00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arashinja umugabo kumwambura abana bane babyaranye kuko atishoboye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 March 2024 saa 11:17
Yasuwe :

Nambajimana Jacqueline, umuturage wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, yagaragaje agahinda k’uko yambuwe n’umugabo abana bane babyaranye avuga ko adafite ubushobozi bwo kubarere, hanyuma akajya kwibanira n’undi mugore.

Yabigaragaje ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwari mu bikorwa byo kwegera abaturage muri ako karere ku wa 12 Werurwe 2024.

Nambajimana yavuze ko uwo mugabo babyaranye abana bane yari asanzwe afite urundi rugo byanatumye we badasezerana kandi nyuma yo kumuhararukwa ngo yaje kumusiga aririra mu myotsi.

Ati “Uwo mugabo twabanye yari afite undi mugore banasezeranye kuko njyewe ntabwo twasezeranye. Amaze kumpararukwa yahise anta ariko yemera kujya adukodeshereza inzu yo kubamo n’abana.”

Igihe cyarageze, umugabo ntiyakomeza gukodesha inzu, ngo byatumye umugore bayimusohoramo.

Ati “Byageze aho nyiri nzu ayinsohoramo, niyemeza kurara hanze n’abana. Ubwo twari turaye hanze nibwo batabaje umugabo araza afata abana bose uko ari bane arabajyana njyewe arandeka ngo ninjye kwihigira ubuzima.”

Yagaragaje ko yambuwe uburenganzira bwo kurera abana be kandi harimo n’umuto w’imyaka ibiri azira ko adafite ubushobozi bityo ko akwiye gufashwa, icyo kibazo kigakemuka.

Abo bana barimo ufite imyaka 10, irindwi, ine ndetse n’ufite imyaka ibiri.

Uwo mugore yasabye ko yahabwa uburenganzira ku bana be kandi umugabo akagira ibyo ategekwa kubahiriza bijyanye no kwita kuri abo bana.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette, yasabye ko ubuyobozi bw’umurenge bwamufasha kugira uburenganzira ku bana.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije, Huss Anny Monique, yahise asaba ko ubuyobozi buhamagaza uwo mugabo babyaranye abana, bukabafasha gukemura ikibazo aho buri wese azahabwa inshingano.

Ati “Bitarenze ejo, bazatumeho uwo mugabo bakemure icyo kibazo, buri wese afite uruhare ku kurera abana. Azaze agire ibyo yemera nawe ufite uruhare ugomba gutanga. Muzemeranya uko ikibazo gikemuwe kugira ngo nawe ugire uburenganzira ku bana bawe kandi uwo mugabo yemerere imbere y’ubuyobozi ibyo agomba kujya akora.”

Yahise asaba abaturage babana batarasezeranye ko bakihutira kubikora kuko bigabanya amwe mu makimbirane akunze kubaho mu ngo akagira ingaruka ku bana kandi nta ruhare babigizemo.

Urwego rw’Umuvunyi rugiye kumara icyumweru mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Kicukiro rufasha abaturage gukemura bimwe mu bibazo bafite ibindi bigahabwa umurongo n’inzira by’uko bizakemurwa.

Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi
Ubuyobozi bwiyemeje kugishakira umuti
Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Akarengane, Yankurije Odette, yanyuzagamo akandika ibibazo mu gitabo
Ubwo uyu mubyeyi yabazaga ikibazo cye
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro wungirije, Huss Anny Monique, yasabye ko icyo kibazo kikemurwa mu maguru mashya
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahanga, RUTUBUKA Emmanuel yahawe inshingano zo gukemura icyo kibazo

Amafoto: Dukundane Ildebrand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .