00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mushikiwabo ashyigikiye umuhanzikazi Aya Nakamura watewe imijugujugu na benshi mu Bafaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 March 2024 saa 01:35
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko abarwanya igitekerezo cyo kuba umuhanzikazi w’Umufaransa Aya Nakamura yaririmba mu birori byo gufungura Imikino Olempike ya Paris 2024, ari abafite ivanguraruhu ryo ku rwego rwo hejuru.

Hari amakuru avuga ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ko umuhanzikazi Aya Nakamura yazaririmbira imbere y’abagera ku bihumbi 300 bazitabira itangizwa ry’Imikino ya Paris 2024.

Bivugwa ko Nakamura azaririmba indirimbo ya nyakwigendera Édith Piaf mu kugarura no guha agaciro muzika ya cyera y’u Bufaransa, mbere yo kuririmba ize zigezweho z’uruvange rw’indimi n’imico y’ahandi.

Ibi biri mu byavugishije benshi mu Bufaransa, aho bamwe banenze iki gitekerezo, bagaragaza ko uyu muhanzikazi adakwiye guserukira u Bufaransa kuko atavuga ururimi rwabo neza ndetse akaba atari we wakabaye agaragaza umuco wabwo.

Itsinda ryiyise “Les Natifs [Kavukire]” ryamanitse icyapa i Seine [ahazabera ibirori byo gutangiza Imikino Olempike] rigira riti “Ntabwo bishoboka Aya. Iyi ni Paris, ntabwo ari isoko ry’i Bamako [aho uyu muhanzi yavukiye muri Mali].”

Uyu muhanzikazi ntiyishimiye uko akomeje gufatwa na bamwe, yandika ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter] asubiza ati “Mushobora kuba mugira irondaruhu ariko ntimufite ubumuga bwo kutumva. Ni cyo kibabaza. Nahindutse ingingo ya mbere yo kuganiraho mu gihugu hose. Ariko se njye mbafitiye uwuhe mwenda?”

Ubwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yari yatumiwe mu kiganiro l’Invitée cya TV5 Monde, yabajijwe kuri iyi ngingo, asubiza ko ari ikibazo gifite umuzi muri politiki y’u Bufaransa.

Ati "Njye mba mu Bufaransa guhera mu myaka itanu ishize, ni igihugu ntazi byinshi kuri politiki yacyo nubwo nkora mu bijyanye na dipolomasi na politiki kuva mu gihe kirekire gishize. Naratunguwe, natangajwe no kubona ku ruhande rumwe ibyerekeye umuhanzikazi w’Umufaransa ufite inkomoko muri Afurika, ufite impano atishimiwe. Ntekereza ko ari igikorwa kibi, cya politiki, gifite aho gihuriye n’amatora y’Abanya-Burayi, ku birebana na politiki y’u Bufaransa uyu munsi."

Yakomeje agira ati "Sinshobora kumva uburyo Umufaransakazi, usanzwe ari umuhanzikazi ukunzwe, uyu munsi adashobora kwakirwa nk’ikintu cyiza ku Mikino Olempike."

Abwiwe n’umunyamakuru ko abo barwanya uyu muhanzikazi bavuga ko aho bari ari i Paris atari mu isoko ry’i Bamako aho Nakamura akomoka, Mushikiwabo yagize ati "Ibyo ni ivanguraruhu ryo ku rwego rwa mbere. Buri wese azi i Paris, Imikino Olempike izabera i Paris. Kumva ko umuhanzikazi ufite impano nk’iye yaririmba gusa mu isoko muri Afurika, ni ivanguraruhu rikomeye."

Aya Nakamura w’imyaka 28, afatwa nk’umuhanzi w’Umufaransa wumvwa cyane muri iyi minsi, aho imwe mu ndirimbo ze, Djadja, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 950 Frw kuri YouTube.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yavuze ko ibiri gukorerwa Aya Nakamura ari irondaruhu
Aya Nakamura wavukiye muri Mali, ubu ni umwe mu bahanzi bumvwa cyane mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .