00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CMA yabonye umuyobozi mushya

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 20 April 2024 saa 02:49
Yasuwe :

Uwari Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Botswana, Thapelo Tsheole yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA.

Biteganyijwe ko nyuma y’ukwezi ari bwo Tsheole azajya muri uyu mwanya, ibizabanzirizwa no gusezezera kuri iyi mirimo yari amazeho imyaka igera mu munani muri Botswana.

Tsheole kandi ni we wari Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza amasoko y’Imari n’Imigabane muri Afurika, ASEA, umwanya yasimbuweho na Rwabukumba Pierre Celestin usanzwe ari Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

Tsheole asimbuye Eric Bundugu wari uri muri uyu mwanya by’agateganyo kuva mu 2018 nyuma y’uko uwari umuyobozi wa CMA, Robert Mathu yari yasezeye kuri uwo mwanya mu 2017.

Mu gihe cye cy’ubuyobozi Bundugu yagize uruhare mu guteza imbere uru rwego, serivisi z’imari n’imigabane zigera kuri bose bituma n’ibigo byinshi bishora imari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

Ibyo kandi byajyanye no gushyiraho amategeko atandukanye afasha mu kwirinda ko iri soko ryahuzagurika.

Ku bwa Bundugu kandi hakozwe ubukangurambaga butandukanye bugamije gukangurira abantu ku giti cyabo gushora imari mu bijyanye n’imigabane aho gutakaza amafaranga mu bitunguka.

Muri icyo gihe Bundugu yari ayoboye, CMA yungutse ibigo birimo nk’Uruganda rukora Sima rwa CIMERWA n’Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda Plc, hashyirwaho n’uburyo bushya aho umuntu ashobora kugura imigabane mu kigo, kikazayamusubizanya inyungu.

Bujyana n’ubundi bwo gushyiraho impapuro mpeshamwenda ziri mu cyiciro cy’izizwi nka ‘Sustainability-linked Bonds’ zishyirwa ku isoko hagamijwe kubona amafaranga yo gushyigikira imishinga igamije iterambere rirambye, nka zimwe ziherutse gushyirwa ku isoko na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda.

CMA kandi yagiye ishyiraho gahunda zitandukanye zo gufasha abakiri bato kwimakaza umuco wo kwizigamira no gushora imari binyuze mu kugura imigabane mu bigo, gahunda yashyizwe mu bikorwa binyuze mu marushanwa ya kaminuza n’ibindi biganiro.

Thapelo Tsheole uhawe iyi mirimo yo kuyobora CMA afite ubunararibonye bw’imyaka 20 muri uru rwego.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi rusange yakuye muri Kaminuza ya Botswana.

Tsheole kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza y’ubucuruzi mu bijyanye n’isoko ry’imari yakuye muri Kaminuza ya Rhodes yo muri Afurika y’Epfo n’indi y’icyo cyiciro y’ibijyanye n’ubushabitsi yakuye muri Kaminuza ya Cape Town na none yo muri Afurika y’Epfo.

Uyu mugabo ahawe iyi mirimo mu gihe Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rikomeje gutera imbere uko bwije n’uko bukeye aho nk’umwaka ushize amafaranga yanyuze kuri iri soko mu bikorwa bitandukanye yageze kuri miliyari 500 Frw.

Kugeza uyu munsi Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ririho ibigo 10 byarizanyeho imigabane yabyo, birimo bitanu byo mu Rwanda ndetse n’ibindi nk’ibyo byo mu Karere.

Byiyongeraho ibigo bibiri byashyize impapuro mpeshamwenda kuri iri soko, agaciro kabyo kakwiyongeraho n’impapuro mpeshamwenda za leta, iri soko rikabarura agaciro ka miliyari zirenga 5$.

Thapelo Tsheole yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .