00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bicaga Abatutsi ngo barebe ko bava amata: Amateka y’impunzi z’Abarundi ku Mayaga muri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 December 2020 saa 07:18
Yasuwe :

Imyaka 26 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ariko ibikomere byayo biracyavirirana mu mitima y’abagizweho ingaruka nayo, barimo abagishakisha ubutabera ku bayigizemo uruhare bose.

Mu bagifite ibikomere harimo imiryango yabuze abayo mu 1994 mu yahoze ari Komine Ntyazo, ubu ni mu Mirenge ya Kibilizi na Muyira mu Karere ka Nyanza, ahazwi nko ku Mayaga.

Jenoside muri aka gace yakoranywe ubukana n’ubugome bukabije, igirwamo uruhare n’Interahamwe zo muri ako gace zitijwe umurindi n’Impunzi z’Abarundi zari zarahungiye ahitwa Ngoma mu Murenge wa Muyira.

Kubera umujinya n’urwango bari bavanye i Burundi, ngo impunzi z’Abarundi zicaga urubozo Abatutsi bo ku Mayaga, zibakwena ko zishaka kureba niba bava amaraso cyangwa amata.

Intandaro, urupfu rwa Ndadaye

Mu Ukuboza 1993, uwari Perezida w’u Burundi Melchior Ndadaye yishwe bunyamaswa n’igisirikare. Ni we wari Perezida wa mbere watowe n’abaturage mu mateka y’u Burundi.

Urupfu rwa Ndadaye rwakurikiwe n’isubiranamo ry’amoko, ryatumye Abahutu benshi bahungira mu Rwanda.

Twahirwa Damien w’imyaka 60, yarokokeye Jenoside mu yahoze ari Komine Ntyazo. Avuga ko impunzi z’Abarundi zaje zifititiye umujinya mwinshi Abatutsi ndetse ubwo Ndadaye yashyingurwaga, ngo barabigaragaje cyane.

Yagize ati "Ndibuka bashyingura Ndadaye twari dufite televiziyo hano i Kibilizi. Twari abasore nka 60, dushaka uburyo twakwerekana televiziyo. Uwo munsi impunzi y’Umurundi yacaga ku muntu ikamujomba ikintu, ngo Ndadaye wacu muramwishe."

Twahirwa avuga ko n’Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside, gusa agashimangira ko hari byinshi zigishijwe n’impunzi z’i Burundi.

Ati "Ubwo Jenoside yabaga baravuze bati ntabwo muzi kwica, tuzabereka uko bica, ntimugakinishe abagome, Abatutsi ni abagome."

"Ubundi inaha mbere ntabwo ikintu cyo kwica cyari kirimo ariko Abarundi baraje barabyigisha koko, nibo babibye imbuto yo kwica batwica nabi, bagafata abana bagatema bagakubita ku biti."

Nyakazungu Faustin w’imyaka 76 utuye mu Murenge wa Kibilizi, Akagari ka Mbuye, Umudugudu wa Karambi.

Uyu musaza wabaye umwarimu imyaka 40, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare rudasanzwe yagize mu gufasha abatutsi guhunga haba mu 1973 no mu 1994. Muri Jenoside, yari umurwanashyak wa PSD, rimwe mu mashyaka make yarwanyije ivangura guhera mu 1990.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nyakazungu yavuze ko Abarundi bahunganye umujinya, bavuga ko Ndadaye yishwe n’Abatutsi bityo nabo aho bazabonera akanya bazihorera.

Ati "Bageze ino bagize amahirwe babona akantu k’umukwabu katuma Abatutsi bo mu Rwanda bagirirwa nabi, nicyo cyatumye bagira ingufu nyinshi kugira ngo bafashe za Nterahamwe zo mu Rwanda."

"Ntabwo bihoreraga ku Batutsi b’ino kuko nta ruhare bagizeyo ariko iryo zina Tutsi, kubera ibyabaye i Burundi, bati natwe tubikore hano i Rwanda."

Uretse muri Ntyazo, impunzi z’Abarundi zari muri Komine Ntongwe na Muganza muri Butare nazo zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo bo bavugwaho ubugome bukabije kuko baryaga imitima y’Abatutsi bamaze kwica.

Nyakazungu yavuze ko nubwo impunzi z’Abarundi muri Ntyazo zitariye imitima y’Abatutsi, ngo nazo zari zifite ubugome bukabije.

Ati "Icyabaye inaha Umurundi yafataga umupanga agatema umugore w’Umututsikazi cyangwa Umututsi ngo arebe ko ava amaraso cyangwa amata, ngo kuko Abatutsi batungwa n’amata."

Igitero yibuka bagizemo uruhare rukomeye ni icyabaye tariki 26 Mata 1994, aho Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Karama bishwe urubozo.

Ati "Nzaramba wigeze kuba burugumestiri yiyambaje inkambi y’abasirikare hariya muri Ngoma (Ntyazo) baraza bakoraho birabananira, yiyambaza abajandarume baraje n’indege batsembatsemba ba Batutsi barabica."

Nubwo hari impunzi z’Abarundi zari zarageze mu Rwanda mu 1993, zaje zihasanga izindi zahageze mu myaka ya 1972 na 1989.

Twahirwa yavuze ko izo zahageze mbere zari zarabaye nk’abaturage ku buryo zari zizi aho Abatutsi batuye. Izo nizo zifashishijwe muri Jenoside, zikajya zereka bene wabo aho Abatutsi batuye mu gihe babaga batari kumwe n’Interahamwe.

Ati "Nibo bagendaga berekana ahari urugo rw’Umututsi, banabereka uko bagomba kubica. Ni ikintu cyatumye Abanyarwanda bicana kurusha uko bari babizi [...] Bamaze kwica abantu hariya i Ntyazo, bati ntimukababarire, uwica imbeba ntababarira n’ihaka. Barababwiraga bati nimubica, umutungo wabo murawusigarana."

Kugeza ubu, abarokotse Jenoside bo ku Mayaga n’ahandi hari impunzi z’Abarundi, bafite ikibazo cyo kubona ubutabera kuri abo Barundi bagize uruhare muri Jenoside.

Twahirwa yavuze ko abenshi batazi amazina yabo, abo bazi amazina bazi rimwe hakiyongeraho ko hashize igihe basubiye mu gihugu cyabo ku buryo kubabona byagorana.

Yavuze ko ari ikintu kibabaje kuba bo batagaragara ngo babazwe ibyo bakoze. Ati "Ikibazo dufite ni abo Barundi tudafitiye amakuru, tutabona uko twanabashinja ngo bishyure ibyo bigishije Abanyarwanda, icyo kintu kiratubangamira. Baragiye, amazina tuzi ni makeya, bari iwabo baratekanye. Keretse Leta nishyiramo imbaraga zirenze, abo tuzi tukabavuga abo tutazi tukegera abari baturanye nabo."

Umusaza Nyakazungu avuga ko nubwo ubutabera butaratangwa ku Barundi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nibura ingabo za FPR Inkotanyi zabashije guhagarika Jenoside no kugarura ubumwe n’ubwiyunge zirengagije ibyari bimaze kuba.

Ati "Impunzi zahunze 1959 na 1973 iyo ziza zihorera, u Rwanda sinzi uko twari kuba tumeze. Ndashima ko nubwo baje bashaka kubohora ba bandi barenganaga, bagize neza kuko bavuze bati u Rwanda ni urw’Abanyarwanda. Abahejejwe inyuma na Leta mbi, aho baziye bakabohora Abanyarwanda ntabwo bihoreye , bihutiye gucyura abanyarwanda, icyo ni ikintu cyiza cyane."

Muri Kanama umwaka ushize, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko icyaha cya Jenoside kidasaza ko n’amadosiye y’Abarundi bakekwaho uruhare muri ayo mahano mu Rwanda yamaze gukorwa.

U Rwanda rwohereje impapuro zo guta muri yombi bamwe mu Barundi bakekwa, icyakora, Leta yagiye igaragaza ko byagiye bigenda biguru ntege kubera ubushake buke bwa Leta y’u Burundi.

Imwe mu nkambi z'Abarundi yari iherereye muri Butare
Nyakuzungu ni umurinzi w'igihango kubera uruhare rwe mu guhungisha abatutsi bahigwaga mu 1973 na 1994
Twahirwa yemeza ko zimwe mu mpunzi z'abarundi bari barahungiye mu yahoze ari Komini Ntyazo zagize uruhare muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .