Ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje ko uyu mugabo yagaragaye yinjira aha hantu, afite ikintu kimeze nk’igisasu, yambaye n’ikote ryambarwa n’inzobere mu guturitsa ibisasu.
Bivugwa kandi ko ubwo yageraga muri ibi biro, yashyize amaberendera ya Iran hasi, avuga ko ashaka guhorera umuvandimwe we wishwe.
Abapolisi boherejwe kugira ngo batabare abari muri ibi biro, ariko ubwo bamufataga, basanga nta gisasu afite nk’uko iki kinyamakuru cyakomeje kibisobanura.
Byamaze kumenyakana ko ari umugabo w’imyaka igera kuri 60 y’amavuko, ufite inkomoko mu Bufaransa no muri Iran.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!