00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko yatangiye ubucuruzi, ubuzima bw’ubuhunzi n’ibindi…: Ikiganiro n’umunyemari Faustin Mbundu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 25 March 2024 saa 07:46
Yasuwe :

Iyo bigeze mu rwego rw’abikorera mu Rwanda ntushobora kuruvuga ngo usige inyuma Faustin Mbundu, umwe mu bagabo bafite ibigo by’ishoramari biri mu bucuruzi butandukanye mu gihugu.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane hagati ya 2011 na 2013 ubwo yayobora Urwego rw’Abikorera, ariko mu bakurikirana cyane ibijyanye n’ishoramari ntiyarimushya kuko azwi mu bucuruzi binyuze mu kigo cya MFK Group Limited yashinze.

Iki kigo gikomatanyirije hamwe ibindi by’ishoramari afite birimo Gorilland Safaris Ltd na Limoz Rwanda, bitanga serivisi zo gukodesha imodoka, CAFERWA Ltd, ikora ubucuruzi bw’ikawa, Garden Fresh ikora ubucuruzi bw’imboga n’imbuto, ANKO Properties, ikora ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa, MK Consult, itanga ubujyana mu by’ubucuruzi no gucunga imishinga itandukanye na MFK Investment, ikigo gifite imigabane mu bigo by’ubucuruzi bitandukanye.

Kugeza ubu Faustin Mbundu abarizwa mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitandukanye birimo Leadership University, KCB Bank Rwanda, MTN Rwanda, Green Hills Academy n’’ibindi.

Faustin Mbundu yabonye izuba mu 1964, avukira muri Uganda mu gace ka Kanungu, aho umuryango we wari warahungiye. Aha ni naho yize igice kimwe cy’amashuri abanza, aza kujya kuyakomereza mu Mujyi wa Mbarara.

Amashuri yisumbuye yayakomereje muri St. Mary’s College Kisubi, mu Murwa Mukuru Kampala. Yahavuye ajya kwiga muri Kaminuza ya Makerere mu bijyanye n’ubucuruzi.

Abanyarwanda iyo bavuze ngo isuku igira isoko kuri Faustin Mbundu ashobora kuba abyumva cyane kurusha abandi, kuko we ubwe yihamiriza ko umutima wo gukunda ubucuruzi awukomora kuri se.

Mu kiganiro uyu mugabo aheruka kugirana na Sanny Ntayombya kuri podcast yitwa The Long Form, yagaragaje ko yakuze abona se akora ubucuruzi.

Ati “Data yari umuntu ukora ubushabitsi, ntekereza ko yinjiye mu bucuruzi akiri muto, afite munsi y’imyaka 20. Twakuze tumubona akora ubucuruzi butandukanye, ibijyanye n’ubwikorezi, gucuruza amabuye y’agaciro n’ubuhinzi n’ubworozi, ku bw’ibyo nkomoka mu muryango ushyira imbere ubucuruzi [...] na data wacu yari mu bworozi bw’inkoko n’undi wakoraga ubuhinzi bw’amatunda, inyanya kandi akabikora mu buryo bugezweho.”

Mbundu yavuze ko mu gihe cy’ibiruhuko yajyaga anyuzamo akajya kureba aba ba se wabo, ibintu ashimangira ko byamwigishije iby’ingenzi mu bucuruzi birimo nk’uburyo bwo gutwara ibicuruzwa, kwishyura no gufata neza abakiliya.

Ati “Kubera ibyo ubasha kumenya ubuzima bujyanye n’ubucuruzi, ari nabyo ubona uyu munsi kuko ntekereza ko mu buryo bumwe byagize uruhare mu kugena uwo ndiwe.”

Nubwo ugendeye kuri iyi nkuru ushobora kumva umuryango wa Mbundu nk’uwari warahiriwe, si ko bimeze, kuko nubwo ubucuruzi bwabo bwagendaga neza hataburaga ibibibutsa ko ari impunzu.

Uyu mugabo avuga ko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Idi Amin kimwe n’abandi Banyarwanda benshi, umuryango we wahuye n’ibizazane, kuko byageze aho se yimuka mu gace babagamo ajya kwihisha ahandi batamuzi.

Ati “Muri icyo gihe ibintu by’amadini byari bikomeye cyane, aho Abayisilamu ba Amin bibasiraga abatari Abayisilamu, nko mu gace kacu data yari umuntu uhagaze neza, kubera ishyari n’urwango bya bamwe mu bantu bari bakiri inyuma, bamutwariye imutungo ndetse bashaka kumurangiza, arahunga ariko ntiyava mu gihugu."

"Twamaze igihe kibarirwa mu mezi tutamubona, nyuma yemera gutanga imitungo ye bashakaga, abona ubwigenge bwe, atangira kongera gukora.”

Nyuma ibintu muri Uganda byakomeje kuba bibi, se wa Mbundu ahitamo guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anyuze muri Kenya.

Mu gihe Faustin Mbundu yari amaze kugira imyaka 17, yatangiye kwinjira mu bikorwa bya se wari warahunze. Iki gihe ngo nibwo yamwigishije ibijyanye n’imikorere ya banki, ku buryo iyo yashakaga amafaranga yamutumaga ndetse haba hari ibyo ashaka kugura nk’ibikoresho by’ubwubatsi nabyo akabimuzanira.

Icyo gihe ngo umwarimu wamwigishaga yari yaramaze kumenya ibibazo umuryango we ufite ku buryo yamuhaga uruhushya rwo gukurikirana ibi byose.

Ati “Icyo gihe nibwo namenye ibijyanye na banki, sheki no gukurikirana konti za banki. Byamfunguye mu mutwe, binyigisha gufata inshingano, ariko nari nkiri muto.”

Umunyemari Faustin Mbundu mu kiganiro na Sanny Ntayombya

Uko yamenye ko ari Umunyarwanda

Muri iki kiganiro Mbundu yagaragaje ko nubwo yisanze muri Uganda, atari yarigeze yibaza cyane ku mpamvu yabyo. Yaje kumenya neza ibibazo bamwe mu Banyarwanda bari bafite mu gihugu cyabo ubwo basurwaga na nyirasenge.

Ati “Mfite mushiki wa data wiciwe hano mu gihe cya Jenoside mu 1994, ubwa mbere nibuka adusura hari mu 1973 cyangwa mu 1974, ubwo yazaga we na data bari ku meza bafata amafunguro batangiye kuganira."

"Nibwo twatangiye kumenya u Rwanda. Uyu yari masenge uba i Kigali wari uri kuvuga abantu bahunze mu 1973, ntangira kumva ibyo no kugira amatsiko yo kumenya.”

Iki gihe Mbundu yabwiye se ko uyu nyirasenge adakwiriye gusubira i Kigali bitewe n’ibyo yari amaze kumva, ariko umubyeyi we amubwira ko abantu bose bari guhigwa atariko bahunze igihugu.

Ati “Icyo gihe nibwo namenye neza ko ndi Umunyarwanda ufite inkomoko mu Rwanda, kubera ko nari nkiri muto cyane.”

Mu 1980 ubwo muri Uganda habaga amatora, Mbundu avuga ko hari abantu baje bandika ku muryango w’iwabo ikimenyetso cya ‘X’. Ibi byakozwe no ku nzu z’abandi b’Abanyarwanda nk’uburyo bwo kubereka ko batemerewe gutora.

Uko yatangiye ubucuruzi mu Rwanda

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango wa Faustin Mbundu ni umwe muri myinshi yafashe icyemezo cyo gutaha mu Rwanda.

Nk’umuryango wari warihebeye ubucuruzi, bahisemo no kubukomereza mu Rwanda mu bihe bitari byoroshye.

Ati “Mu 1994 ubwo twazaga mu gihugu kuri bamwe muri twe babaga mu mahanga ubucuruzi bwacu narimpuriyeho na data n’umuvandimwe wanjye bwari ubujyanye n’ubwikorezi, ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ubujyanye n’ikawa."

"Ariko ubwo twazaga hano twashatse gukora ubucuruzi bw’ikawa dusanga hari ikigo cyari cyarafashe isoko cyose cyitwaga Rwandex, twari dukeneye uruhushya, hari n’izindi nzira nyinshi twagombaga kunyuramo […] ariko nyuma Guverinoma yaje gukuraho ibintu byo kwiharira isoko."

"Twabashije kugura ikawa no kuyicuruza mu mahanga, ariko hari hakiri imbogamizi, cyane cyane ko nta bakozi bari bahari kubera ko bamwe bari muri Congo n’ahandi, abandi barishwe, Abandi bari mu buhunzi, byari bigoye cyane.”

Mbundu yavuze ko yatangiye bagurisha ikawa mu bihugu byo mu karere byari bimaze kugira ubushobozi bwo kuyitunganya, cyane ko Rwandex yari yaranze gutunganya ikawa yabo kandi arirwo ruganda rwari rufite ubwo bushobozi rwonyine.

Uyu mugabo ashimangira ko batari gushinga uruganda rwabo kuko nabyo byari kubasaba ibindi bintu byinshi.

Ku bijyanye n’ubwikorezi, yavuze ko ikigo bari bafite gikodesha imodoka cyahuye n’imbogamizi z’uko mu bice bitandukanye by’igihugu hari hakiri umutekano muke, ku buryo abashoferi bahoraga bahangayikiye ubuzima bwabo.

Mu bindi bibazo, Mbundu na bagenzi be bahuye nabyo mu minsi ya mbere harimo gukorera ubucuruzi mu gihugu kitagira umuriro w’amashanyarazi uhagije na telefone.

Iki gihe FPR yari yafashe ubutegetsi yakoze uko ishoboye ikoresha neza umutungo wari uhari mu guteza imbere ubucuruzi, ndetse ishyiraho n’amategeko abworohereza.

Mbundu ati “Mu 1995 ibintu byatangiye gufata umurongo, nyuma y’aho twatangiye kwiyumva nk’abantu bafite ahantu heza ho gukorera ubucuruzi. Buri mwaka wagendaga ubona ko ibintu birushaho kuba byiza.”

Kugeza ubu Mbundu ni umushoramari mu nzego z’ubuhinzi cyane cyane ubw’ikawa, imitungo itimukanwa ndetse n’uburezi, aho ari mu bashinze ishuri rya Green Hills Academy riri mu akomeye mu Rwanda.

Avuga ko uyu munsi izi nzego zose azikunda ku buryo kumubwira ngo ahitemo rumwe yibonamo cyane “byaba bimeze nko kukubwira ngo mu bana bawe ni uwuhe ukunda cyane.”

Faustin Mbundu ni umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .