00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yanyomoje abagaragaza abafite ubumuga nk’abadashoboye! Urugendo rwa Iradukunda udoda inkweto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 February 2023 saa 05:50
Yasuwe :

Iradukunda Ian ni umusore ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Mu gihe yabaga mu rugo yigunze yumva ko ntacyo ashoboye, yahawe amahirwe yo gutozwa gukora inkweto muri Sosiyete yitwa Afrolago yatangijwe muri 2020 na Patrick Afrika.

Afrika yavuze ko intego ye ari ugukemura ibibazo byose biri muri sosiyete kurusha guharanira inyungu ze bwite.

Amaze kubona ko abantu bafite ubumuga basa nk’abahejejwe inyuma muri sosiyete kuko badahabwa amahirwe yo gukora ngo biteze imbere, yagize igitekerezo cyo gutangira kubatoza cyane cyane abatabasha kumva no kuvuga.

Nyuma yo guhugurwa bahabwa akazi mu ruganda rwa Afrolago.

Iradukunda yemeza ko ashoboye kandi ko kugira ubumuga bidahwanye no kudashobora gukora cyangwa se kwiteza imbere.

Reba amashusho agaragaza imikorere ya Iradukunda na Sosiyete akorera

Iradukunda Ian ni umusore ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ariko arakora akiteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .