00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyampinga wa NUR agiye gutangiza akanyamakuru

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 31 August 2012 saa 02:26
Yasuwe :

Mu rwego rwo kugaragaza itandukaniro n’abamubanjirije, Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda agiye gutangiza ‘Magazine’ (Akanyamakuru) yahariwe imyambarire, imibereho ndetse n’umuco (fashion, lifestyle and culture).
‘Da Young Magazine’ ni ryo zina ryahawe ako kanyamakuru ka Nyampinga Isimbi Deborah Abiellah ari we Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2012.
Mbere gato y’uko ajya mu mwiherero wa ba Nyampinga 15 bazatoranywamo umwe uzahagararira u Rwanda muri 2012, Miss Deborah yabwiye (...)

Mu rwego rwo kugaragaza itandukaniro n’abamubanjirije, Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda agiye gutangiza ‘Magazine’ (Akanyamakuru) yahariwe imyambarire, imibereho ndetse n’umuco (fashion, lifestyle and culture).

‘Da Young Magazine’ ni ryo zina ryahawe ako kanyamakuru ka Nyampinga Isimbi Deborah Abiellah ari we Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2012.

Mbere gato y’uko ajya mu mwiherero wa ba Nyampinga 15 bazatoranywamo umwe uzahagararira u Rwanda muri 2012, Miss Deborah yabwiye umunyamakuru ati: “Igitekerezo cyo gutangiza ‘Da Young Magazine’ cyaje maze gutorerwa kuba Miss Campus."

Arongera ati: "Numvaga ntashimishijwe no kuzambara ikamba umwaka wose, hanyuma nkaritanga nta gikorwa gihoraho nsize nk’uko benshi mu bagiye babigenza. Ni muri urwo rwego natekereje ku cyo nakora kikagirira akakamaro sosiyete Nyarwanda ndetse nanjye ubwanjye”.

Tuganira n’abafatanyabikorwa b’uyu Nyampinga badutangarije ko biteganyijwe ko nomero ya mbere ya ‘Da young Magazine izasohoka mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri dore ko izajya isohoka inshuro imwe buri kwezi.

Nyampinga Isimbi Deborah Abiellah yiga mu mwaka wa 2; mu ishami rya Arts, Media and Social Sciences.

Afite imyaka 19 y’amavuko, akaba ari umwe mu bakobwa 15 bari guhatanira umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda; uyu akazamenyekana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01/09/2012.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .