00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro ku masoko byazamutseho 4,2%

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 11 April 2024 saa 08:29
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko muri Werurwe mu 2024, ibiciro ku masoko yo mu mijyi hirya no hino mu gihugu cyazamutse ku ijanisha rya 4,2%.

Ni amakuru akubiye muri raporo nto Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, giherutse gushyira hanze, igaragaza uko ibiciro bihagaze ku masoko.

Iyi raporo igaragaza ko muri Werurwe 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 4,2% ugereranyije na Werurwe 2023. Ibiciro muri Gashyantare 2024 ho byari byiyongereyeho 4,9%.

Muri Werurwe 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 14,8%.

Ugereranyije Werurwe 2024 na Werurwe 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,8%. Ugereranyije Werurwe 2024 na Gashyantare 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,1%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,6% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 6,2%. Iyi mibare yose ni ijyanye n’ibiciro byo mu mijyi.

Muri Werurwe 2024, ibiciro mu byaro byagabanutseho 1,7% ugereranyije na Werurwe 2023. Ibiciro ku masoko yo mu byaro muri Gashyantare 2024 ho byari byiyongereyeho 2,1%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka mu kwezi kwa Werurwe 2024, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6,6%.

Ugereranyije Werurwe 2024 na Gashyantare 2024, ibiciro byiyongereyeho 0,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 9,8%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .