00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zahabu yahawe umwihariko: Umusoro w’amabuye y’agaciro yatunganyirijwe mu Rwanda ugiye kugabanywa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 18 April 2024 saa 07:26
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje umushinga wo kugabanya imisoro y’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda n’atunganyirizwa mu Rwanda hagamijwe kuzamura umusaruro wayo.

Bikubiye mu mushinga w’itegeko wagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 17 Mata 2024.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yatangaje ko bimwe mu byuho byagaragaraga mu itegeko ryo mu 2013, harimo kuba umusoro wakwaga abagurisha amabuye y’agaciro ari munini cyane, ndetse abagurishije ayongerewe agaciro n’agiye nta kiyakozweho bagacibwa umusoro ungana.

Nk’urugero zahabu itatunganyijwe n’iyatunganyirijwe mu ruganda isoreshwa 6% by’agaciro kayo ariko ubu idatunganyijwe yashyizwe kuri 1%.

Amabuye y’agaciro yo mu rwego rw’ibanze yashyiriweho umusoro wa 3% by’agaciro nyakuri, umusoro w’amabuye y’amabengeza ni 2% by’agaciro mbumbe, ayo mu itsinda rya platine ni 2% by’agaciro nyakuri, amabuye adakunze kuboneka ku Isi ni 2% by’agaciro nyakuri, amabuye y’agaciro atanga ingufu ni 3% by’agaciro nyakuri na ho zahabu ni 0.5% by’agaciro nyakuri.

Tusabe ati “Uwoherezaga Colta hanze idatunganyije yishyuraga umusoro umwe nk’uwo itunganyije yishyura. Murumva rero ko amahirwe menshi yajyaga ku bohereza umusaruro uko wakabaye, uko wagacukuwe. Icyo iri tegeko riduha ni uko ba bandi bongerera agaciro hano barishyura amafaranga make ariko nuhitamo kubijyana hanze uko byakabaye hari ikiguzi uri bwongereho ariko bitabujije ko kera kabaye tuzabikumira kuko tumaze kugira ubushobozi bw’inganda.”

umwihariko kuri zahabu

Uyu mushinga w’itegeko ugaragaza ko amabuye agemuwe nk’impagararizi hagamijwe gusuzuma cyangwa ubundi bushakashatsi yaba asohoka hanze cyangwa yinjira mu gihugu asonewe umusoro.

Tusabe yasobanuye ko agaciro zahabu ifite ku isoko gatuma uko yaba ingana kose uyigemuye agomba kuyisorera.

Ati “Zahabu ifite umwihariko wayo kubera ari ibuye ry’agaciro kanini uko yaba ingana kose kuvuga ngo ugiye gukora ubushakashatsi cyangwa uyijyanye mu ruganda hanze, agaciro kayo kaba karemereye ni cyo gituma twashyizeho irengayobora niba uyijyanye uvuga uti ngiye kugerageza mu rundi ruganda wenda hanze tukumva wayisorera kuko agaciro kayo kaba kari hejuru bihagije.”

Ku yandi mabuye ariko umuntu ashobora gufata impagararizi y’ikilo kimwe cyangwa bibiri agiye kuyasuzuma bikemerwa.

Uyu muyobozi yasobanuye ko kugabanya umusoro bizagira uruhare runini mu kuzamura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Dufite uruganda mu gihugu, nta muntu n’umwe twari twabona ushaka kohereza zahabu uko yakabaye atayinyujije mu ruganda rwacu, twumva rero ari andi mahirwe dufite ariko by’umwihariko kuba uruhurirane rw’amabuye y’agaciro na zahabu kugira ngo iri mu karere kose ize mu Rwanda yongere agaciro yoherezwe hanze.”

Zahabu yagurishijwe hanze y’u Rwanda yari ibilo 1,015 mu kwakira 2023, yinjiza miliyoni 62,1$, ibyaje kuzamuka bigera ku bilo 1320 mu Kuboza 2023 byinjije miliyoni 87,5$.

Zahabu yagurishijwe hanze y’u Rwanda yari ibilo 1015 mu Ukwakira 2023, yinjiza 62,133,934$, mu gihe mu Ugushyingo umusaruro wayo wagabanyutseho gato haboneka ibilo 823, byinjije Amadolari ya Amerika 52,961,965, na ho mu Ukuboza 2023 zahabu yagurishijwe hanze y’u Rwanda yariyongereye igera ku bilo 1320, byinjije 87,521,667$.

Amabuye ya Gasegereti yagurishijwe mu Ukwakira 2023 yari ibilo 431.035 bifite agaciro ka 6,487,192$, mu Ugushyingo hagurishwa ibilo 416,231 ku madolari ya Amerika 6,274,000 mu gihe mu Ukuboza 2023 hagurishijwe gasegereti ingana n’ibilo 446,342 byinjije 6,923,495$.

Umusaruro wa Colta mu Ukwakira 2023 wari ibilo 159,297 byinjirije u Rwanda 6,907,161$, na ho mu Ugushyingo aya mabuye yageze ku bilo 128,887 yinjiza Amadolari ya Amerika 5,364,535 mu gihe mu Ukuboza 2023, umusaruro wayo wiyongereye cyane kuko hoherejwe hanze ibilo 180,393 byinjije $6,630,391.

Muri rusange mu 2023 agaciro k’amabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje mu mahanga kageze kuri miliyari 1,1$ kavuye kuri miliyoni 772$ mu 2022, bivuze ko kiyongereye ku kigero cya 43%.

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga wo kugabanya imisoro ku mabuye y'agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .