00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasora bibukijwe kwishyura umusoro ku nyungu za 2023 mbere y’itariki ntarengwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 March 2024 saa 07:09
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasabye abasora barebwa no kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu z’umwaka wa 2023, kuzuza inshingano mbere y’itariki ntarengwa ya 31 Werurwe 2024, bityo bakirinda ingaruka zirimo ibihano n’inyungu z’ubukererwe.

RRA ivuga ko mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu z’amasosiyete, ku basora hashingiwe ku nyungu nyakuri, ibyatunze umwuga bikurwa mu musaruro usoreshwa ari ibifitiwe fagitire za EBM mu gihe byaguriwe imbere mu gihugu, ibiherekejwe n’imenyekanisha ryo muri Gasutamo ku byatumijwe mu mahanga, cyangwa imisoro ifatirwa.

Igipimo cy’umusoro ku nyungu z’amasosiyete cyaravuguruwe kiva kuri 30% kiba 28% nkuko bigaragara mu itegeko Nº 051/2023 ryo kuwa 05/09/2023 ruhindura itegeko Nº 027/2022 ryo kuwa 20/10/2022 rishyiraho imisoro ku musaruro

Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu gihugu muri RRA, Batamuliza Hajara, avuga ko nubwo itegeko ryasohotse umwaka wa 2023 usatira umusozo, abasora bagomba guhabwa uburenganzira bwabo.

Ati “Igice kijyanye n’inyungu zabonetse mu mezi yabanje kizasoreshwa ku gipimo cya 30%, naho inyungu zabonetse mu gihe itegeko ryari rimaze gusohoka, zo zizasoreshwa ku gipimo cya 28%.”

Komiseri Batamuliza asaba abasora kuzuza inshingano zabo hakiri kare, kandi bagakoresha ibaruramari rinoze.

Uretse abasora bashingiye ku nyungu nyakuri, abafite ibikorwa by’ubucuruzi biciriritse babonye igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 12 Frw na miliyoni 20 Frw mu gihe cy’umwaka bishyura umusoro ucishirije ungana na 3%.

Ni mu gihe ibikorwa bito, byishyura umusoro ukomatanyije hashingiwe ku byacurujwe mu mwaka.

Hagati ya miliyoni 2 Frw – 4 Frw bishyura umusoro ukomatanyije wa 60,000 Frw; Hagati ya miliyoni 4 Frw- 7 Frw bakishyura Frw 120,000; hagati ya miliyoni 7 Frw – 10 Frw bakishyura Frw 210.000; naho hagati ya miliyoni 10 Frw – 12 Frw bakishyura 300.000 Frw.

Ibindi bikorwa bibyara inyungu nko gutwara abantu n’ibintu byishyura umusoro hagendewe ku bushobozi bw’ikinyabiziga. Urugero, nka Taxi-Voiture yishyura 88.200 Frw, mu gihe moto yishyura 72.000 Frw.

Inzego zasonewe umusoro ku nyungu z’amasosiyete zo zisabwa gushyikiriza Ubuyobozi bw’imisoro ibitabo by’ibaruramari byemejwe n’ababaruramari babigize umwuga bitarenze itariki ya 31 Werurwe za buri mwaka.

Harimo nk’Umujyi wa Kigali ; Akarere ; Banki Nkuru y’u Rwanda ; imiryango mpuzamahanga cyangwa imiryango y’ubufatanye mu bya tekiniki, ibigega bya pansiyo byemewe; urwego rwa Leta rufite ubwiteganyirize mu nshingano; Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda n’abandi.

Abarebwa n’umusoro ku nyungu harimo abasora bashya biyandikishije mu mwaka wa 2023 ndetse n’abari basanzwe bakora ubucuruzi mbere yaho.

Itegeko rigena uburyo bw’isoresha riteganya ko usora utamenyekanisha kandi ntiyishyure umusoro mu gihe giteganywa n’amategeko, acibwa ibihano n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi, kandi agacibwa inyungu z’ubukererwe kuri buri kwezi akererewe kumenyekanisha no kwishyura.

Hateganywa ibihano bingana na 20% y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo igihe ntarengwa cyo kwishyura kirenzeho iminsi itari hejuru ya 30; 40% y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo yishyuye mu gihe gitangira ku munsi wa 31 kikageza ku wa 60 uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura; na 60% y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo arengeje ku gihe ntarengwa cyo kwishyura iminsi irenga 60.

Iyo usora atishyuye umusoro mu gihe giteganywa n’amategeko, yishyura hiyongereyeho inyungu z’ubukererwe zibarirwa ku musoro fatizo bitewe n’uko ubukererwe bungana.

Igipimo cy’inyungu z’ubukererwe ni 0.5% iyo usora yarengeje igihe kitarenze amezi atandatu ku gihe ntarengwa cyo kwishyura umusoro; 1% iyo usora yarengeje amezi atandatu atishyuye umusoro ariko ntarenze amezi 12; 1.5% iyo usora yarengeje amezi 12 atishyuye umusoro.

Ubwiyongere bw’inyungu z’ubukererwe ntiburenga 100% by’umusoro.

Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu gihugu muri RRA, Batamuliza Hajara, yasabye abasora kubahiriza igihe cyagenwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .