00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatenga: Yimwe ipantaro yari yambaye na telefone nyuma yo kubura ayo kwishyura indaya

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 April 2024 saa 09:36
Yasuwe :

Umugabo utuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, yafatiriwe telefone animwa ipantaro yari yambaye n’indaya bari baryamanye nyuma yo kubura amafaranga yose bari bumvikanye ko ari buyishyure.

Ibi byabereye ahitwa mu Njamena mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro ahagana tariki 17 Mata 2024.

Amakuru IGIHE ifite n’uko uyu mugabo yari yiriwe asangira inzoga n’abakobwa babiri bakora uburaya bigeze nijoro ajyana nabo aho batuye nyuma aza kwifuza gukorana n’umwe muri bo imibonano mpuzabitsina.

Umukobwa yasabye ko bakorana imibonano mpuzabitsina yamubwiye ko inshuro imwe ari bumwishyure ibihumbi 10Frw ndetse nashaka kongera nabwo ari bumwishyure andi ibihumbi 10Frw.

Uyu mugabo yarabyemeye ndetse baryamana inshuro imwe nyuma aza kongera inshuro ya kabiri amwishyuye ibihumbi 10Frw uwo mukobwa arabyanga amubwira ko agomba kumuha ibihumbi 20Frw kubera ko baryamanye inshuro ebyiri.

Uyu mugabo yaratsembye avuga ko nta yandi mafaranga afite, maze uwo mukobwa ahita afata telefone ye n’ipantaro yari yaje yambaye abicisha mu idirishya abiha mugenzi we wari wasigaye hanze yabahaye umwanya.

Kevin Hitayezu utuye mu rugo ibi byabareyemo yagize ati “Maze wowe uje birangiye, umva umugabo yari yagize isoni ari kurya indimi asaba indaya imbabazi ngo imuhe byibuze ipantaro abe yambaye kubera ko nta buryo yari gusohoka yambaye ubusa, yasabye ngo bamuhe ipantaro ye kugira ngo ajye kuzana ibindi bihumbi 10Frw abone kumusubiza telefone ye indaya iramutsembera.”

Undi mukobwa ukora uburaya, we yavuze ko mugenzi we iyo adakoresha amayeri yo gufatira telefone n’ipantaro y’uriya mugabo atari kumwishyura.

Ati “Ni kuriya bajya batwambura, none se uragira ngo iyo atabifatira yari kumwishyura? Bajye bamenya ko indaya nta rukundo tugira tuba twaraje ku mihanda tutaje gukina none se ko yahamagaye bagenzi be bakayamwoherereza?”

Nyuma y’uko uyu mugabo abonye ko iyo ndaya baryamanye yanze kumusubiza ibye atarayishyura ibihumbi 20 Frw yahise telefone umwe mu baturage bari bahuruye maze ahamagara umuhungu baturanye ucuruza mituyu, amwoherereza andi mafaranga ibihumbi 10Frw arayishyura abona gusubizwa ibintu bye asohoka muri urwo rugo arataha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .