Iki gihembo yagiherewe mu Mujyi wa Sandton muri Afurika y’Epfo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Werurwe 2023.
Forty Under 40 Africa Awards ni ibihembo ngarukamwaka bitangwa mu gushimira abakiri bato bafite munsi y’imyaka 40 bafite ibikorwa bihindura ubuzima bwa benshi ku Mugabane wa Afurika.
Abahembwa ni abafite ibikorwa by’indashyikirwa mu ngeri zitandukanye uhereye mu ishoramari kugera ku bindi bikorwa bifitiye akamaro sosiyete.
Mu gutanga ibi bihembo ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka, Xodus Communications Limited-Ghana, ibitegura yatoranyije abantu 126 bo mu bihugu 24 byo ku Mugabane wa Afurika.
Mu bahembwe harimo na Mukansanga Salima, Umunyarwandakazi umaze kwandika amateka mu gusifura ku ruhando mpuzamahanga.
Mukansanga w’i Rusizi yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo [CAN] n’icy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.
Ku wa 19 Gicurasi 2022 yatangajwe mu basifuzikazi batatu basifuye Igikombe cy’Isi hamwe n’Umufaransakazi Stéphanie Frappart n’Umuyapani Yoshimi Yamashita.
Yagaragaye nk’umusifuzi wa kane ku mikino irimo uwo u Bufaransa bwatsinzemo Australia ibitego 4-1 ku wa 22 Ugushyingo, uwo Tunisia yatsinzemo u Bufaransa igitego 1-0 ku wa 30 Ugushyingo n’uwo u Buyapani bwatsinzemo Espagne ibitego 2-1 ku wa 1 Ukuboza 2022.
Mukansanga yagiye mu Gikombe cy’Isi nyuma yo kwandika amateka yo kwifashishwa mu cya Afurika [CAN] aho yasifuye umukino we wa mbere wahuje Guinée na Zimbabwe mu 2022.
“Forty under 40 Africa Award” yabaye igihembo cya kabiri Mukansanga yahawe muri Werurwe nyuma y’uko yashyikirijwe icya ‘Forbes Woman Africa’ gihabwa abagore bafite ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika.
Yagishyikirijwe mu Nama ya ‘Forbes Women Africa’ yabereye muri Afurika y’Epfo ku wa 8 Werurwe 2023 ubwo iri shami rya The Forbes ryizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Mukansanga kandi yashyizwe n’Ikinyamakuru cy’Abongereza, BBC ku rutonde rw’abari n’abategarugori 100 babaye ibyitegererezo ku Isi mu 2022. Rugaruka ku bafatwa nk’ibyitegererezo ku bandi n’abavuga rikijyana mu ngeri zirimo Politiki n’Uburezi, Umuco na Siporo, Ubuvugizi n’Ubuzima na Siyansi.
AMAKURU AGEZWEHO
Umusifuzi Mpuzamahanga Salima Rhadia Mukansanga yahawe igihembo “Forty under 40 Africa Award” kigenerwa ababaye indashyikirwa mu bikorwa binyuranye ku Mugabane wa Afurika. pic.twitter.com/gDh6HCxpFL
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 26, 2023
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!