00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGP Namuhoranye yakiriye intumwa z’umutwe w’Ingabo za EAC zihora ziteguye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 March 2024 saa 10:00
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe, yakiriye Umuyobozi w’ubunyamabanga bw’Umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EASF), Brig. Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema n’intumwa yari ayoboye, ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

IGP Namuhoranye na Brig. Gen (Rtd) Kahuria baganiriye ku ngamba zo gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umutwe w’ingabo zo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara, hagamijwe kurushaho kuzuza inshingano zawo.

IGP Namuhoranye yashimangiye ubushake bw’u Rwanda mu gushyigikira umutwe wa EASF, avuga ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gutanga umusanzu mu bikorwa byawo igihe cyose yaba ibisabwe.

Brig. Gen (Rtd) Kahuria, yagarutse ku ntego z’umutwe wa EASF zirimo gukumira, gukurikirana no gukemura ibibazo by’umutekano ndetse n’ingamba zo gukomeza kurushaho guteza imbere ubufatanye.

Umutwe w’Ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF) ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo z’ Afurika zihora ziteguye (ASF) zigizwe n’abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili mu by’ibanze bashinzwe akaba ari uguhangana n’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano.

Umutwe w’ingabo wa EASF uhuriweho n’ibihugu icumi birimo u Burundi, Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda, washyiriweho kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

IGP Namuhoranye yakiriye intumwa z’umutwe w’Ingabo za EAC zihora ziteguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .