Julian Assange ukomoka muri Australia, ni umwanditsi washinze urubuga WikiLeaks ruzwiho kumena amabanga ya politiki z’ibihugu bitandukanye.
Yahungiye muri Ambasade ya Equateur mu Bwongereza mu 2012 nyuma y’imyaka ibiri afashije Umunyamerikakazi Chelsea Manning gushyira hanze amabanga y’ubutasi bwa Amerika.
Nyuma y’imyaka irindwi, Leta ya Equateur yamukuriyeho ubuhungiro inamwirukana muri ambasade yayo, Polisi y’u Bwongereza ihita imuta muri yombi, hashingiwe ku busabe bwa Amerika.
Amerika ishaka ko uyu mugabo yoherezwayo kugira ngo aburanishwe ibyaha 17 by’ubugambanyi ashinjwa bifitanye isano no gushyira hanze amabanga y’igisirikare cya Amerika.
Mu 2010 yashyize hanze inyandiko zigaragaza ibyaha by’intambara bivugwa ko Amerika yakoreye muri Iraq na Afghanistan.
Inyandiko yanditswe na Ambasade ya Amerika mu Bwongereza yandikira iki gihugu yashyizwe hanze n’umunyamakuru wa NewYork Times Megan Specia, igaragaza ko Amerika yasezeranyije kudafata nabi uyu mugabo mu buryo bwose mu gihe yoherejweyo no kutamukatira igihano cy’urupfu kuko mu byo aregwa nta cyaha kirimo gihanishwa icyo gihano kandi ntacyo azigera ashinjwa.
Itsinda ryunganira uyu mugabo mu mategeko ryateye utwatsi gahunda yo kumujyana muri Amerika, kuko ikirego cye “Gifitanye isano na politiki, Amerika ikaba ishaka kwihorera kubera gushyira hanze amabi yayo bityo kujyayo bikaba byashyira ubuzima bwe mu kaga.”
Iri tsinda kandi ryatangaje ko icyo cyizere Amerika itanga ari ukwiyerurutsa kuko atari ko yabigenza Assange aramutse agejejweyo.
Ubu Assange afungiye muri gereza ifite umutekano wo ku rwego rwo hejuru ya Belmarsh i Londres.
Mu gihe yakoherezwa muri Amerika, agatsindwa urubanza rwe yazakatirwa igifungo cy’imyaka 175. Ubu afite imyaka 52 y’amavuko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!