00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka30: Ambasaderi wa Côte d’Ivoire mu Bufaransa yasabye abantu kwitondera amagambo bakoresha

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 April 2024 saa 10:04
Yasuwe :

Ambasaderi wa Côte d’Ivoire mu Bufaransa, Maurice Kouakou Bandaman, yasabye abatuye Isi kwitondera amagambo bakoresha, kuko ari imwe mu ntwaro zifashishwa mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside.

Ibi yabivuze kuri uyu wa 17 Mata 2024 ubwo yari mu kiganiro ku kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe n’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, La Francophonie.

Muri ikiganiro cyafunguwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Francophonie, Louise Mushikiwabo, abacyitabiriye baganiriye ku buryo bwo kurwanya amakuru y’ibinyoma, imvugo zibiba urwango, ingangabitekerezo y’ubuhezanguni ndetse na jenoside.

Umwanditsi Pierre Lapidi yagaragaje ko itangazamakuru ari kimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza urwango rwenyegeza jenoside, atanga urugero kuri radiyo-televiziyo RTLM yakoreraga i Kigali mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Mugenzi we, David Gakunzi, yagize ati “Jenoside si ikintu cyitura aho, irategurwa. Ni uburyo bwo guhindura abantu n’imitekerereze yabo. Jenoside iba iyo umuco wamaze gutsindwa.”

Jessica Mwiza wabaye Visi Perezida w’umuryango IBUKA mu Bufaransa, yagaragaje ko nyuma ya jenoside hakiragara abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo, bakoresha amagambo abiba urwango.

Yagaragaje ko imvugo zibiba urwango zikomoka ku ivanguraruhu ry’abakoloni, kandi ko mu gihe ryaba rikomeje guhabwa intebe, bizagorana gukumira impamvu izo ari zo zose zatuma jenoside yongera kuba ku Isi.

Ambasaderi Bandaman yasobanuye ko nta muntu utagerwaho na jenoside, bityo ko buri wese akwiye kwiyumvamo inshingano zo kurwanya amagambo abiba urwango.

Yagize ati “Nta muntu utagerwaho na jenoside. Nta muntu utagerwaho n’ivangura rishingiye ku mwirondoro. Tugomba kwitondera amagambo tuvuga kuko ni yo ntwaro ya mbere.”

Ibihugu, abanditsi n’abanyamakuru byasabwe ubufatanye mu guharanira ko abatuye Isi babana mu mahoro no kwigisha uburyo bwo kugenzura amakuru y’ibinyoma no kuyarwanya.

Mushikiwabo yavuze ko La Francophonie ifite amahame yo kurwanya imvugo zibiba urwango n'ingengabitekerezo y'abahezanguni n'abajenosideri
Ambasaderi Bandaman yavuze ko amagambo ari intwaro ya mbere yifashishwa muri jenoside
Lepidi yibukije abitabiriye iki kiganiro uruhare rukomeye RTLM yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi
Gakunzi yasobanuye ko jenoside iba aho umuco wamaze kubura
Jessica Mwiza yagaragaje ko imvugo z'urwango zikomoka ku ivanguraruhu rikomeje kugaragara hirya no hino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .