00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Luanda: Leta ya RDC ’yemeye’ gusenya FDLR

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 March 2024 saa 12:51
Yasuwe :

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yemereye mu nama yabereye i Luanda muri Angola ko izasenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Ni isezerano ryatangiwe mu nama yahuje intumwa za Guverinoma ya RDC n’iz’u Rwanda tariki ya 21 Werurwe 2024, ziga ku buryo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagaruka umutekano.

Ubusanzwe, FDLR ikorana n’ingabo za RDC, iz’u Burundi n’ihuriro Wazalendo mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23. Ni ibikorwa bishingiye ku biganiro yagiranye n’abayobozi bo mu gisirikare cy’iki gihugu.

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko itewe impungenge n’ubu bufatanye n’umutwe ugambiriye guhungabanya umutekano warwo. Yatanze ingero ku bitero wagabye mu karere ka Musanze mu Ukwakira 2019 n’ibisasu warasheyo muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, yifatanyije n’ingabo za RDC.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’imyanzuro y’iyi nama y’i Luanda ryashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibi bihugu byombi n’uwa Angola, itsinda rya RDC ryagaragaje ko Leta y’iki gihugu ifite umugambi wo gusenya uyu mutwe.

Iri tsinda ryagaragaje ko gahunda y’ibikorwa byo gusenya FDLR izagaragarizwa mu nama ya kabiri izabera i Luanda muri Mata 2024, mbere y’uko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC bahura.

Itangazo rikubiyemo imyanzuro y’iyi nama rigira riti “Itsinda rya RDC ryiteguye kwerekana gahunda yo gusenya FDLR, izaherekezwa n’uko bizakorwa, bizagaragazwe mu nama y’abaminisitiri y’ubutaha.”

Mu gihe RDC izaba ishyira mu bikorwa iki cyemezo, Leta y’u Rwanda izafata ingamba zirebana no kurinda umutekano w’igihugu, nk’uko byagaragajwe n’itsinda ry’intumwa za guverinoma yarwo.

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo uvuga ko kugira ngo umutekano ugaruke mu Burasirazuba bwa RDC, bikwiye ko impande zose bireba zubahiriza ibyo zasabwe mu nama yabereye i Luanda n’iyabereye i Nairobi muri Kenya mu 2022.

Impande ziri mu mirwano zasabwe kuyihagarika, hanyuma abarwanyi b’umutwe wa M23 bakava mu bice bafashe muri Kivu y’Amajyaruguru.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya RDC zasabwe kwizerana no guhanahana amakuru y’ubutasi hashingiwe ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo mu Ukuboza 2023, bugamije kurinda icyaguhangabanya umutekano w’ibi bihugu.

Ibi bihugu byasabwe kandi gukomeza kuganira, bigamije gushaka umuti w’amakimbirane bifitanye kuva mu ntangiriro za 2022 no gushakira amahoro arambye uburasirazuba bwa RDC.

Iyi nama ibayeho nyuma y’ibiganiro Perezida wa Angola, Joăo Lourenço usanzwe ari umuhuza w’akarere k’ibiyaga bigari yagiranye na Tshisekedi tariki ya 27 Gashyantare, na Paul Kagame ku ya 11 Werurwe 2024.

Aba bakuru b’ibihugu bemeye guhura uko ari batatu, bagashakira hamwe umuti w’umutekano muke wo muri RDC n’amakimbirane ari hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ni we wari uyoboye intumwa z'u Rwanda zitabiriye iyi nama
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula
Minisitiri Tete Antonio yari umuhuza muri ibi biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .