bihumbi 100 bamaze kungukira mu mushinga wacu, turateganya ko mu 2030 tuzaba tugeze kuri miliyoni 30.”

Yagaragaje ko abari inyuma y’ibyo bikorwa byose ari urubyiruko 106 ruri mu kigero cy’imyaka 30 ikaba ari yo mpamvu yavuze ko abatuye iki gihembo hamwe n’umuryango we wamuteye inkunga.

Akomeza ati “Gutangiza umushinga nk’uyu ufasha abaturage uri mu myaka 20 ndetse wirengagije ibindi wapangaga ahazaza, ntabwo ari ibintu byoroshye ndetse ababyeyi bakureka ukabikomeza baba bareba kure cyane.”

WAR ifite intego yo gusana imiyoboro yangiritse yari yarakozwe kera aho kugeza ubu 68 muri yo yamaze gusanwa ndetse ngo mu myaka ibiri iri imbere bazaba barasannye irenze iyo.

Iki kigo kandi ngo cyamaze kubona aho bazagurira ibikorwa byabo mu turere umunani tw’igihugu birimo kuhashyira amavomero aho bashaka ko mu myaka itatu iri imbere bazaba bafite abagera ku bihumbi 690 bafite amazi ku buryo buhoraho babikesha WAR.

Uretse kugeza ku baturage amazi meza avuye mu kuzimu, Water Access Rwanda yatangije n’uburyo bwo gusukura amazi y’imvura ku batuye mu mijyi akongera agakoreshwa, ibituma hagabanywa ibiciro by’amazi ndetse no kurwanya ko yateza imyuzure.

Christelle Kwizera ubwo yahembwaga mu muhango wo guha agaciro Abanyafurika bagize uruhare rukomeye mu guteza Afurika imbere
Kwizera Christelle yagaragaje ko umushinga yatangije wa Water Access Water uzagurwa ku buryo mu 2030 uzaba uha amazi abarenga miliyoni 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .