Goodluck Ebele Jonathan yashimiwe ku wa 1 Mata 2023 ubwo yari agiye kwakira igihembo yagenewe ku bikorwa by’indashyikirwa yagezeho ubwo yari ayoboye Nigeria.
Ni ibihembo byiswe ‘‘The African Heritage Concert and Awards’’ bitegurwa na Heritage Times, HT byari bigamije guha agaciro no gushimira Abanyafurika bo mu nzego zitandukanye, bagize uruhare mu bikorwa bizamura umugabane.
Ubwo yari amaze kwakira Igihembo cy’Umunyafurika wimakaje Demokarasi n’Amahoro, Dr Jonathan yagize ati “Mbere ya byose mureke nshimire Perezida Kagame uyoboye iki gihugu cy’imisozi igihumbi, wafatanyije n’abaturage bakagira Kigali Umurwa wa Afurika.”
Uyu mugabo yashimiwe kuba yaremeye gutanga ubutegetsi mu mahoro, akabuha abatavuga rumwe na we ubwo yatsindwaga mu matora ya 2015.
Yakomeje ati “Iki gihugu [Perezida Kagame] yagikuye kure, aho cyashegejwe n’ingaruka za Jenoside ariko kuba kigeze aha ni amasomo twese tugomba gufata.”
Ku bwa Jonathan, Nigeria yazamuye umusaruro mbumbe ku rugero rwo hejuru muri Afurika kirenga ku bihugu nka Misiri na Afurika y’Epfo.
Dr Jonathan yunganiwe na Visi Perezida wa Liberia, Dr. Jewel Howard-Taylor wahembewe kuba yaraharaniye uburinganire n’ubwuzuzanye, by’umwihariko uburenganzira bw’abagore n’abana, yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’ibihugu byimakaje amahoro bigashoboka.
Ati “Abanyafurika turashoboye. Urugero rwiza ni u Rwanda rwakiriye uyu muhango. Ni kimwe mu bihugu bya mbere bya Afurika bisukuye ndetse ni imwe mu nyenyeri zishashagirana Afurika ifite.”
“Nimunyemerere nshimire by’umwihariko Perezida Paul Kagame ku mahoro yagejeje ku baturage. Ndamushimira ku buyobozi bwe butanga icyizere akomeje kugaragaza.”
Uyu muyobozi watanze imbwirwaruhame ye hakoreshejwe iya kure yashimishijwe no kubona abayobozi ba Afurika bashimirwa ku ruhare bagize mu guhangana n’imbogamizi abaturage bahura na zo, aha umurage n’abari kubyiruka wo kuzakomereza muri uwo mujyo kugira ngo Afurika igere ku ntego zo kwigenga byuzuye.
Lt. Gen. Seretse Khama Ian Khama wahoze ari Perezida wa Botswana kugeza mu 2018, yahembwe nk’Umunyafurika wateje imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kubatera inkunga yifashishije umuryango yashinze, SKI Khama Foundation.
Ian Khama yavuze ko igihembo yahawe kigiye gutuma yongera imbaraga ku byo yahembewe, “nk’ubu nyuma y’uko mvuye ku butegetsi umuryango w’ubugiraneza natangije wubakiye abatagira aho baba inzu 800.”
Yasabye abahawe ibihembo gukomerezaho kuko abaturage babatezeho byinshi.
Muri uyu muhango kandi Uwahoze ari Perezida wa Tanzania, nyakwigendera Dr John Pombe Joseph Magufuli yahawe igihembo ku bijyanye n’umuhate yagize mu kurwanya ruswa n’ikimenyane.
Magufuli kandi yazamuye ubukungu bwa Tanzania, igihugu kiva mu bikennye, kijya mu bifite ubukungu buringaniye.
Igihembo cye cyakiriwe na Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Maj. Gen Richard Mutayoba Makanzo.
Umunyamategeko mpuzamahanga wo muri Kenya, Prof. Patrick Loch Otieno uzwi nka Lumumba na we yahawe igihembo ku bijyanye no guharanira uburenganzira bwa muntu no guharanira ishema rya Afurika mu mahanga.
Ubwo yahabwaga igihembo yavuze ko “mu gihe tutabaye maso Afurika yacu ishobora kuzongera kugirwa ifunguro rya saa Sita kuri bamwe, ariko ndasenga nanizeye ko ibyo bitazongera kubaho ukundi.”
Yavuze ko igihembo yahawe yagituye Abanyafurika bakiri bato bari gutanga imbaraga zabo ngo umugabane utere imbere.
Ati “Tuzaharanira buri kimwe kugira ngo ubu buturo bwacu butazongera guteseka ukundi.”
“Njye nawe tugomba kuba indwanyi z’akataraboneka tukarengera Afurika, kuva ku binyejana kugera ku bindi.”
Kwizera Christelle yahembewe ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage binyuze mu muryango yashinze ‘Water Access Rwanda: WAR’.
Kwizera w’imyaka 25 ni enjeniyeri w’umwuga ndetse umushinga yatangije mu 2014 kuri ubu umaze kugeza amazi ku Banyarwanda bagera ku 1000.
Hahembwe kandi Itsinda ry’Ababyinnyi ‘Triplets Ghetto Kids’ rigizwe n’abana b’ababyinnyi bo muri Uganda; barimo Victoria Nalongo Namusisi, washinze umuryango ufasha wiswe Bright Kids Uganda akaba ari n’umunyamakuru wa mbere wa Siporo muri Uganda; Engr.
Abanyacyubahiro bahemwe n’abatanze ibiganiro bashimiye ubuyobozi burangajwe imbere na Moses Siloko Siasia wateguye ibi bihembo.
Siloko yavuze ko atari azi ko azahuriza hamwe abakomeye bangana bari “guhabwa ibihembo nateguye.”
Yakomeje avuga ko yabwiwe na se amahano yabaye mu Rwanda, bimutera ikiniga. Ati “Nabanje kurira icyumweru cyose. Twakoze ibikorwa byinshi mu myaka itatu tumaze ariko ibi birori ni inzozi zibaye impamo.”
Siloko yahisemo guhuriza ibi bikorwa mu Rwanda kubera iterambere rumaze kugeraho mu myaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Amofoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!