00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukansanga Salima yashyizwe mu bagore 100 b’ibyitegererezo ku Isi mu 2022

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 8 December 2022 saa 12:23
Yasuwe :

Umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Rhadia Salima yashyizwe ku rutonde rw’abari n’abategarugori 100 babaye ibyitegererezo ku Isi mu mwaka wa 2022.

Uru rutonde rukorwa n’Ikinyamakuru cy’Abongereza, BBC; rugaruka ku bagore bafatwa nk’ibyitegererezo ku bandi n’abavuga rikijyana mu ngeri zirimo Politiki n’Uburezi, Umuco na Siporo, Ubuvugizi n’Ubuzima na Siyansi.

Muri uyu mwaka, uru rutonde ruriho abarimo Umuhanzikazi w’Umunyamerika Billie Eilish; abakinnyi ba filime Umuhindekazi Priyanka Chopra Jonas n’Umunyamerikazi Selma Blair n’Umugore wa Perezida wa Ukraine, Olena Zelenska.

Uyu wa nyuma yashimwe uruhare rwe mu guharanira uburenganzira bw’abagore no guteza imbere umuco wa Ukraine.

Nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine ku wa 24 Gashyantare 2022, yakoresheje umwanya afite mu kwerekana ububabare abenegihugu baterwa n’intambara, yanabaye umugore wa mbere w’umukuru w’igihugu [Volodymyr Zelenskyy] wagejeje imbwirwaruhame ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Kuri ubu yashyize imbaraga mu gutanga ubufasha ku bana bahungabanyijwe n’intambara imaze amezi asaga 10.

Mu Banyafurika bari kuri uru rutonde hariho Umwanditsi ukomoka muri Ghana Nana Darkoa Sekyiamah; Umunya-Sudani y’Epfo, Sarah Chan wakinnye Basketball ndetse afasha ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA kubona impano muri Afurika n’Umwarimu w’Amategeko Joy Ngozi Ezeilo wo muri Nigeria.

Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ruriho abantu babiri barimo Umunyarwandakazi Mukansanga Salima n’Umunya-Kenya, Judy Kihumba, ukora ubusemuzi ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ni ku nshuro ya 10 BBC yatangaje urutonde rw’abagore 100 b’ibyitegererezo ku Isi. Rwerekana uruhare rw’abagore mu rugamba rwo guhangana n’amakimbirane ku Isi mu 2022. Aba barimo abahagurutse bagaharanira kurwanya akarengane no gusaba impinduka mu bihugu nka Iran kugera muri Ukraine n’u Burusiya.

Ku nshuro ya mbere, muri uyu mwaka mu guhitamo abagore b’ibyitegererezo hifashishijwe abo mu bihe byabanje batoranya abo babona bakwiye kujya ku rutonde rwa 2022.

Mukansanga Salima yagiye kuri uru rutonde nyuma yo guhirwa na 2022 mu rugendo rwe nk’umusifuzikazi wabigize umwuga.

Uyu mukobwa w’i Rusizi yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo [CAN] n’icy’Isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar.

Ku wa 19 Gicurasi 2022 yatangajwe mu basifuzikazi batatu bari gusifura Igikombe cy’Isi hamwe n’Umufaransakazi Stéphanie Frappart n’Umuyapani Yoshimi Yamashita.

Amaze gusifura imikino itatu nk’umusifuzi wa kane, irimo uwo u Bufaransa bwatsinzemo Australia ibitego 4-1 ku wa 22 Ugushyingo, uwo Tunisia yatsinzemo u Bufaransa igitego 1-0 ku wa 30 Ugushyingo n’uwo u Buyapani bwatsinzemo Espagne ibitego 2-1 ku wa 1 Ukuboza 2022.

Mukansanga yagiye mu Gikombe cy’Isi nyuma yo kwandika amateka yo kwifashishwa mu cya Afurika [CAN] aho yasifuye umukino we wa mbere wahuje Guinée na Zimbabwe.

Mukansanga Salima yashyizwe mu bagore 100 b’ibyitegererezo ku Isi mu mwaka wa 2022

  Amateka avunaguye ya Mukansanga

Uyu mukobwa w’imyaka 34 yaboneye izuba muri Cité mu Mujyi wa Kamembe i Rusizi, ku wa 25 Nyakanga 1988.

Yize amashuri yisumbuye kuri Saint-Vincent de Paul i Musanze, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Buvuzi [umuforomokazi] yakuye muri Kaminuza y’Abadiventisiti i Gitwe.

Yakuze akunda gukina Basketball ariko nyuma yo kubura amahirwe yo kuyikina birushijeho ubwo yari amaze gusoza amashuri yisumbuye, yagiye muri ruhago naho ntibyamuhira, ahitamo gukora ubusifuzi kuko yashakaga icyakomeza kumuhuza n’umukino akunda.

Mu 2007 yatangiye gusifura nk’umusifuzi wemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Mu 2012, Abanyarwandakazi babaye abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA ari batanu, abo hagati babiri barimo na Mukansanga, abandi batatu ari abo ku mpande. Icyo gihe batangiye kubona imikino mpuzamahanga itandukanye.

Ku rwego mpuzamahanga, Mukansanga yatangiye afite inshingano z’umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.

Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y’abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.

Kwitwara neza mu marushanwa atandukanye byatumye Mukansanga agirirwa icyizere cyo kuba mu basifuzi bayoboye Igikombe cya Afurika cy’Abagore cyabereye muri Cameroun mu 2016.

Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n’umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.

Mu 2019, yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa ku wa 7 Kamena-7 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo U-23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.

Ku mukino Afurika y’Epfo yanganyijemo na Zambia 0-0 muri CAN U-23, Mukansanga yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye iri rushanwa ry’abagabo.

Mu 2021, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje u Bwongereza na Chile i Tokyo.

Mukansanga yazamuye ibendera ry'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga kubera imikino ikomeye asifura mu marushanwa atandukanye
Mukansanga Salima yasifuye imikino ibiri y'u Bufaransa mu matsinda y'Igikombe cy'Isi cya 2022. Aha yari kumwe na Kapiteni wa "Les Bleus", Hugo Lloris
Mukansanga Salima yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagabo cya 2022 cyabereye muri Qatar
Mukansanga yasifuye umukino we wa mbere wahuje Guinée na Zimbabwe mu Gikombe cya Afurika cy'Abagabo, CAN, cyabereye muri Cameroun mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .