00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga w’Agaseke Center watangiye kungukira abagore bakoraga imirimo iciriritse (Amafoto na Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 August 2023 saa 05:12
Yasuwe :

Imyaka igera kuri 16 irashize hatangijwe Agaseke Center mu rwego rwo gufasha abagore bari mu mirimo itemewe n’amategeko nk’ubucuruzi bw’akajagari n’uburaya.

Agaseke Center iherereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali muri ‘Kigali Culture Village’ ikaba ari inzu igizwe n’ibyumba bitatu birimo ibihangano by’ubugeni, ubukorikori, imideli n’ibindi bikoranye ubuhanga buhambaye, ku buryo ushobora gutekereza ko bikoreshwa imashini.

Ibi byiza ni umusaruro w’umushinga Agaseke watangiye mu 2007 ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Imbuto Foundation bagamije gufasha abagore bari mu mirimo itemewe n’amategeko nk’ubuzunguzayi.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga Agaseke, Rukwavu Bella, yavuze ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko hari abagore benshi bari mu mirimo itemewe kandi bakeneye kubaho.

Ati “Abagore bari benshi bababaye; hari abapfakazi bakora imirimo itemewe bazunguzaga ku mihanda y’Umujyi wa Kigali, abandi bakora uburaya mbega bari bababaje cyane ku buryo Umujyi watekereje ikintu cyabakura mu bwigunge bakava mu mirimo idafututse bakagira ikintu bakora cyabazamura n’imiryango yabo.”

“Benshi nibo bari bayoboye imiryango urumva twari tukiri mu ngaruka za Jenoside; ubwo umushinga watekerejwe ni Agaseke. Icyo gihe kari kamaze kugera ku rwego mpuzamahanga kavuye ku bikoresho byo mu rugo kabonye isoko.”

Yakomeje avuga ko abagore bahurijwe muri koperative zitandukanye bigishwa kuboha uduseke ndetse haza gutekerezwa uburyo hashyirwaho ihuriro ryabafasha no gucuruza ibyo bakora.

Ati “Icyo gihe abagore bakuwe muri iyi mirimo bashyirwa muri za koperative zitandukanye batangira kwiga ndetse no gucuruza agaseke ariko amasoko yabo ntabwo yigeze yaguka nk’uko bikwiye.

“Nibwo hatekerejwe gushyiraho ahantu hakwiye bajya bakorera bakanahagurishiriza. Umujyi wa Kigali ufatanyije na RDB bubatse Kigali Cultural Village igaragaramo ibikorwa bitandukanye bigaragaza umuco n’amateka by’u Rwanda.”

Umushinga Agaseke umaze imyaka 16 wahinduye ubuzima bw’abagore bawurimo. Rukwavu avuga ko abibumbiyemo babashije kwizamura binyuze mu gukora Agaseke.

Ati “Abenshi barazamutse mu buryo bufatika batangiye kwizigamira, ni ukuvuga ngo byabindi bacuruje amafaranga ntabwo bayarya yose barizigimira, bagakora ibintu bihambaye n’inzu barazubaka.”

Yavuze kandi ko hari ababashije kubibyaza umusasuro ubu bakaba barabaye abashoramari b’Agaseke bagacuruza hirya no hino mu mahanga. Anagaragaza ko intego ubu bafite ari ugucuruza bakoresheje ikoranabuhanga.

Ati “Nitumara kugira umubare dukeneye igikurikiraho ni ugukora iduka ryo kuri murandasi ku buryo aho abantu bazajya baba bari hose bazabasha kubona ibihangano ndetse bakanabituma.”

Mu Agaseke Center kuri ubu harimo ibihangano by’abantu 36 n’abandi icumi bagiye kwakirwa. Isoko ry’ibikorwa byabo ryiganye muri Amerika, u Bwongereza, u Buyapani, mu bihugu bya Afurika no mu Rwanda.

Muri iki kigo usangamo ibihangano by'ubugeni bikoze mu giti
Ibihangano birimo bigaruka ku mateka y'u Rwanda mu bihe bitandukanye
Muri aba bagore harimo n'abakora imyenda
Mu Agaseke Center harimo ibihangano bitandukanye bikorwa n'Abanyarwanda
Mu Agaseke hagiye gushyirwamo icyumba cy'urubohero
Imitako itandukanye ikorwa mu mahembe y'inka
Iki ni igisokozo gikorwa mu mahembe y'inka
Ibi ni ibihangano bikorwa mu mahembe
Hari imitako itandukanye ikozwe mu buryo bwa gihanga
Abagore bize gukora agaseke mu buryo butandukanye
Abagore bakorera mu Agaseke Center bavuga ko byihutishije iterambere ryabo
Bisaba umuntu ibihumbi 30 Frw ngo abashe kubona igihangano nk'iki
Mu Agaseke Center hakorerwa intebe zifite umwihariko

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .