Mu bandi bayobozi bagaragaye muri iyi siporo yabaye kuri iki Cyumweru, tariki 17 Werurwe, harimo Umunyamabanga Uhoraho muri Miniteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.
Buri wese witabira Car Free Day akora siporo yibonamo, aho imihanda itandukanye y’i Kigali iba yafunzwe hagati ya saa Moya na saa Yine za mu gitondo ku bakoresha imodoka na moto, igaharirwa abakora siporo ku maguru no ku magare n’indi mikino irimo Tennis yo mu muhanda na Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.
Hari hagamijwe kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu mu gihe runaka.
Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko n’izindi ntara zigenda zitabira gukora iki gikorwa.
Gukora siporo ni bumwe mu buryo bufasha abantu kwirinda indwara zitandura.
Umujyi wa Kigali uvuga ko iyi gahunda ya siporo rusange ya Car Free Day ari n’umwanya wo gukomeza kubungabunga ibidukikije n’ikirere muri rusange no kubungabunga ubuzima.
Muri aya masaha imodoka zidakoresha imihanda, imyuka zisohora yangiza ikirere iragabanuka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!