00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Asantii’, inzu y’imideli ya Mbonyumutwa Maryse ihanze amaso isoko mpuzamahanga

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 3 August 2022 saa 09:37
Yasuwe :

Iyo uvuze Uniqlo, H&M, Zara, Sandro, A.P.C. na Ba&sh, abakurikiranira hafi ibigezweho mu Isi y’imyambarire ntibirirwa bakubaza ibindi, bazizi neza nk’inzu z’imideli zanditse amateka.

Vuba aha kuri uru rutonde ruriho inzu nyinshi zihanga imideli zizwi ku Isi hashobora kwiyongeraho n’imyambaro yakorewe mu Rwanda.

Iyi nzu y’imideli yiswe “Asantii’’ ifatwa nk’umushinga wa mbere mu ikorera muri Afurika yitezweho guhangana n’izindi zifite izina ku ruhando mpuzamahanga.

Ni igitekerezo cyatangijwe na Mbonyumutwa Maryse, umwe mu banyamigabane ba C&D Pink Mango, Uruganda rukorera mu Cyanya cy’Inganda cya Masoro.

Mu 2019 ni bwo C&D Pink Mango yatangiye gukorera ku butaka bw’u Rwanda. Ni uruganda rukora imyenda icururizwa mu gihugu n’iyoherezwa mu mahanga ku kigero cya 85% aho rufite abakiliya benshi kandi banini.

Imwe mu ntego zarwo ni ukuzamura ibendera ry’u Rwanda na Afurika muri rusange mu bijyanye n’ubwiza bw’imyambaro imurikwa ku ruhando mpuzamahanga ndetse no kongera imirimo ihangwa.

Mu myaka ibiri ishize, Pink Mango yahanze imirimo 4200. Muri yo igera kuri 80% yari ifitwe n’abagore.

Ubwo uru ruganda rwatangiraga, rwakiraga nibura abantu 60 bashaka akazi ariko hashyizweho uburyo abakandida bakirwa bakanashyirwa mu myanya.

Mbonyumutwa Maryse w’imyaka 48 yavuze ko abahawe akazi bakiri bake ugereranyije n’uko ahandi bigenda n’intego bafite.

Yagize ati “Iyi mibare igaragara nk’idasanzwe ariko mu Misiri inganda ziha akazi abantu 20.000.’’

Mu kurushaho kunoza imibereho myiza y’abakozi, uru ruganda kandi rwatangije Umushinga Pink Ubuntu, urimo irerero, ivuriro, gufashwa kubona amafunguro n’izindi serivisi zigenerwa abana b’abagore bakora muri uru ruganda.

Mbonyumutwa Maryse afite uburambe bw’imyaka irenga 20 mu birebana no gukora imyambaro no guhanga imideli

  Uko Pink Mango yasembuye ivuka rya “Asantii”

Ikinyamakuru Elle cyanditse ko Maryse Mbonyumutwa ari we watangije Asantii, imideli mishya izagaragaza umwihariko n’umuco wa Afurika mu bijyanye n’imyambarire.

Mbonyumutwa afite uburambe bw’imyaka irenga 20. Yakoreye inzu z’imideli mu Bufaransa, u Bwongereza, u Budage na Amerika. Yanakoze nk’umuhuza hagati y’abanyenganda n’abakiliya babo, by’umwihariko muri Aziya, umugabane utanga akazi mu ruganda rw’imideli.

Yagize igitekerezo cyo guhanga imideli yihariye ku Rwanda na Afurika, agishingiye ku mubare w’Abanyafurika miliyari 1.2 bakeneye kwambara.

Yagize ati “Intego yacu ni ukubona Asantii ifungura imiryango mu mijyi aho abahanga imideli baturuka muri Afurika ndetse no mu Burengerazuba. Nyuma ya Londres, dufite intego yo kwinjira muri Paris na Amerika.’’

Inzu y’imideli Mbonyumutwa yayise ‘Asantii’, ijambo ry’Igiswahili risobanuye ‘Urakoze’. Yayihurijemo abahanga imideli 16 bo mu bihugu 12 bya Afurika. Barimo Amal Belcaid (Maroc), Martin Kadinda (Tanzania), Toni Grace (u Rwanda), Soraya de Piedade (Angola) na Emmanuel Okoro (Nigeria).

Mu guhanga iyo myambaro yiyegereje abarimo Vanessa Anglin, bahuje imbaraga mu 2020 nyuma y’imyaka 28 yari amaze akorana na Sosiyete y’Imideli ya Burberry. Uyu akorera mu Bwongereza aho yayoboye brand z’imideli yo ku rwego mpuzamahanga.

Mbonyumutwa abinyujije muri Asantii akora ubwoko ‘collections’ bubiri bw’imyenda buri mwaka. Mu kuyihanga yifashisha ibikoresho bitandukanye bifite umwihariko mu muco w’imyambarire ya Kinyafurika.

Nko mu Rwanda, ibikoresho byifashishwa birimo ibitangwa na koperative ebyiri zikorana bya hafi na Sosiyete y’Ubugeni Ibaba Rwanda ikorera Rutongo.

Imyambaro ikorwa irimo iy’abakobwa n’abagore nk’amakanzu, amapantalon, amakote n’indi. Ibiciro byayo bigera ku mayero 60 [akabakaba 62.000 Frw] kuri t-shirt n’amayero 500 [ibihumbi 522 Frw] ku ikote.

Jeune Afrique yo yanditse ko ibiciro by’iyo myambaro imwe n’imwe bishobora kugera ku mayero 550 [575.000 Frw] ku ikote ryo mu bwoko bwa Faso Dan Fani mu gihe ipantalo ari amayero 190 [198.000 Frw].

  Asantii mu rugendo rwo kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga

Mu gushinga Asantii, Mbonyumutwa Maryse yari afite intego yo kuzamura iterambere ry’inganda zidoda muri Afurika hagamijwe kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Ati “Intego yacu ni ukugera ku rwego mpuzamahanga. Turashaka kugaragara hose bitari mu ngano y’ibyo dukora gusa ahubwo no mu buryo imyambaro yacu igaragara. Turashaka gusangiza ubu butunzi bwo guhanga udushya dufite muri Afurika.’’

Yavuze ko ubusanzwe imyambaro ya Afurika igaragarira mu birori by’imideli ariko ikeneye kurushaho kwamamazwa.

Ati “Harabura gahunda zibanda by’umwihariko ku bikorwa bijyanye no gutera inkunga uru ruganda. Intambwe yo kubikora ni iya mbere ariko hari no kubura k’ubumenyi butewe n’uko hari abitiranya ubuhanga bw’umunyamideli no kumenyekana kwawo.’’

Mbonyumutwa Maryse yagaragaje ko muri Afurika hari ingingo yirengagizwa yo kugira abahuza mu ruganda rw’imideli kandi ikwiye kwibandwaho. Mu kubaka ‘brand’ ye yifashishije abantu umunani barimo abamamaza ibikorwa, ababimurika ndetse bazahugura abandi Banyafurika mu kubongerera ubumenyi.

Yakomeje ati “Niba u Buyapani bufite Uniqlo, Suède ikagira H&M, Espagne ifite Zara, n’u Rwanda ruzagira Assantii.’’

Mbonyumutwa Maryse utuye mu Bubiligi kuva mu 1994, arateganya no kwagurira ibikorwa bye muri Tanzania mu 2023, ndetse agatangiza inganda zizamufasha kwinjira ku isoko ryo muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo mu Majyepfo.

Kugeza ubu, Asantii yakoze imyambaro ya mbere yiswe “Zaliwa”, ijambo ry’Igiswahili risobanura “Kuvuka”. Yagiye hanze ku wa 28 Nyakanga 2022 ndetse yatangiye gucururizwa kuri internet, aho uyitumije ayigezwaho mu minsi iri hagati y’itatu n’itanu.

Biteganyijwe ko iyi myambaro izatangira gucuruzwa ku wa 3-15 Kanama mu maduka yo mu Mijyi ya Londres [Ham yard village] n’i Kigali. Ni mbere yo gufungura iduka muri Sandton City Mall muri Afurika y’Epfo mu Ukwakira.

‘Asantii’ ni imideli mishya yatangiye guhangwa nyuma y'igitekerezo cya Mbonyumutwa Maryse
Ibikoresho byifashishwa mu kudoda iyi myenda bivanwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Iyo bimaze guhuzwa biteranyirizwa mu Rwanda mu Ruganda rwa C & D Pink Mango rukorera mu Cyanya cy’Inganda cya Masoro
Mu myambaro ikorerwa muri Asantii harimo amapantalo n'amashati by'abagore bijyanye n'igihe
Ni umwambaro udasondetse mu bwiza no gukomera kwawo, uwurebye ubona ubereye ijisho
Iyi myambaro yakozwe bigizwemo uruhare n'abahanga imideli 16 bo mu bihugu 12 bya Afurika
Biteganyijwe ko iyi myambaro itangira gucuruzwa mu maduka yo mu Mijyi ya Londres [Ham yard village] n’i Kigali ku wa 3-15 Kanama 2022
Asantii ni imideli mishya izagaragaza umwihariko n’umuco wa Afurika mu bijyanye n’imyambarire. Yitezweho guhangana n'indi yo ku rwego mpuzamahanga mu bwiza no gukomera
Imyambaro ya mbere ya Asantii yiswe “Zaliwa”, yagiye hanze ku wa 28 Nyakanga 2022 ndetse yatangiye gucururizwa kuri internet
Imyenda ya C&D Pink Mango yoherezwa hirya no hino ku Isi ikorwa n’abakozi barenga 4000 uru ruganda rufite aho rukorera i Masoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .