00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya RDC yivuguruje ku isezerano ryo gusenya FDLR

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 March 2024 saa 08:51
Yasuwe :

I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwivuguruje ku isezerano bwatangiye i Luanda muri Angola ryo gusenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR.

Mu nama ya Luanda yabaye tariki ya 21 Werurwe 2024, intumwa za RDC zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula, zasezeranyije iz’u Rwanda n’umuhuza, Angola, ko zizageza ku nama itaha muri Mata 2024 uko gusenya FDLR bizakorwa.

Umwanzuro ugaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’abari bahagarariye ibihugu bitatu ugira uti “Itsinda rya RDC ryiteguye kwerekana gahunda yo gusenya FDLR, izaherekezwa n’uko bizakorwa, bizagaragazwe mu nama y’abaminisitiri y’ubutaha.”

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, Nicolas de Rivière, yashimye isezerano intumwa za RDC zatanze, agaragaza ko iki gihugu nikirishyira mu bikorwa, kizaba gikemuye ibibazo biterwa na FDLR birimo n’ibigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “U Bufaransa bushyigikiye gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe no kwambura intwaro FDLR; umutwe wakoze jenoside yakorewe Abatutsi, nk’igisubizo nyamukuru ku mpungenge z’umutekano u Rwanda rwagaragaje no kugarura ukwizerana hagati y’ibihugu byombi.”

Ambasaderi wa RDC muri Loni, Zénon Mukongo Ngay, yavuguruje isezerano intumwa z’igihugu cyabo cyatangiye i Luanda, avuga ko FDLR itakibaho, kuko ngo yasenyewe mu bikorwa byahuje ingabo z’igihugu cyabo n’iz’u Rwanda mu myaka yashize.

Yagize ati “FDLR u Rwanda ruvuga ntabwo ari Abanye-Congo, ni Abanyarwanda bakoze Jenoside mu 1994. Ariko bahungiye muri RDC. Ingabo z’u Rwanda n’iza RDC mu myaka ishize zifatanyije mu kurandura iyi FDLR. Ibaho ku mbuga nkoranyambaga.”

Bitandukanye n’ibyo intumwa za RDC zavugiye i Luanda, Minisitiri Lutundula ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Kinshasa ku wa 25 Werurwe 2024, yavuze ko igihugu cyabo nta makuru gifite kuri FDLR, asaba ababa bayafite kuyagiha.

Lutundula yagize ati “Hashize umwaka mu izina rya Perezida na guverinoma, mbwiye Loni, Ubumwe bwa Afurika ko Congo isaba umuryango wose, buri gihugu cyaba gifite amakuru kuri FDLR ko cyaberekana aho bari, hanyuma kikadufasha kurandura iyo FDLR. Ntabwo ari ibinyoma. Ariko ntabwo baduhaye igisubizo.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Rwamucyo Ernest yasobanuye ko FDLR igihari kandi ko ikorana ikanahabwa ubufasha n’igisirikare cya RDC, agaragaza impungenge z’ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje gukwirakwiza mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Ati “U Rwanda ruhangayikishijwe n’ubufasha FARDC iha FDLR. Uyu mutwe uhabwa amafaranga, intwaro kandi winjijwe muri FARDC hamwe n’indi mitwe ya Wazalendo.”

Ambasaderi Rwamucyo yagaragaje ko igikwiye ari uko FDLR yarambika intwaro, abarwanyi bayo bagataha mu Rwanda kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe nka bagenzi babo bababanjirije.

Ambasaderi w'u Bufaransa yari yashimiye RDC ku bw'iri sezerano
Ambasaderi Mukongo yagaragaje ko FDLR itakibaho
Ambasaderi Rwamucyo yagaragaje ko ingengabitekerezo ya FDLR yahungabanyije akarere kose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .