00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ellen Johnson wayoboye Liberia

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 April 2024 saa 12:51
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 19 Mata 2024 yagiranye ibiganiro na Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Repubulika ya Liberia kuva mu 2006 kugeza mu 2018.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, byasobanuye ko Ellen ari i Kigali mu nama y’ihuriro ‘Amujae High-Level Leadership’ iganirirwamo ibijyanye n’uruhare rw’abagore mu miyoborere.

Byagize biti “Mu gitondo, Perezida Kagame yahuye na Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia, mbere y’uko yitabira inama ya Amujae High-Level Leadership Forum, itegurwa n’ikigo Ellen Johnson Sirleaf Presidential Center for Women and Development.”

Ubwo Ellen yashingaga iki kigo cyamwitiriwe, yagaragaje ko yizeye ko kizatuma abagore bo muri Afurika bumva ubushobozi bifitemo bwo kugera ku cyo bifuza.

Ati “Nizeye ko iki kigo kizarema icyizere. Ku bagore benshi, kizabafasha kumva ko kugera kure atari ibintu uhabwa. Iyo ubishaka, urabirwanira.”

Inama ya ’Amujae’ yabaye bwa mbere tariki ya 8 Werurwe 2020. Igamije kurema icyizere mu bagore kugira ngo biyumvemo ko bakwiye kujya mu myanya y’ubuyobozi ikomeye, batange umusanzu wabo mu kugena ahazaza h’umugabane.

Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Centre, iri kwitabirwa n’abagore 42 bari mu myanya y’umuyobozi, baturutse mu bihugu 19 bya Afurika. Biteganyijwe ko irangira kuri uyu wa 19 Mata 2024.

Nyuma yo guhura na Ellen, Perezida Kagame yitabiriye iyi nama hamwe n’abandi barimo Catherine Samba Panza wabaye Perezida wa Repubulika ya Centrafrique n’abayobozi b’ihuriro Amujae.

Perezida Kagame yahuye na Ellen witegura gutangiza inama ya Amujae

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .