00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukangura impano z’abato, umukoro w’ababyeyi mu kwita ku bana mu gihe cy’ibiruhuko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 July 2022 saa 10:29
Yasuwe :

Harabura iminsi mike ngo abanyeshuri mu byiciro bitandukanye bajye mu biruhuko kuko bari gusoza umwaka w’amashuri wa 2021/2022.

Ni ibiruhuko bagiye kwerekezamo mu gihe cy’impeshyi ku nshuro ya kabiri dore ko ubwa mbere byari byagizwemo uruhare n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye amasomo ahagarara mu gihe cy’amezi asaga umunani.

Rimwe na rimwe usanga iyo abanyeshuri bagiye mu biruhuko, bamwe muri bo batekereza ko batandukanye n’ikayi ndetse hakaba ubwo bongera kuyegura ari uko basubiye ku masomo.

Nyamara abahanga bagaragaza ko mu bihe by’ibiruhuko umunyeshuri afashijwe neza, ashobora kumenya byinshi kuruta uko yabyungukira imbere ya mwarimu bityo ababyeyi bagasabwa kuba hafi y’abana babo muri ibyo bihe.

Hari bimwe mu by’ingenzi utakwirengagiza mu gihe cy’ibiruhuko ku banyeshuri mu kubagura mu bitekerezo no gukangura ubwonko bwabo.

Abanyeshuri basabwa gusura amasomero kugira ngo bakomeze kwiyungura ubumenyi binyuze mu gusoma ibitabo kimwe no gutembera bakiga ibishingiye ku mateka, umuco n’ibyiza nyaburanga by’igihugu.

Nubwo urubyiruko rwinshi ruva ku ishuri rukeneye kugana mu myidagaduro ariko iyo rufashijwe n’ababyeyi mu mahitamo birushaho kuba akarusho.

Hari ibintu by’ingenzi byafasha abana kuryoherwa n’ibiruhuko ariko banunguka ubumenyi buzabafasha mu bihe biri imbere. Muri byo harimo kwiga gucuranga ibikoresho birimo guitar, piano n’ibindi bya muzika.

Mu gufasha abanyeshuri bakiri bato gufunguka mu mutwe, bashobora gufashwa kwiga gucuranga kuko bibafasha kurushaho kwagura intekerezo zabo.

Ku batuye mu Mujyi wa Kigali kuri ubu bashyiriweho ishuri ryigisha abana gucuranga mu bihe by’ibiruhuko mu rwego rwo gufungura ubwenge bwabo.

David’s Temple Music School ni ishuri rimaze igihe ryigisha abana bato bafite guhera ku myaka itatu kugera kuri 18 rikaba ryigisha umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa David’s Temple Music School, Ntigurirwa Peter, yabwiye IGIHE ko gushinga iri shuri bigamije gufasha abana kwagura impano no gufasha ababyeyi kwirinda ko urubyaro rwabo rwahugira mu bidafite umumaro.

Yagize ati “Urabona hano muri Kigali, nta shuri na rimwe ritangira kwigisha abana batangiye nta bumenyi bafite. Duhera ku bana b’imyaka itatu bataramenya na kimwe tukabigisha. Twebwe dufasha ba bana ahandi badafata. Buriya hari igice kimwe cy’ubwonko gikora neza uko umwana agenda acuranga kurushaho.”

Kugeza ubu hamaze kwigishwa abana basaga 600, aho ubuyobozi bw’ishuri bugaragaza ko ari ibintu bitanga umusaruro haba kuri bo no ku babyeyi.

Kuri iyi nshuro kandi iri shuri rikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati, riri kwakira abanyeshuri bagomba kwiga muri ibi biruhuko aho biteganyijwe ko bagomba kwiga amasomo abiri atandukanye mu minsi 50.

Abana bagana iri shuri biga amasaha ane n’igice buri munsi mu gihe ushaka kwihugura mu muziki yishyura ibihumbi 35 Frw.

Buri mwana ahabwa ubumenyi ku gikoresho cya muzika ku buryo mu gihe cy’iminsi 50 aba amaze kugira ubumenyi bwisumbuye mu gihe nyamara byashoboraga kuzatwara amezi atandatu mu gihe baba bakuze badafashijwe kuyoborwa mu mpano zabo.

Ni inshingano z’umubyeyi kwita ku bana be mu gihe cy’ibiruhuko no kubayobora mu nzira yo kwiga imirimo itandukanye yo mu rugo, amateka y’igihugu, inkuru ziganisha ku ntsinzi, kubahiriza igihe no kugendera kuri gahunda.

Ababyeyi kandi bakwiye gufasha abana babo kongera gusubiramo amasomo kugira ngo batazibagirwa ibyo bize.

Umuyobozi Mukuru wa David’s Temple Music School, Ntigurirwa Peter, yavuze ko gushinga iri shuri bigamije gufasha abana kwagura impano no gufasha ababyeyi kubarinda guhugira mu bidafite umumaro
Abana bato bahabwa ubumenyi bubafasha gukura bazi gucuranga neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .