Itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda batanu ryakiriwe na Gen Muhoozi n’Umuyobozi w’ubutasi bwa Uganda, Gen Maj James Birungi ku birindiro by’ingabo z’iki gihugu biri i Mbuya kuri uyu wa 17 Mata 2024.
Baganiriye ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi ndetse no ku mutekano wo mu karere biherereyemo, cyane cyane ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gen Muhoozi yakiriye abasirikare b’u Rwanda nyuma y’igihe gikabakaba ukwezi agizwe Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, aho yasimbuye Gen Wilson Mbasu Mbadi.
Ubwo umubano w’ibihugu byombi wari warazambye, Gen Muhoozi yagize uruhare runini mu kuwuzahura mu ntangiriro za 2021, asura u Rwanda, kandi byatanze umusaruro kuko byongeye kubana neza.
Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni yagaragaje kenshi ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu by’abavandimwe, bityo ko bikwiye guhahirana, ababituye bakagenderana nta mbogamizi bahura na zo.
Yagaragaje kandi ko bidakwiye kugarukira aho, ahubwo ko n’ingabo zikwiye gukorana kugira ngo zibashe guhangana n’ibibazo bibangamiye umutekano wabyo ndetse no mu karere.
Gen Muhoozi aheruka mu Rwanda muri Mata mu 2023, aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamwakiriye ku meza, mu isangira ryo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Icyo gihe Perezida Kagame yamushimiye uruhare yagize mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.
Yagize ati “Turabona amahoro hagati y’ibihugu byacu. Mushobora kugira amahoro ariko hari igihe bitaba ngo mube inshuti, ariko ubu ndatekereza ko ubu byombi tubifite. Turi inshuti ndetse dufite n’amahoro. Warakoze General Muhoozi ku ruhare wagize muri ibi, kuba warabaye ikiraro gihuza impande zombi.”
Mu 2022 ubwo General Muhoozi yizihizaga isabukuru yatumiye Perezida Kagame, mu birori byabereye i Kampala muri Uganda, biba ikimenyetso simusiga koko ko Uganda n’u Rwanda byongeye kuzahura umubano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!