00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa Ntawunezarubanda watangiye yotsa inyama akaba amaze kuzuza igorofa i Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 February 2023 saa 04:57
Yasuwe :

Ubuhamya bwa Ntawunezarubanda Schadrack bushobora gufasha benshi gukorana icyizere n’intego yo kwiteza imbere bo ubwabo n’igihugu muri rusange nubwo itangira ryabo ryaba rito.

Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko, ni umwe mu b’icyitegererezo bitewe n’uko yatangiye ubucuruzi ahereye kuri ‘brochette’ yotsaga zaguraga amafaranga 100 cyangwa 200 aziha abahisi n’abagenzi banyuraga mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro aho avuka.

Ibi yabitangaje mu buhamya yatanze mu Nteko Rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, yabereye ku Kimisagara hanizihizwa imyaka 35 uyu muryango umaze uvutse, ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023.

Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Schadrack yavuze ko amaze imyaka 29 acuruza. Avuga nyuma ya 1994 amaze kuzuza imyaka 15 yahise acikishiriza amashuri atangira ubucuruzi buciriritse cyane ko n’ubusanzwe umubyeyi we yari umucuruzi.

Yagize ati “Nahise ntangira ubucuruzi buciriritse butarenze igishoro cy’amafaranga ibihumbi 10, notsa inyama ncuruza n’ibirayi ariko kubera ko hari mu cyaro n’ibijumba twarabyotsaga.”

Akomeza avuga ko uko iminsi yagendaga yicuma yageze aho atangira kujya anyuzamo n’inkoko n’ihene akabicuruza bigenda bimuteza imbere.

Mu 1997 Se yishwe n’abacengezi ahita yimuka ajya gukomereza ubucuruzi bwe mu Mujyi wa Kigali kubera ko hari igihe yanyuzagamo akahatemberera ndetse akanabona ari ahantu heza ashobora gukorera.

Ati “Nkigera i Kigali nabaye i Gikondo ukwezi nyuma y’aho nza kuba Kimisagara nkomeza umurimo w’ubucuruzi ariko igishoro cyari gito kuko cyarengagaho gato miliyoni imwe, gusa nari ntarasobanukirwa mvuga ngo nafata iduka hehe? Nabanje n’ubundi gukorera hanze ya Gare yo mu Mujyi igihe gito.”

Mu 1998 nyuma y’uko abakoreraga muri Gare yo mu Mujyi bimuriwe Nyabugogo, na we yahise ahimukira agira n’amahirwe yo kuhaguma no kuhakorera kugeza magingo aya.

Uyu mucuruzi akomeza avuga ko Nyabugogo yatangiye kuhakorera acuruza amasaha n’indi mirimbo nyuma biza kumuhira akodesha inzu.

Ati “ Naje gufata iduka bikomeza kugenda biza noneho mu 2005 ntangira kujya hanze nka Uganda mbikora igihe gito mu 2007 nanjye ntangira kwigira i Dubai.”

Yubatse igorofa yuzuye itwaye akabakaba miliyari 2 Frw.

Nyawunezarubanda Schadrack, yemeza ko yakuze afite inzozi zo kuzubaka inzu nini y’ubucuruzi mu gihugu kugira ngo abe ari yo azajya acururizamo. Inzozi ze yazikabije mu 2020.

Yagize ati “ Iriya nyubako mfite yuzuye 2020 ariko natangiye kuyitekereza kuva kera ahagana mu 2015. Nakoraga ingendo nkareba inyubako nanjye nkumva nakubaka iyanjye nakoreramo ubucuruzi sinkomeze gukodesha; mbese nkumva mfite ishyaka ryo kuzubaka inyubako nini nakoreramo kugeza ubwo nabonye ubushobozi bwo kugura ikibanza.”

Yongeyeho ko ikibanza yubatsemo iyi nyubako iherereye mu Murenge wa Kimisagara hafi y’inyubako y’Inkundamahoro, yakiguze miliyoni 140 z’amafaranga y’u Rwanda.

Akomeza avuga ko iyo nzu ifite amagorofa atandatu aho ibyumba 49 birimo abakiliya ndetse irimo n’amagorofa abiri akodeshwa na hoteli ikoreramo ndetse ari kubaka izindi ziyikikije.

Uyu mugabo yemeza ko Umuryango wa FPR wamufashije cyane kuko n’iterambere agezeho ari wo aricyesha bitewe n’uko igihugu cye gitekanye kandi ukaba ari na wo watumye afunguka mu mutwe atangira kujya kuzana imari mu mahanga.

Yaboneyeho gusaba urubyiruko gukunda umurimo no kujya bawihangira no kwigira ku bakoresha babo kugira ngo nibabona igishoro bazabashe kukibyaza umusaruro.

Yanagiriye inama abandi bacuruzi batandukanye yo kujya bakoresha inguzanyo bahawe ibyo bayisabiye kugira ngo babashe kwishyura ibigo by’imara na banki ziba zayibahaye cyane cyane ko na we kwishyurira ku gihe ari byo byatumye atera imbere.

Muri iyi nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kimisagara, baremeye imiryango itandukanye y’abafite ubumuga bayiha inyunganirangingo mu gihe bamwe mu bahoze ari abazunguzayi bagera ku 10 bahawe igishoro cy’ibihumbi 100 kuri buri wese n’ibibanza kugira ngo batangire ubucuruzi bwemewe.

Ntawunezarubanda Schadrack yatangiriye ku gishoro gito ariko agenda atera imbere ubu afite ibikorwa bikomeye
Indi nzu nini Ntawunezarubanda arimo yubaka
Amaze kubaka inzu nini ifite amagorofa atandatu muri Nyabugogo
Inzu ya Ntawunezarubanda ifite igice gikorerwamo na hoteli
Ntawunezarubanda Schadrack yatanze ubuhamya bw'uburyo yatangiye ubucuruzi yotsa inyama kugeza ubwo yubatse igorofa nini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .