00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa Umubyeyi mu gutunganya inzara zohererezwa abazikeneye

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 15 April 2023 saa 01:06
Yasuwe :

Umubyeyi Alice yatangiye gukora umushinga wo gutunganya inzara ariko abikora mu buryo butamenyerewe mu Rwanda, kuko kompanyi ye ya Nailcast izitegura, ikazisiga, ikaba yanazoherereza uzikeneye atagombye kugera aho bakorera.

Izi nzara zikozwe mu buryo umugore cyangwa umukobwa uzikeneye ashobora kuzishyiriraho bitagombereye kubona ubimufasha ndetse akaba yazivanaho mu gihe ashakiye, yanakenera kuzisubizaho mu gihe runaka na bwo akaba yabikora.

Igitekerezo cy’uyu mushinga wa Umubyeyi Alice yakigize ubwo icyorezo cya Covid-19 cyatumaga abantu baguma mu rugo, ku buryo bitashobokaga ko umuntu ajya aho ashaka ngo abe yanakoresha inzara, yigira inama yo kuzitegura ku buryo yanazoherereza umuntu atavuye aho ari.

Ati ‘‘Iki gitekerezo cyaje mu bihe bya Covid-19 ntabasha kujya muri salon, ubwo rero ndibaza nti ‘ni gute nabona inzara mu gihe gito binyoroheye, ubwo nibwo naje kumenya izo bita press-on nails, twatangiye tuzivana hanze’’’.

Umubyeyi avuga ko nyuma bigiriye inama yo kuzikorera mu Rwanda bagakora inziza kurushaho, ndetse zikaba zifite umwihariko ko wazikoresha inshuro nyinshi mu bihe bitandukanye kuko umuntu adahita azijugunya.

Avuga ko mu byamuteye gushyira imbaraga muri uyu mushinga ari uko abagore n’abakobwa benshi bakenera gukoresha inzara bikabatwara igihe kinini bamara muri salon bikabakereza ariko ko izi ushobora kuzishyiriraho bitagutwaye iminota irenze 15 ugakomeza gahunda zawe.

Umubyeyi avuga ko mu gihe cy’umwaka amaze atangiye uyu mushinga byamugoye kuko wari na mushya mu Rwanda abantu benshi batahise babimenya, ariko ko yakomeje gushyiramo imbaraga akaba ageze ku rwego rushimishije.

Yishimira ko atari umushinga uri kumuteza imbere wenyine kuko yabashije guha akazi bamwe mu bakobwa bo mu gace akoreramo ndetse bakongererwa ubumenyi mu gutunganya inzara bikanabasha kubaha amafaranga atuma bibeshaho.

Umubyeyi ashingiye ku buhamya bwe n’uko yatangiye uyu mushinga, asaba abantu bose cyane cyane abagore n’abakobwa kwitinyuka bagashyira mu ngiro ibyo batekereza kuko bishoboka.

Ati ‘‘Inama naha umuntu ushaka gutangira ubushabitsi ni uko yakwitinyura, akibuka ko n’ubundi umuntu wese atangirira hasi afite amafaranga make ariko ibintu biragenda bikaguka’’.

Ikindi yibukije abatangira imishinga ni ugukora ubushakashatsi bwimbitse, bakareba niba ibyo bagiye gukora ari byo bikenewe aho bagiye kubikorera.

Umubyeyi avuga kandi ko ibyo byose bishyigikirwa no kuzigama amafaranga make make umuntu abona, kugira ngo mu gihe runaka azayifashishe ahindura inzozi ze impamo.

Ati ‘‘Kwizigamira ni ikintu rwose cya ngombwa cyane, ni ikintu kizagufasha niba amafaranga warayashyize hamwe ukazana igitekerezo, ubasha gushora ayo mafaranga muri icyo gitekerezo cyawe ufite’’.

Akomeza agira ati ‘‘Noneho n’iyo haje ikibazo icyo ari cyo cyose, iyo ufite ayo mafaranga wizigamiye uba ubizi ko rwose wakwifasha iyo hagize akabazo ako ari ko kose kaza’’.

Umushinga wa Umubyeyi Alice wo gutunganya inzara ku buryo zohererezwa uzikeneye akaba yazishyiriraho ni mushya mu Rwanda, ariko avuga ko uzafasha abagore n’abakobwa bakoresha inzara kuko bizabarinda gupfusha ubusa umwanya bamara muri Salon bakoresha inzara, ibizabafasha kubona umwanya wo kujya kwita ku bikorwa bibateza imbere.

Nailcast ya Umubyeyi Alice ije mu isura nshya mu gutunganya inzara z'abagore n'abakobwa
Izi nzara zohererezwa uzikeneye akaba yazishyiriraho mu gihe cy'iminota 15 gusa
Umubyeyi Alice ashishikariza abagore n'abakobwa kwitinyuka bagashyira mu ngiro ibitekerezo byabo kuko bishoboka cyane ko byaguka
Umubyeyi Alice yishimira ko umushinga we wo gutunganya inzara wahaye amahirwe abakobwa bagenzi be bagafatanya mu kwiteza imbere
Umubyeyi Alice yagize igitekerezo cyo gutangira uyu mushinga ibwo ICyorezo cya Covid-19 cyatumaga abantu batabasha kuva mu ngo zabo
Uyu mushinga wo gutunganya inzara zikorererezwa abazikeneye, utangiye kumenyekanya mu bakoresha inzara mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .