00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali: Minisitiri Diop yasabye amahanga kwigira ku Rwanda, akarwanya urwango rushingiye ku moko

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 April 2024 saa 09:04
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Mali, Abdoulaye Diop, yasabye amahanga kwigira ku Rwanda, akarwanya urwango n’amakimbirane bishingiye ku moko.

Ubu busabe yabutanze ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda n’inshuti mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu murwa mukuru wa Mali, Bamako.

Nk’uko Ambasaderi w’u Rwanda, Jean Pierre Karabaranga, yabisobanuye, jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse kuri politiki y’ivangura iki gihugu cyanyuzemo kuva kigitegekwa n’abakoloni b’Ababiligi mu 1959 kugeza mu 1994.

Hagaragajwe kandi uruhare rw’umuryango mpuzamahanga muri jenoside yakorewe Abatutsi, nk’aho u Bufaransa bwahaye Leta Habyarimana Juvénal intwaro, n’uko ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, MINUAR, zitigeze zitabara Abatutsi.

Nyuma y’imyaka 30 jenoside ibaye, haracyagaragara abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo, abayihakana ndetse n’abayipfobya. Ambasaderi Karabaranga yasobanuye ko barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, asaba ko bakurikiranwa n’ubutabera.

Mu ngamba u Rwanda rwafashe zigamije kugira ngo jenoside itazasubira harimo kwigisha amateka yayiranze ndetse no gushyiraho amategeko ahana abahakana n’abapfobya jenoside ndetse n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo; byose byibumbiye mu mvugo z’urwango zishingiye ku bwoko.

Mu gihe bigaragara ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike byashyizeho izi ngamba, Minisitiri Diop yasabye umuryango mpuzamahanga kurwigiraho, na yo akarwanya uru rwango n’amakimbirane bishingiye ku moko.

Amahanga yasabwe gukura isomo kuri jenoside yakorewe Abatutsi, agakora ibishoboka kugira ngo amateka ashaririye nk’aya atazongera kuba mu gihugu icyo ari icyo cyose.

Minisitiri Diop yagaragaje ko yanyuzwe n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu nzego zitandukanye, ashimira ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame wayoboye ingabo zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda n'inshuti bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka muri Mali
Minisitiri Diop na Ambasaderi Karabaranga bavuze ko imvugo zibiba urwango zikwiye kurwanywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .