00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Uwamwezi wakuye uruganda rwa miliyoni 100 Frw mu buhinzi bw’imboga n’imbuto

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 4 November 2023 saa 10:30
Yasuwe :

Uwamwezi Mercienne ni umugore watangiye gukora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu 2009, atangira ahinga inanasi mu murima wa metero 30 kuri 30, ubu akaba ageze ku ruganda rw’asaga miliyoni 100 Frw rubyongerera agaciro akesha ubwo buhinzi.

Ni imirimo akorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri, akavuga ko ayikesha amahugurwa yahawe n’Umuryango ‘Duterimbere ONG’ ufasha abagore na Oxfam, wamuhaye amahirwe yo kwigana n’abandi gucunga imari, gutubura imbuto no kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’imboga n’imbuto.

Ati ‘‘Njyewe natangiye ndi umugore w’amikoro make nihingira akarima kanjye k’imboga, imbuto n’ibindi, hari muri 2009.’’

Uwamwezi yavuze ko urugendo rwe rwatangiye ubwo muri uwo mwaka yasurwaga na agoronome wo mu gace atuyemo dore ko yari n’umworozi w’inka ebyiri, aza kubona ka karima gateyemo imboga n’imbuto, aza kumubwira ko hari umushinga ku karere ugiye gufasha abagore bashaka gukora ubwo buhinzi mu buryo buteye imbere.

Ati ‘‘Mwereka ka karima ka metero 30 kuri 30(…) arambwira ati ’ku karere hari umushinga utanga imbuto z’inanasi. Bampaye imbuto zihinga hegitari ndayihinga, aho ni ho Duterimbere yaje kunsanga.’’

Uwamwezi Mercienne ari mu bagore bahingaga imboga n’imbuto, batoranyijwe na Duterimbere NGO bahabwa amahugurwa yo kubikora kinyamwuga.

Bahuguriwe kuba ba rwiyemezamirimo, gutangira imishinga no kuyicunga ndetse bahabwa ingendoshuri muri Uganda, bahabwa amahugurwa ku kumisha imbuto ndetse bajyanwa n’i Nyanza mu Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi mu byerekeye Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAR), bigishwa gutubura ingemwe z’imbuto.

Uwamwezi avuga ko yahawe amahugurwa ari kumwe n’abandi bagore benshi, nyuma bakabazwa uwaba witeguye gushyira mu ngiro ibyo yabonye, ahita afata iya mbere.

Duterimbere NGO yamuhaye imashini ebyiri zimufasha kumisha imbuto, bamwigisha no kuzikoresha atangira atyo, akomeza gukorana umuhate kuko yari akunze uwo mwuga.

Ibikorwa bye byaje kwaguka atangira kugabanya ibyo gukora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto yubaka uruganda rutunganya umusaruro ubikomokaho, iby’ubuhinzi abiharira amakoperative asaga 30 y’abagore bo mu karere atuyemo abaha amasoko yo kumugemurira umusaruro atunganya.

Ati ‘‘Ubu rero aho ngeze nubatse uruganda, buri gicuruzwa gifite igice cyacyo gitunganyirizwamo. (…) ngereranyije uruganda rwanjye muri make rwaba ruhagaze nko muri miliyoni 100 Frw n’izirenga hejuru.’’

Ibikorwa bya Uwamwezi byakomeje kwaguka kandi abona amasoko yo kugemura inanasi n’imineke byumishije, muri Marriot Hotel, Hôtel des Mille Collines no muri Simba Super Market.

Uruganda rwe rwitwa ‘Natural Fruits Drier Company Ltd (NFDC)’ ntirwagumye mu kumisha inanasi n’imineke gusa kuko yatangiye no gukora imitobe y’imbuto zirimo imyembe, inanasi, amatunda, n’izindi, ndetse rukora mu buryo bwemewe kuko rwahawe icyangombwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA).

Rwatangiye kandi gukora imivinyo ikozwe mu bimera bitandukanye, birimo umwenya, igikakarubamba, umucyayicyayi n’ibindi.

Uwamwezi avuga ko iterambere yagezeho ryamubashishije kuriha amashuri y’abana be n’abandi arera, ndetse anashimira Leta y’u Rwanda yamugiriye icyizere ku buryo ahugurira abanyeshuri kuri urwo ruganda rwe, bagahabwa impamyabushobozi zemewe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Guteza Imbere Ubumenyingiro (RTB).

Ashishikariza abagore kwitinyuka kuko bashoboye, ntibakomeze gutekereza ko gukora ibintu bito ari byo bibakwiye gusa, cyangwa ngo bategereze kugira icyo bageraho bikozwe n’abagabo gusa.

Ati ‘‘Icyo nabwira umugore cya mbere ni ukumva ko afite agaciro, kwiha agaciro we ubwe akitinyuka. Iyo umuntu yamaze kwiha agaciro akamenya icyo ari cyo akitinyuka, nta kimutangira imbere.’’

Uwamwezi kandi ashishikariza abagore gukangukira gukorana n’ibigo by’imari nk’amabanki kuko bigira uruhare runini mu iterambere ryabo nk’igihe utekereje ko hari inguzanyo ugomba kwishyura, ko bigutera gushishikarira gukora cyane ukishyura kandi na we ukunguka.

Uwamwezi Mercienne avuga ko uruganda yakuye mu buhinzi bw'imboga n'imbuto rufite agaciro k'asaga miliyoni 100 Frw
Uwamwezi Mercienne ari mu murima we w'inanasi
Aha hategurwaga ibimera birimo imyenya bikorerwa muri uru ruganda
Aha hategurwaga ibimera birimo imyenya bikorerwa muri uru ruganda
Inanasi zumishirizwa muri uru ruganda zigemurwa mu mahoteli atandukanye mu Rwanda
Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabushobozi nyuma yo guhugurirwa mu ruganda rwa Uwamwezi Mercienne
Izi nanasi zari zateguriwe kumishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .