00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Idufashe wahawe igihembo cy’ubushakashatsi yakoze muri Pologne

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 July 2022 saa 08:37
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Idufashe Marie wagiye kuminuriza amasomo muri ‘University of Occupational Safety Management’ iherereye mu Mujyi wa Katowice, afite akanyamuneza nyuma yo gukora ubushakashatsi bwatumye ahabwa igihembo.

Idufashe Marie yiga mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri University of Occupational Safety Management.

Uyu mukobwa yatsindiye igihembo nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu marushanwa yateguwe n’iri shuri ndetse aba uwa mbere ku Mugabane w’u Burayi.

Idufashe yabwiye IGIHE ko yatewe ishema no kubona aserukiye Afurika n’u Rwanda kugeza yegukanye intsinzi mu bihugu birenga birindwi by’u Burayi ndetse n’u Bushinwa byahatanye.

Yagize ati “Aya ni amarushanwa yateguwe na kaminuza aho buri wese yahawe amahirwe yo gukora ubushakashatsi ku byo we ashaka maze abahize abandi barahembwa.”

Idufashe Marie ukomoka mu Karere ka Gakenye yakoze ubushakashatsi bugaragaza impamvu zituma Abanyarwanda bahitamo gukomereza amashuri yabo muri Pologne.

Yagize ati “Ntewe ishema cyane nk’Umunyarwanda watwaye igihembo. Ubu intego ni ukwiga nshyizeho umwete nkakomeza kwiyungura ubumenyi.”

“Ubu inzozi zanjye ni ugukomeza kwiga ibijyanye n’ubushakashatsi mu gihe mbonye ubushobozi maze nanjye ubumenyi mbonye nkasubira mu gihugu cyanjye kubukoreshayo.”

Idufashe yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeza gushyigikira abaturage barwo bukabafasha kugera ku nzozi zabo harimo no gufasha abanyeshuri gukomeza kwiga ibyo bashaka n’aho bashaka.

Yakomeje ati “Njyewe nize muri Kaminuza y’u Rwanda nza gukomereza hano ikindi cyiciro kubera ubuyobozi bufasha buri wese kwiga aho ashaka. Ni muri ubwo buryo nageze hano. Siniyumvishaga ko umuntu yava mu Karere ka Gakenke ngo agere ahantu nk’aha.”

University of Occupational Safety Management ni kaminuza yigenga iri mu zikomeye mu Mujyi wa Katowice muri Pologne. Yashinzwe mu 2002 yimakaza guha abayigana ubumenyi buhamye mu mashami atandukanye agabanyije mu byiciro bibiri birimo Faculty of Social and Human Sciences na Faculty of Technical Sciences.

Abanyeshuri bayigana bashobora guhitamo kwiga mu mashami atandatu arimo Management, Internal Security, Management and Production Engineering, Energetics, English Studies na Cultural Studies.

Idufashe Marie wagiye kuminuriza amasomo muri ‘University of Occupational Safety Management’ iherereye mu Mujyi wa Katowice, afite akanyamuneza nyuma yo gukora ubushakashatsi bwatumye ahembwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .