00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko ku bana begukanye igihembo cy’agashya mu marushanwa yo gukoresha robots

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 March 2023 saa 09:49
Yasuwe :

Abana bo mu Ishuri ribanza rya New Generation Academy rihereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, begukanye igihembo cy’umushinga urimo agashya mu yajyanywe mu marushanwa ryo ku rwego rw’igihugu ku mikoreshereze ya robot hagamijwe gukemura ikibazo runaka (First Lego League Challenge 2022/2023), ku wa 4 Werurwe 2023.

Amashuri yatoranyirijwe kwitabira aya marushanwa ni ayo mu cyiciro cy’ayisumbuye yatangiye kwimakaza ikoranabuhanga. Ni ukuvuga ko abanyeshuri bagombaga kuba bafite imyaka iri hagati ya 12 na 18.

New Generation Academy yajyanye abana bari hagati ya 9 na 11 kubera ubushobozi bwabo bushingiye ku kuba basanganywe Porogaramu ya ‘Coding and Robotics’. Ni ryo shuri ribanza ryonyine ryitabiriye aya marushanwa yarimo ibigo bigera kuri 35 nka Saint André, Fawe Girls Schools, Gashora Girls School, Maranyundo Girls School, Green Hills Academy, Petit Seminaire, Lycée de Kigali, College Christ Roi de Nyanza n’ayandi.

Aba bana bajyanye umushinga wo gukora ‘system’ ifasha mu gucunga neza umuriro w’amashanyarazi hirindwa kuwusesagura nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi wa New Generation Academy, Tuyisenge Jean Claude.

Yagize ati “Ni ‘system’ ya Artificial Intelligence imenya ahantu hatari abantu igahita izimya amatara. Tuvuge wasize amatara yaka mu cyuma, urabona ko abantu benshi bakunda kubikora kandi buriya ni ugupfusha ubusa ariko ni nk’uko wafungura amazi ukigendera. Niba nko mu cyumba hashize umunota nta muntu urimo ihita izimya amatara.”

Ishuri ryahize ayandi mu cyiciro cy’ayahanze udushya (The Most Innovative School) bikaba bigiye kububakamo icyizere no kurushaho gutekereza kurushaho nk’uko Tuyisenge yakomeje abisobanura.

Ati “Icyo biri butugezeho ni uko nk’ishuri rifite abana bato, abana bamenye ko ibintu bakora abantu babikeneye; ubundi umwana wo mu mashuri abanza aba azi ko ibintu akora ari ibye, ibya mwarimu umuha amanota n’umubyeyi we ayamurikira. Baba bataratangira kumva ko ibyo bakora bigera muri sosiyete, bikayigiria akamaro.”

“Uru rwabaye urubuga rwiza rwo kubabwira ngo bya bintu mushobora kubikora bigafasha abantu. Birabatera imbaraga zo gutuma batangira gukora cyane. Niba banonye ikintu bakoze nk’igikinisho igihugu kikaba kigishima abantu bakagihemberwa birabatera umwete wo gutekereza ibindi byinshi.”

Yavuze ko hari umushinga iri shuri ryiteguye kumurika witwa “Code and Solve”, ugamije kwigisha hagamijwe gukemura ibibazo biri muri sosiyete nk’indwara z’ibyorezo, ibiza, ibinyabuzima bikendera n’ibindi.

Ati “Umuntu wese wiga yagombye kwiga aza gushaka ibisubizo by’ibyo bibazo.Ntabwo azabishaka ari uko yamaze gukura; kwereka abana ibyo bibazo bituma batangira gukura bafite inyota yo gushaka ibisubizo byabyo. Iki cyabaye ikintu cyiza cyo gutangira kubamenyereza bakiri batoya ko bakwiye kuba bashaka ibisubizo igihugu, Afurika n’Isi bifite.”

New Generation Academy yihaye intego yo kwikorera robots zayo yifashishije ibikoresho biboneka imbere mu gihugu igatumiza mu mahanga iby’ingenzi gusa dore ko biba binakosha.

Amakuru avuga ko iri shuri ryamaze kugirana amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), yo guhuza porogaramu ya Coding and Robotics n’iy’Igihugu yitwa CBC (Competence Based Currriculum). Kugeza ubu hari amashuri atanu yo mu cyiciro cy’abanza yatoranyijwe iyi porogaramu igiye gutangirizwamo. New Generation Academy ni yo izahugura abarimu ikanabigisha gukora robots n’ibindi.

Inkuru bifitanye isano: Maranyundo Girls School yegukanye umwanya wa mbere mu mishinga ibyara ingufu hifashishijwe robots

Abana biga muri New Generation Academy bagaragaje ibyo bashoboye gukora bifashishije robots
Abana ubwo basobanuraga imiterere y'umushinga wabo
Minisitiri Ingabire Paula hamwe na mugenzi we wa Botswana ushinzwe Itumanaho, Ubumenyi n'Ikoranabuhanga n'Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT ubwo Umuyobozi wa NGA yabasobanuriraga ibikorwa n'abana bo muri iryo shuri
Umuyobozi wa NGA, Tuyisenge Jean Claude n'Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Iradukunda Yves baganira
Abanyeshuri ba New Generation Academy ubwo bari bamaze gushyikirizwa igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .