00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasaha yo guhagarika ingendo yongerewe, abavuye mu Buhinde bazajya bashyirwa mu kato: Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 May 2021 saa 09:33
Yasuwe :

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida Paul Kagame, yongereye amasaha yo kuba abantu bavuye mu nzira ava saa tatu z’ijoro ashyirwa saa yine mu gihe abagenzi baturutse mu Buhinde bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi.

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu

Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Gicurasi 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Mata no ku wa 19 Mata 2021.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19. Yemeje ko ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku itariki ya 06 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2021.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro (9:00 pm).

b. Ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.

c. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu zizakomeza.

d. Abagenzi bose baza n’abava ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

e. Abagenzi bose baza mu Rwanda baturutse mu Gihugu cy’u Buhinde bazajya bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi (7) muri Hoteli zatoranyijwe. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

f. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo irindwi na gatanu ku ijana (75%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

g. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama basabwa kwipimisha COVID-19 mu gihe umubare wabo urenze 20.

h. Ibikorwa by’Inzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

i. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

j. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi, uretse mu duce twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

k. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira mirongo itanu ku ijana (50%) by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

1. Resitora na café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 50% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa tatu z’ijoro (9:00 pm).

m. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) bizafungura mu byiciro, gahunda y’ifungura izatangazwa na Minisiteri ya Siporo nyuma yo kugenzura ko byubahirije ingamba zo kwirinda COVID-19.

n. Pisine (swimming pool) na spas zizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19. o. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. p. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

q. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

r. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

s. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi no mu nsengero riremewe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 30 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibirori byo kwiyakira birabujijwe.

t. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’lkigo ZEP-RE cy’Ubwishingizi gikorera mu bihugu bihuriye ku isoko rusange rya Afurika y’lburasirazuba n’iyo mu Majyepfo, yemerera ZEP-RE kugira icyicaro mu Rwanda.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ibi bikurikira:

• Imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022.

• Raporo ngarukagihe ya 10 y’u Rwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye guca burundu ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’itegeko ryerekeye inyandiko zishobora gucuruzwa.

• Umushinga w’itegeko rigenga ubwizerane.

• Umushinga w’itegeko rigenga ibigo by’imari iciriritse byakira ubwizigame.
• Umushinga w’itegeko rigenga uburyo bwo kwishyurana.

• Umushinga w’itegeko rishyiraho Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane.

• Umushinga w’itegeko rigenga fondasiyo.

• Umushinga w’itegeko ryerekeye igihombo cy’isosiyete n’icy’umuntu ku giti cye.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo hamwe n’impano zigenewe umushinga wo kugoboka mu bihe bidasanzwe byatewe na COVID-19, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 22 Mata 2021.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Agence Frangaise de Developpement (AFD), igenewe umushinga wo kwegereza abaturage amashanyarazi no kunoza ubuziranenge bwayo, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 23 Mata 2021.

6. Mu bindi:

• Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 15 Gicurasi 2021, u Rwanda ruzifatanya n’abatuye isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango.

• Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko amakipe y’u Rwanda arimo kwitabira amarushanwa atandukanye, yaba ay’imbere mu Gihugu na mpuzamahanga harimo isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda), irushanwa Nyafurika muri Basketball (Basketball Africa League/BAL), isiganwa mpuzamahanga ku maguru ribera i Kigali (Kigali International Peace Marathon) n’imikino y’irushanwa mpuzamahanga ryo ku mugabane w’Afurika rya Volleyball ikinirwa ku mucanga (CAVE Beach Volleyball Continental Cup).

7. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

Muri Kaminuza y’u Rwanda/ University of Rwanda:

• Prof. Dr. Nosa 0. EGIEBOR, Deputy Vice Chancellor of Academic Affairs and Research

• Dr. Papias Malimba MUSAFIRI, Deputy Vice Chancellor of Strategic Planning and Institutional Advancement

• Francoise Kayitare TENGERA, Deputy Vice Chancellor of Administration and Finance

Bikorewe i Kigali, ku wa 05 Gicurasi 2021.

Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .